Ubukangurambaga butandukanye bwakozwe hirya no hino mu gihugu mu mwaka ushize, bugamije gukumira no kurwanya ibyaha binyuranye ndetse n’ubufatanye bw’abaturage,Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, nibwo ntandaro yo kugabanyuka kw’ibyaha n’umutekano usesuye u Rwanda rufite.
Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha ACP Damas Gatare. Yavuze ko kuba inzego z’umutekano zizewe n’abaturage ku kigereranyo kiri hejuru ya 96%, nk’uko raporo zasohotse zibyerekana,byaturutse ku mikorere myiza yazo no kuba hariho ubufatanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage,guteza imbere ubukungu,kwicungira umutekano n’ibindi.
ACP Gatare yagize ati:” Polisi y’u Rwanda umunsi ku wundi yabanye n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere birimo gahunda ya girinka,umuganda, ubudehe,gahunda z’ubuzima nko gufasha mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi. Yakomeje agira ati:” twakoze n’ubukangurambaga mu bijyanye no kurwanya ruswa,ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi.
Mu bindi bikorwa iri shami ryagizemo uruhare harimo gufatanya n’Itorero ry’igihugu mu bikorwa byo kwigisha abanyarwanda indangagaciro,uburere mboneragihugu n’ibindi. ACP Damas Gatare yakomeje avuga ko muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha, habayeho imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati:” twakoranye n’inzego nyinshi zirimo: inzego za leta nka Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,ikigo cy’igihugu gishinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO),komite z’abaturage zo kwicungira umutekano, uturere twose, inzego z’urubyiruko,iz’abagore,urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha,ibyiciro by’abahanzi banyuranye,abamotari,abashoferi,ba ambasaderi ba Polisi bakora mu nzego zitandukanye za leta n’izigenga,n’abandi.
Yavuze ko ibi byiciro byose byafashije kugaragaza ububi bw’ibyaha ndetse banatanga umusanzu mu kubirwanya bafatanyije na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hatangwa amakuru kare.
ACP Gatare yanavuze ko n’ubwo ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha bwakozwe, ndetse hakanabaho n’ubufatanye mu kubirwanya;abanyabyaha bake nabo batarumva bazageraho bagahinduka.
Yasoje asaba buri muturarwanda “kuba ijisho rya mugenzi we, bityo hakabaho gukumira ibyaha,hatangirwa amakuru ku gihe kandi vuba, tukagira igihugu kizira ibyaha”.
RNP