• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye

Mugisha Gilbert wa APR FC yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye

Editorial 02 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO

Rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Mugisha Gilbert yanditse amateka yo gutsinda igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye.

Ni igitego yatsinze ku munota wa 11 w’umukino wahuje ikipe ye ya APR FC na Police FC wakinwe mu rwego rwo mu gufungura iyi stade yari imaze imyaka isaga ibiri ivuguruwe.

Usibye uyu mukino wakinwe, igikorwa cyo gufungura iyi Sitade cyayobowe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

Imbere y’abanyarwanda ndetse n’incuti z’igihugu zari zaje kwihera amaso ubwiza bw’Amahoro Stadium yafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ni Sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibibumbi 45 000 bicaye neza.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abayirimo, baba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo kuko n’ibindi byo mu yindi imikino itadukanye.

Hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball.

Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 75. Uburebure bw’inyubako kuva hasi ukagera hejuru ni metero 40.

2024-07-02
Editorial

IZINDI NKURU

Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi

Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi

Editorial 29 Sep 2024
Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Editorial 15 Oct 2017
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024
Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya

Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya

Editorial 06 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice
INKURU NYAMUKURU

Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Editorial 27 Mar 2018
Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano
Mu Rwanda

Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano

Editorial 14 Jan 2019
Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi
ITOHOZA

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Editorial 29 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru