Mu mpera z’iki cyumweru, ku wa 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA).
Ni amatora azabera muri Park Inn, aho abanyamuryango bazatora abakandida biyamamaje mu myanya irindwi itandukanye, ariko kuri buri mwanya hakaba hari umukandida rukumbi.
Abagera kuri 70% by’abiyamamaje, bose bari basanzwe bari mu buyobozi bwa FERWABA aho umwanya ukomeye uzahinduka ari uwa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa wahozemo Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa Siporo muri Kanama.
Mugwiza Désiré usanzwe uyobora FERWABA ndetse akaba yarongeye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida nk’umukandida rukumbi, yavuze ko hari ibyo bari bamaze kugeraho mu myaka ine ishize ndetse bifuza gukomerezaho hagamijwe kuzamura Basketball y’u Rwanda.
Ati “Iyi manda yaranzwe n’impinduka zifatika mu iterambere rya Basketball, haba mu rwego rw’imikinire ndetse no kwakira amarushanwa akomeye mpuzamahanga. Nko ku makipe y’igihugu, ubona ko habayeho gukora cyane bityo n’amakipe agenda azamuka ku rutonde rwa FIBA.”
Yagaragaje ko Ikipe y’Igihugu y’Abagore nkuru yazamutse imyanya 12 ikagera ku mwanya wa 62 ku Isi n’uwa 10 muri Afurika ndetse akaba ari na yo kipe yazamutse imyanya myinshi ku Isi ugeraranyije n’izindi.
Ikipe y’Abakobwa batarengeje imyaka 18 yazamutse imyanya 22, igera ku mwanya 45 ku Isi n’uwa 10 muri Afurika mu gihe iy’abagabo nkuru na yo yazamutse ikagera ku mwanya wa 90 ku Isi n’uwa 15 muri Afurika, ndetse iri mu makipe nibura abiri yazamutse neza muri Afurika.
Kuzamuka kw’aya makipe bijyana n’umusaruro mwiza u Rwanda ruheruka kubona mu mikino Nyafurika y’abakina ari batatu aho rwegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Madagascar yari mu rugo.
Ibi byatumye iyi kipe igera ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’amanota 108, mu gihe abakobwa bari ku mwanya wa gatanu n’amanota 46.
Ni mu gihe mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe y’ibihugu ariko hifashishijwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu (FIBA Afro-CAN 2023), Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yabaye iya gatatu.
Muri ibi byose ariko, nyuma yo gutegura neza FIBA AfroBasket y’Abagabo muri 2021 na FIBA AfroBasket y’Abagore mu 2023, FERWABA yakoze amateka yo kwakira amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba mu 2026. Byari inshuro ya mbere aya marushanwa yari abereye ku Mugabane wa Afurika.
Mugwiza ati “Muri iri rushanwa, Ikipe y’Igihugu yacu [y’Abagore] yabashije kugera muri ½. Na byo biri mu byaduhaye imbaraga zo gukomeza gutegura abakinnyi.”
Yavuze kandi ko gutegura amarushanwa akomeye nka FIBA AfroBasket n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore byatumye Abanyarwanda babona Basketball ku rwego rwo hejuru, ndetse byateje imbere umubare w’abitabira imikino, wiyongereyeho 49%.
Ati “Uretse imikino, twanashyizeho n’ibikorwa by’imyidagaduro harimo abahanzi bakomeye ndetse n’abakiri bato mu muziki, bituma imikino irushaho gushimisha no gukurura abantu benshi.”
Ibikorwa bya FERWABA byagaragariye n’inzego ziyobora Basketball ku rwego mpuzamahanga
Ubwo habaga Inama y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball (FIBA) mu 2023, Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza muri Afurika.
Ku nshuro ya mbere mu mateka kandi, Umunyarwandakazi Mugwaneza Pascale yatowe nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya FIBA, aba n’umugore wa mbere uri muri Komite Nyobozi ya FIBA Afrique.
Agaruka kuri ibi, Mugwiza yagize ati “Ibi byose ni intambwe ikomeye igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza muri siporo ku ruhando mpuzamahanga.”
Hubatswe ibibuga bitandukanye mu kongera ahakinirwa Basketball
Mugwiza Désiré yavuze ko kugira ibibuga bigezweho ari kimwe mu bifasha kuzamura umukino wa Basketball mu gihe abana n’abandi bakinnyi bitoreza ahantu habafasha kugaragaza impano zabo.
Ati “Iterambere ry’ibikorwaremezo ni kimwe mu byahawe agaciro. Mu bufatanye n’abafatanyabikorwa nka NBA Africa, Giants of Africa na Minisiteri ya Siporo, twubakiye hamwe ibibuga byiza kandi byujuje ibisabwa.”
Yavuze kandi ko bongeye kuvugurura ikibuga cya Lycée de Kigali ku bufatanye na NBA Africa, ndetse bafatanyije na Giants of Africa bubaka ibibuga mu turere twa Huye, Rusizi na Rubavu.
Yakomeje agira ati “Hubatswe kandi ikibuga gishya muri Kimironko ku bufatanye na Imbuto Foundation, ubu gikoreshwa mu myitozo y’urubyiruko cyane cyane mu biruhuko.”
FERWABA yashyizeho ‘sytème’ yo gusuzuma ikosa ribaye mu mukino hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Imisifurire ni kimwe mu bigarukwaho kenshi muri siporo, cyane iyo habayeho amakosa mu gufata ibyemezo.
Mu rwego rwo gushaka uburyo byanozwa, FERWABA yashyizeho uburyo bwa “Instant Replay System (IRS)” bufasha abasifuzi kongera kureba amashusho mbere yo gufata icyemezo.
Mugwiza yavuze ko gushyiraho ubu buryo “byaturutse muri gahunda n’ubundi zacu zo guteza imbere umukino, no gukemura amakimbirane ashingiye ku byemezo by’abasifuzi. Byahaye abasifuzi ubushobozi bwo gusuzuma neza ibyemezo bikomeye, bityo bikuraho amakosa yashoboraga kwangiza isura y’umukino.”
Yongeyeho ati “Abafana babifashe neza kuko byatumye barushaho kwizera imisifurire. Byahaye kandi Shampiyona y’u Rwanda isura nziza mbese ikora kinyamwuga, ituma yubahwa ku ruhando mpuzamahanga.”
Impano z’abakiri bato, kujyanisha umukino n’ikoranabuhanga ndetse no guhugura abatoza ntibyibagiranye
Perezida wa FERWABA yavuze ko kimwe mu byaranze manda bari gusoza ari uguha umwanya abakiri bato, uhereye ku batarengeje imyaka 13, bagakurikiranwa n’abatoza mu gihe cy’ibiruhuko.
Ati “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nka NBA Africa na Giants of Africa, twateguye amahugurwa yafashije abana barenga 500. Aya mahugurwa yibanze ku myitozo y’ibanze ya Basketball n’indangagaciro n’imyitwarire, gukorana n’abandi no kwihangana. Nubwo ibyo byagezweho mu bice byo mu mijyi, intego yacu ikurikiyeho ni ukugera no mu bice by’icyaro.”
“Hari amahugurwa yatanzwe n’inzobere zaturutse muri NBA n’ishuri rya NBA Academy ndetse n’izindi nararibonye mpuzamahanga, byatumye abatoza babasha kumenya ubuhanga bugezweho mu gutoza, amayeri agezweho ndetse n’uburyo bwo guteza imbere abakinnyi.”
Perezida wa FERWABA yavuze kandi ko hari ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko n’ubumenyi bw’abatoza byagiye bikorwa hifashishijwe amahugurwa n’imikoranire na NBA Africa na Giants of Africa, byafashije abakinnyi bakiri bato mu buzima busanzwe bwa Basketball, cyane mu gice cy’imyidagaduro nko kubigisha indagagaciro no gufatanya.
Ibindi ni ibikorwa byo gukurikirana impano z’Abanyarwanda baba mu mahanga n’imfashanyandiko z’ikoranabuhanga mu gukurikirana buri munsi imyitwarire y’abo bana.
Yongeyeho ko mu myaka ine ishize, bagerageje kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere yabo nko mu buryo bwo kwandika abakinnyi hifashishijwe urubuga rwa FERWABA MAP, byatumye imirimo y’ubuyobozi ikorwa neza kandi mu mucyo.
Ati “U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gukoresha “digital scoresheet”, ibintu byoroheje uburyo bwo kubika amakuru y’imikino mu buryo bwizewe kandi bugezweho.”
Yagaragaje kandi ko bashyize imbaraga mu gukangurira abafana kuza ku bibuga binyuze ku mbuga nkoranyambaga zimaze kuzamuka bigaragara, ndetse bigaragaza ko uburyo umukino ugenda ukundwa n’Abanyarwanda.
Rwanda Cup yitezweho umusaruro mu kugaragaza impano
Muri uyu mwaka wa 2024, ku nshuro ya mbere hakinwe irushanwa rya Rwanda Cup aho ryegukanywe n’amakipe ya APR mu bagabo n’abagore.
Mugwiza yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho iri rushanwa “cyaturutse ku cyifuzo cyo kongera amarushanwa, duhuza amakipe y’icyiciro cya mbere n’ayo mu cya kabiri ku rwego rumwe.”
Yongeyeho ko “Ibi byatangiye gutanga umusaruro mu gushakisha impano nshya no kuzamura urwego rw’amarushanwa.”
Umuyobozi wa FERWABA yashimangiye ko “mu myaka iri imbere, Rwanda Cup izaba igikorwa ngarukamwaka cyitezwe cyane mu gihugu hose aho kizatanga amahirwe ku bakinnyi bifuza kwigaragaza.”
Ni imyaka itarabuzemo imbogamizi…
Mugwiza yavuze ko mu byabagoye mu myaka ine ishize harimo imbogamizi zijyanye n’amikoro na gahunda yo gushyiraho ishuri rya Basketball.
Ati “Nubwo hari byinshi byagezweho mu gutoranya impano, mu guteza imbere abatoza no mu kwagura ibikorwaremezo, ikigo cyari cyarateganyirijwe kuba igicumbi cyo guteza imbere impano z’urubyiruko no gutanga uburere bwuzuye nticyagezweho nk’uko twari twabiteganyije.”
Yasobanuye ko “ibi byatewe ahanini n’ibibazo bijyanye no kubona ahantu hakwiriye, ibikorwaremezo n’ubufatanye bujyanye n’icyerekezo cy’igihe kirekire cy’ishuri.”
Yongeyeho ati “Ikindi kibazo ni icy’uko uturere twose tutaragira ibibuga bihagije kandi byujuje ubuziranenge ndetse binemewe na FIBA. Nubwo hashyizweho ibibuga bishya, intego yo kubaka ibindi bibuga byinshi byujuje ibisabwa na FIBA iracyari mu nzira. Kugera ku ntego zihari bizasaba ubufatanye buhoraho, igenamigambi rirambye ndetse no gushyiraho ingengo y’imari ihagije.”
Ni ibihe Mugwiza Désiré n’abo bazafatanya bazibandaho mu myaka ine iri imbere?
Mu myaka ine ishize, mbere y’amatora 2020, Mugwiza Désiré yavuze ko kuba yariyamamaje wenyine ku mwanya wa Perezida bigaragaraza icyizere abanyamuryango bakimufitiye.
Ku yindi nshuro, uyu mwaka yongeye kugaruka ari umukandida rukumbi nk’uko bimeze ku yindi myanya ndetse amahirwe menshi ni uko abiyamamaje bose bazatorwa.
Abajijwe ibyo bazibandaho mu gihe baba bongeye gutorerwa gukomeza kuyobora FERWABA ku wa Gatandatu, Mugwiza yavuze ko hari imishinga myinshi bagifite igamije kuzamura Basketball y’u Rwanda.
Ati “Intego yacu ni uguhindura shampiyona y’u Rwanda ikajya mu nzira ya kinyamwuga bihoraho, gushora mu bikorwaremezo, kubaka nibura ibibuga 10 buri mwaka, ndetse no guhuza imbaraga mu guhanga udushya binyuze mu mushinga wa FIBA Plus.”
Yakomeje agira ati “Ndamutse nongeye kugirirwa icyizere, intego yanjye ni ukubyaza umusaruro ibyagezweho no gukemura ibibazo bikigaragara kugira ngo Basketball y’u Rwanda igere ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga n’iterambere rirambye.”
Mugwiza yavuze ko icy’ingenzi mu by’ibanze ari uguharanira ko Shampiyona y’u Rwanda ikinwa kinyamwuga, ndetse ikaba urubuga rwiza rw’abakinnyi, abatoza ndetse n’ababashyigikira bakabasha kubyaza umusaruro impano zabo.
Ikindi ni ukunoza imikorere y’ibiro bya FERWABA binyuze mu gushyiraho gahunda zifatika zishingiye ku bushakashatsi no guhugura abakozi ku buryo bagira imikorere inoze kandi yizewe.
Ati “Dufite kandi intego yo gukomeza kwagura ibikorwaremezo dushyira imbaraga mu mushinga wo kubaka nibura ibibuga 10 bishya buri mwaka. Mu biganiro tukiri kugirana na NBA Africa, dufite gahunda yo gusakara ikibuga cya Kimironko, kikazahinduka inyubako y’imikino izafasha mu bikorwa byose by’umwaka.”
Yongeyeho ko ibyo bizakemura ikibazo cy’imvura n’izuba bibuza abakinnyi gukora imyitozo cyangwa amarushanwa, bityo guteza imbere impano n’ubwitabire bw’abafana bikaba intego.
Ati “U Rwanda rwatoranyijwe mu mushinga wa FIBA Plus, aho tuzahabwa ubufasha mu guteza imbere imikorere ya federasiyo muri rusange. Tuzabyaza umusaruro ubu bufasha mu kwagura ubushobozi bwacu, kunoza imiyoborere, no gukoresha neza amikoro ahari. Uyu mushinga uzaba ari urufatiro rukomeye, kandi uzatuma Basketball yacu itera imbere mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”
Source: IGIHE