Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise, yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri kubera mu Mujyi wa Nouakchott muri Mauritania, yitezweho kumwongerera icyizere cyo kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.
Iyi nama byitezwe ko u Rwanda ruzayifashisha mu kwiyegereza ibihugu bya AU ngo bishyigikira kandidatire ya Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.
Minisitiri Mushikiwabo n’itsinda ryaturutse mu Rwanda rimuherekeje basesekaye muri Mauritania ku wa 27 Kamena 2018 mu nama zibanziriza iya AU, ihateraniye kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga 2018. Kuri iyi nshuro ifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘‘Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, intambwe irambye y’impinduka za Afurika.’’
Kuva ku wa 25-26 Kamena 2018, hateranye inama ya 36 isanzwe y’abahagarariye Komisiyo za AU; ku wa 28 no ku wa 29 Kamena 2018 nibwo hateganyijwe inama ya 33 y’abagize Inama Nyobozi ya AU, izanahuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika ari na yo Mushikiwabo yitabira.
Iyi nama ni yo itegura iya 31 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri AU iteganyijwe ku wa 1 no ku wa 2 Nyakanga 2018.
Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangariza itangazamakuru ko hari icyizere ko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bizashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku kuyobora OIF.
Amb. Nduhungirehe yatangaje ko hari icyizere ko ibi bihugu bizamushyigikira kuko ari umuco w’ibihugu bihuriye muri AU wo gushyigikira umukandida watanzwe na Afurika.
Mushikiwabo umaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, icyifuzo cye cyo kwiyamamaza cyazamuwe muri uyu mwaka, ndetse gishyigikirwa n’ibihugu bikomeye muri OIF birimo n’u Bufaransa.
Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora.
Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.