• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Ubwanditsi 28 Jun 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mushikiwabo Louise, yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri kubera mu Mujyi wa Nouakchott muri Mauritania, yitezweho kumwongerera icyizere cyo kuyobora Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Iyi nama byitezwe ko u Rwanda ruzayifashisha mu kwiyegereza ibihugu bya AU ngo bishyigikira kandidatire ya Mushikiwabo uhanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

Minisitiri Mushikiwabo n’itsinda ryaturutse mu Rwanda rimuherekeje basesekaye muri Mauritania ku wa 27 Kamena 2018 mu nama zibanziriza iya AU, ihateraniye kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga 2018. Kuri iyi nshuro ifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘‘Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, intambwe irambye y’impinduka za Afurika.’’

Kuva ku wa 25-26 Kamena 2018, hateranye inama ya 36 isanzwe y’abahagarariye Komisiyo za AU; ku wa 28 no ku wa 29 Kamena 2018 nibwo hateganyijwe inama ya 33 y’abagize Inama Nyobozi ya AU, izanahuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abayobozi b’imiryango y’ubukungu y’uduce dutandukanye twa Afurika ari na yo Mushikiwabo yitabira.

Iyi nama ni yo itegura iya 31 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri AU iteganyijwe ku wa 1 no ku wa 2 Nyakanga 2018.

Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gutangariza itangazamakuru ko hari icyizere ko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bizashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku kuyobora OIF.

Amb. Nduhungirehe yatangaje ko hari icyizere ko ibi bihugu bizamushyigikira kuko ari umuco w’ibihugu bihuriye muri AU wo gushyigikira umukandida watanzwe na Afurika.

Mushikiwabo umaze imyaka icyenda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, icyifuzo cye cyo kwiyamamaza cyazamuwe muri uyu mwaka, ndetse gishyigikirwa n’ibihugu bikomeye muri OIF birimo n’u Bufaransa.

Inama ya OIF izabera Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira ni yo izaberamo amatora.

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, aho igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko kivugwa na miliyoni 274 mu migabane itanu y’Isi.

2018-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Menya ibyo utari uzi kuri Grace Mugabe

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi

RUSHYASHYA 15 May 2026
Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara
HIRYA NO HINO

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Ubwanditsi 20 May 2019
LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu
Amakuru

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Ubwanditsi 20 Dec 2020
Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka
Amakuru

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru