• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Ubwanditsi 30 Nov 2017 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo wa Gabon, Faure Gnassingbé wa Togo na Minisitiri w’intebe wa Mauritius Pravind Jugnauth.

Perezida Kagame yanabonanye kandi na Minisitiri w’intebe wa Mauritius Pravind Jugnauth

Ibiganiro by’aba bayobozi byabereye muri Cote d’Ivoire, aho Perezida Paul Kagame kimwe n’aba bagenzi be bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya 5 ihuza Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi.

Ibihugu by’u Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano cyane cyane ushingiye ku iterambere.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu mwaka wa 2015, Perezida Faure Gnassingbé yatangaje ko afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo mu bakuru b’ibihugu, agendeye ku buryo yateje imbere u Rwanda haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza n’imibanire y’abaturage.

Avuga ko akundira Perezida Kagame imitekerereze ye yo ku rwego rwo hejuru ishingiye ku kuba Abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegera amaboko amahanga.

U Rwanda na Gabon na byo bisanzwe ari ibihugu bifatanya muri byinshi, abakuru b’ibihugu byombi bakaba bagenderana mu rwego rwo gukomeza ubu bufatanye bushingiye ku by’ukungu.

Naho ibirwa bya Mauritius, ni byo bikunze kuza imbere y’u Rwanda muri Afurika mu bijyanye n’uburyo ibihugu byoroshya ishoramari.

Muri iyi nama yaberaga muri Cote d’Ivoire, Perezida Kagame kandi yanabonanye n’Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Gueterres bagirana ibiganiro byihariye.

Uretse aba bayobozi Perezida Kagame yabonanye na bo, yanatanze ikiganiro mu bakuru b’ibihugu bari bitabiriye iyi nama, aho yavuze ko ibihugu bikwiye gufatanya bigashaka ibisubizo by’ibibazo bihura na byo, aza no gukomoza ku kibazo cy’abimukira bo muri Libya.

Aba bimukira ni abaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bajya muri Libya bafite inzozi zo kujya gushaka imibereho ku mugabane w’i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ariko abenshi ntibahirwa n’uru rugendo.

2017-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa

RUSHYASHYA 18 Jul 2026
Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Ubwanditsi 16 May 2018
Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Ubwanditsi 14 Feb 2019
Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Ubwanditsi 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

L Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!
Amakuru

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Ubwanditsi 30 Jun 2021
Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)
IMIKINO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)

Ubwanditsi 05 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru