• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

Ubwanditsi 29 Apr 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye kuri sitasiyo ya Rukara abayobozi babiri b’akagari bakekwaho kunyereza ibya rubanda bigizwe n’ibihumbi 165,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza watanzwe n’abaturage, toni n’igice y’ifumbire yo mu bwoko bwa Urea na NPK, n’ibiro 500 by’ibigori byari bigenewe guhabwa abaturage.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Uwingeneye Agnes, akaba yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rukara, ho mu murenge wa Rukara na Ngayaberura Jean de Dieu, akaba yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka kagari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, aba bombi bakanguriye abaturage bari batinze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Ku itariki 22 z’uko kwezi (Ukwakira) ni ho abo baturage batanze uwo musanzu, hanyuma aba bombi babasezeranya ko bazayabagereza ku Kigo nderabuzima cya Rukara.

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Ku itariki 17 Mata uyu mwaka, umwe muri abo baturage batanze ayo mafaranga y’umusanzu witwa Kayombya Jean Pierre yagize impanuka ya moto. Ubwo yajyaga kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Rukara; yatunguwe no kubwirwa ko atatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kandi yari amaze amezi agera kuri atanu ayatanze.”

Avuga kuri ayo mafumbire n’ibigori, IP Kayigi yagize ati:”Hari rwiyemezamirimo witwa Gashayija Gakoza James wabitse ayo mafumbire n’ibyo bigori mu biro by’akagari ka Rukara. Ubwo yazaga kubihavana ngo bihabwe abaturage, yasanze haburamo toni n’igice by’ifumbire n’ibyo biro 500 by’ibigori .Yahise atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukara, hanyuma aba bombi barafatwa.”

IP Kayigi yagize kandi ati:”Kunyereza no gucunga nabi ibya rubanda ndetse n’ubujura bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu muri rusange. Buri wese asabwa kubyirinda, kandi agatanga umusanzu mu kubirwanya atanga amakuru ku gihe y’ababikora.”

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, kandi asaba n’abandi kugira uruhare mu kwicungira umutekano baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma haburizwamo ibyaha, kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.”

Nibahamwa n’icyaha, aba bombi bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku kunyereza ibya rubanda.

Ku cyaha cy’ubujura, aba bombi bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri bahamwe n’icyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe imbaraga ahanishwa igifungo kuva ku mezi atangdatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yo kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe muri ibyo.”

RNP

2016-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Ubwanditsi 26 Sep 2021
Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Ubwanditsi 11 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi
POLITIKI

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye
Amakuru

Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Ubwanditsi 06 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru