• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Ubwanditsi 31 May 2017 POLITIKI

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni Umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira hafi Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016).

Ubwo Perezida Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho, mu w’ 2000, yasezeranyije byinshi birimo komora ibikomere by’u Rwanda, guteza imbere imiyoborere myiza, kuzamura imibereho y’abaturage no gutangiza icyerekezo kizageza u Rwanda ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze 2020.

Kuva mu mwaka wa 2000, U Rwanda rwageze kuri byinshi byiza haba mu bukungu, imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’ibindi byinshi byose bitanzwemo umurongo n’umukuru w’igihugu.

Itegeko nshinga kandi ryavuguruwe muri 2015 riha ububasha nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame bwo kwiyamamariza indi manda mu matora azaba muri uyu mwaka muri uyu mwaka.

Muri iyi nyandiko yanjye ndagaragaza ibintu icumi (10) bituma nyakubahwa perezida wa Paul Kagame akwiye kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu matora twimirije imbere aha muri Kanama 2017.

1.Yagabanije ubukene: Mu myaka 10 ishize guverinoma ya nyakubahwa Paul Kagame yabashije gukura abarenga miliyoni y’abanyarwanda munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi byatewe na pororgaramu zitandukanye zashyizweho zigamije gukura abantu mu bukene nka gahunda ya girirnka,VUP, bye bye nyakatsi, gahunda y’ingoboka kubageze mu zabukuru n’izindi nyinshi.

2.Yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda: Ubu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 92.5% nkuko byemezwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (2016). ubu abanyarwanda ni umuntu umwe,nta macakubiri ashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose. Umuntu rero wabashije kongera kubanisha abanyarwanda nyuma y’imyaka 23 habaye jenoside ubu bakaba babanye neza batishishanya, ntawashidikanya ko akwiriye gukomeza kuyobora ngo ubu bumwe n’ubwiyunge bukomeze gushinga imizi ihamye mu banyarwanda.

3.Yabanishije neza u Rwanda n’amahanga: kuva aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame atangiriye kuyobora u Rwanda mu 2000 kugeza ubu, igihugu cyafunguye za ambasade nyinshi hirya no hino ku isi. Ibi byatumye u Rwanda rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Umubano mwiza kandi n’andi mahanga byahesheje igihugu cyagu agaciro, isura y’igihugu igenda ihinduka nziza kurushaho.

Ibi kandi bigaragarira mu nama zikomeye igihugu cyacu cyagiye cyemererwa kwakira, nk’ubu vuba aha navuga nk’inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa (African union summit), world economic forum, ntibagiwe n’amarushanwa mu mikino itandukanye yagiye abera mu Rwanda (nka CHAN, Can U-20 n’ayandi).

4.Umutekano w’imbere mu gihugu: Iyo urimo gutembera nta nkomyi nijoro mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu, niho ubona ko mu by’ukuri u Rwanda ari igihugu gifite umutekano. Umutekano kandi mu Rwanda ni umusingi w’iterambere. Nyakubahwa Paul Kagame ahamya ko agomba guha abanyarwanda umutekano kuneza no ku ngufu nkuko aherutse kubitangariza mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru ku italiki ya 8 Gashyantare 2017.

Yahinduye u Rwanda kandi igihugu umuntu abamo nta rwicyekwe cyangwa abarira iminsi ye ku ntoki (yibwira ko nibwira Atari buramuke cyangwa niburamuka butari bwire) nk’uko byigeze kubaho mu myaka 23 ishize. Umuyobozi nk’uyu rero ntawashidikanya ko abereye u Rwanda.

5.Yabyaje umusaruro ukwihuriza hamwe kw’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (East African integration): Kwinjira mu muryaryango wa afurika y’iburasirazuba ni ukureba kure k’ubuyobozi burangajwe imbere na nyakubahwa Paul Kagame. Ubu abanyarwanda babasha kujya muri Uganda na Kenya ukoresheje indangamuntu gusa. Nyuma yo kwinjira muri uyu muryango kandi ubucuruzi bwarorohejwe, gasutamo zirahuzwa, byatumye abanyarwanda cyane cyane abikorera bungukira byinshi muri uyu mu ryango

6. Yahaye umugore ijambo: Ku isi yose nta wutazi ko u Rwanda ari cyo gihugu gifite umubare mwinshi mu nteko ishinga amategeko (64%) ibintu bitigeze biba ahandi hose mu mateka y’isi. Ibi bifite inkomoko mu itegeko ryanshyizweho na nyakubahwa Paul kagame rigena ko mu nzego zifata ibyemezo abagore bahabwa nibura 30% nyamara mu nteko ishinga amategeko abagore barenze kuri iki gipimo kure. Mu Rwanda kandi ntawugihohotera umugore ngo bimworohere. Uwasubijwe agaciro na nkakubahwa Paul kagame rero ntiyabyiyibagiza.

7.Ukungana kw’abanyarwanda bose: Ubu mu Rwanda ntamuntu w’intakorwaho ubaho. abanyarwanda bose barangana, ntawuri hejuru y’amategeko. Uku kungana kw’abanyarwanda bose byakozwe na nyakubahwa Paul Kagame bituma umuyobozi wese abazwa ibyo akora amakosa akayabazwa kandi akayahanirwa hahitawe kuwo ari we. Uku kudatonesha rero kwa nyakubahwa Paul Kagame bimugira umuyobozi w’ibihe byose.

8. Yahaye ijwi umuturage:
Ubuyobozi bukorera kandi bushingiye kubaturage (People centered leadership), ni inkingi ya mwamba mu buyobozi bwa nyakubahwa Paul Kagame. Ibi bituma abaturage bagira ijambo n’uruhare kubibakorerwa. Ni uburenganzira bw’abanyarwanda bose kuvuga ibibakorerwa haba kubitagenda cyangwa kubikorwa nabi. Umuyobozi rero ushyira inyungu z’abaturage imbere akwiriye guhora imbere.

9.Yahaye igihugu icyerecyezo n’umurongo bihamye: Icyerekezo 2020, icyerekezo 2050, gahunda y’imbatura bukungu n’izindi, ni gahunda zigaragaza icyerecyezo n’umurongo bihamye nyakubahwa Paul Kagame yahaye igihugu. Kugira umuyobozi rero ufite icyerekezo ni amahirwe abanyarwanda bafite kd badashobora kwirengagiza.

10.Yeteje imbere byihuse igihugu: Mu myaka 15 ishize U Rwanda rwagize iterambere ryihuse cyane. Iyo turebye ibikorwa remezo byubatswe hirya no hino mu gihugu, urwego rw’imigi mu Rwanda, u rwego ikoranabuhanga mu Rwanda rigezeho, izamuka ry’ubukungu bw’igihugu n’ibindi bikwereka uko igihugu cyateye imbere mu buryo bwihuse, byose birangajwe imbere n’intore izirusha intambwe Nyakubahwa Paul Kagame.

-6747.jpg

Umwanzuro

Iyi mihigo 10 yeshejwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame kuva atangiye kuyobora, ni impamvu zikomeye zashingirwaho zemeza ko akwiriye gukomeza koyobora u Rwanda. Nyakubahwa Paul kagame kandi akwiriye gukomeza kuyobora kugirango ashimangire ibyagezweho no kurinda ko bisubira inyuma.

2017-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026
Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu i Davos

Ubwanditsi 23 Jan 2019
Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Ubwanditsi 28 Jun 2018
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019
UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike
Amakuru

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
Amafoto y’imidari olimpike mu mateka
IMIKINO

Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Ubwanditsi 15 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru