• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017

Ubwanditsi 31 May 2017 POLITIKI

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni Umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira hafi Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016).

Ubwo Perezida Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho, mu w’ 2000, yasezeranyije byinshi birimo komora ibikomere by’u Rwanda, guteza imbere imiyoborere myiza, kuzamura imibereho y’abaturage no gutangiza icyerekezo kizageza u Rwanda ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze 2020.

Kuva mu mwaka wa 2000, U Rwanda rwageze kuri byinshi byiza haba mu bukungu, imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’ibindi byinshi byose bitanzwemo umurongo n’umukuru w’igihugu.

Itegeko nshinga kandi ryavuguruwe muri 2015 riha ububasha nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame bwo kwiyamamariza indi manda mu matora azaba muri uyu mwaka muri uyu mwaka.

Muri iyi nyandiko yanjye ndagaragaza ibintu icumi (10) bituma nyakubahwa perezida wa Paul Kagame akwiye kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu matora twimirije imbere aha muri Kanama 2017.

1.Yagabanije ubukene: Mu myaka 10 ishize guverinoma ya nyakubahwa Paul Kagame yabashije gukura abarenga miliyoni y’abanyarwanda munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi byatewe na pororgaramu zitandukanye zashyizweho zigamije gukura abantu mu bukene nka gahunda ya girirnka,VUP, bye bye nyakatsi, gahunda y’ingoboka kubageze mu zabukuru n’izindi nyinshi.

2.Yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda: Ubu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 92.5% nkuko byemezwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (2016). ubu abanyarwanda ni umuntu umwe,nta macakubiri ashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose. Umuntu rero wabashije kongera kubanisha abanyarwanda nyuma y’imyaka 23 habaye jenoside ubu bakaba babanye neza batishishanya, ntawashidikanya ko akwiriye gukomeza kuyobora ngo ubu bumwe n’ubwiyunge bukomeze gushinga imizi ihamye mu banyarwanda.

3.Yabanishije neza u Rwanda n’amahanga: kuva aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame atangiriye kuyobora u Rwanda mu 2000 kugeza ubu, igihugu cyafunguye za ambasade nyinshi hirya no hino ku isi. Ibi byatumye u Rwanda rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Umubano mwiza kandi n’andi mahanga byahesheje igihugu cyagu agaciro, isura y’igihugu igenda ihinduka nziza kurushaho.

Ibi kandi bigaragarira mu nama zikomeye igihugu cyacu cyagiye cyemererwa kwakira, nk’ubu vuba aha navuga nk’inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa (African union summit), world economic forum, ntibagiwe n’amarushanwa mu mikino itandukanye yagiye abera mu Rwanda (nka CHAN, Can U-20 n’ayandi).

4.Umutekano w’imbere mu gihugu: Iyo urimo gutembera nta nkomyi nijoro mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu, niho ubona ko mu by’ukuri u Rwanda ari igihugu gifite umutekano. Umutekano kandi mu Rwanda ni umusingi w’iterambere. Nyakubahwa Paul Kagame ahamya ko agomba guha abanyarwanda umutekano kuneza no ku ngufu nkuko aherutse kubitangariza mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru ku italiki ya 8 Gashyantare 2017.

Yahinduye u Rwanda kandi igihugu umuntu abamo nta rwicyekwe cyangwa abarira iminsi ye ku ntoki (yibwira ko nibwira Atari buramuke cyangwa niburamuka butari bwire) nk’uko byigeze kubaho mu myaka 23 ishize. Umuyobozi nk’uyu rero ntawashidikanya ko abereye u Rwanda.

5.Yabyaje umusaruro ukwihuriza hamwe kw’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (East African integration): Kwinjira mu muryaryango wa afurika y’iburasirazuba ni ukureba kure k’ubuyobozi burangajwe imbere na nyakubahwa Paul Kagame. Ubu abanyarwanda babasha kujya muri Uganda na Kenya ukoresheje indangamuntu gusa. Nyuma yo kwinjira muri uyu muryango kandi ubucuruzi bwarorohejwe, gasutamo zirahuzwa, byatumye abanyarwanda cyane cyane abikorera bungukira byinshi muri uyu mu ryango

6. Yahaye umugore ijambo: Ku isi yose nta wutazi ko u Rwanda ari cyo gihugu gifite umubare mwinshi mu nteko ishinga amategeko (64%) ibintu bitigeze biba ahandi hose mu mateka y’isi. Ibi bifite inkomoko mu itegeko ryanshyizweho na nyakubahwa Paul kagame rigena ko mu nzego zifata ibyemezo abagore bahabwa nibura 30% nyamara mu nteko ishinga amategeko abagore barenze kuri iki gipimo kure. Mu Rwanda kandi ntawugihohotera umugore ngo bimworohere. Uwasubijwe agaciro na nkakubahwa Paul kagame rero ntiyabyiyibagiza.

7.Ukungana kw’abanyarwanda bose: Ubu mu Rwanda ntamuntu w’intakorwaho ubaho. abanyarwanda bose barangana, ntawuri hejuru y’amategeko. Uku kungana kw’abanyarwanda bose byakozwe na nyakubahwa Paul Kagame bituma umuyobozi wese abazwa ibyo akora amakosa akayabazwa kandi akayahanirwa hahitawe kuwo ari we. Uku kudatonesha rero kwa nyakubahwa Paul Kagame bimugira umuyobozi w’ibihe byose.

8. Yahaye ijwi umuturage:
Ubuyobozi bukorera kandi bushingiye kubaturage (People centered leadership), ni inkingi ya mwamba mu buyobozi bwa nyakubahwa Paul Kagame. Ibi bituma abaturage bagira ijambo n’uruhare kubibakorerwa. Ni uburenganzira bw’abanyarwanda bose kuvuga ibibakorerwa haba kubitagenda cyangwa kubikorwa nabi. Umuyobozi rero ushyira inyungu z’abaturage imbere akwiriye guhora imbere.

9.Yahaye igihugu icyerecyezo n’umurongo bihamye: Icyerekezo 2020, icyerekezo 2050, gahunda y’imbatura bukungu n’izindi, ni gahunda zigaragaza icyerecyezo n’umurongo bihamye nyakubahwa Paul Kagame yahaye igihugu. Kugira umuyobozi rero ufite icyerekezo ni amahirwe abanyarwanda bafite kd badashobora kwirengagiza.

10.Yeteje imbere byihuse igihugu: Mu myaka 15 ishize U Rwanda rwagize iterambere ryihuse cyane. Iyo turebye ibikorwa remezo byubatswe hirya no hino mu gihugu, urwego rw’imigi mu Rwanda, u rwego ikoranabuhanga mu Rwanda rigezeho, izamuka ry’ubukungu bw’igihugu n’ibindi bikwereka uko igihugu cyateye imbere mu buryo bwihuse, byose birangajwe imbere n’intore izirusha intambwe Nyakubahwa Paul Kagame.

-6747.jpg

Umwanzuro

Iyi mihigo 10 yeshejwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame kuva atangiye kuyobora, ni impamvu zikomeye zashingirwaho zemeza ko akwiriye gukomeza koyobora u Rwanda. Nyakubahwa Paul kagame kandi akwiriye gukomeza kuyobora kugirango ashimangire ibyagezweho no kurinda ko bisubira inyuma.

2017-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Ubwanditsi 06 Jan 2025
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Ubwanditsi 07 Apr 2018
U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

U Bufaransa ntibwanyuzwe n’intsinzi ya Félix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Ubwanditsi 10 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita Museveni perezida w’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyita Museveni perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa
ITOHOZA

Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda
Amakuru

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru