Ikibazo nyamukuru kiri hagati y’abantu bashinze amashyaka yitwa ko arwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, reka tukirebera mu mpamvu zigera nko muri enye.
Icyambere n’uko ntampamvu ifatika banenga Leta iriho iyobowe na Paul Kagame.
Icya kabiri ni uko abayashinze ubwabo atari abanyapolitiki binyangamugayo bahamye koko barwanira Demokarasi, kuko abenshi ni abatekamutwe bishakira impapuro zo kubabesha mu buhunzi ndetse n’abayoboke babo bagiye muri ayo mashyaka babareshya babizeza kubashakira imibereho n’impapuro z’ubwo buhunzi.
Icya gatatu ni abicanyi bahunze Jenoside basize bakoze mu rwanda, bakibwirako kujya mu bikorwa bya Politiki birwanya Leta iriho byakwibagiza icyaha cya Jenoside basize bakoze, kuburyo abantu bahugira muri ibyo ntibakurikirane abo bicanyi. Ikindi gikomeye ni ukugirango bereke amahanga ko habayeho Double Genocide, iyi niyo ntwaro igezweho abanyabwenge bateguye Jenoside bakayishyira mubikorwa barwanisha cyane cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga no mu mashyaka ya Opposition y’abahezanguni n’abacinyi bashaka kwerekana ko na RPF yakoze Jenodise kugirango bihuriremo n’iy’Abatutsi. Ngizo za film zihakana Jenoside « Rwanda untold story » n’izindi…
Icya kane ni Abatutsi bibisambo babaye muri RPF n’abarokotse Jenoside bavuga ibinyoma kugirango baramuke, aba ni abasize bahemutse, bahemukira igihugu n’umuryango barangije barahunga bajya kwifatanya n’abicanyi babahekuye kubera inda nini, kudahaga, kubura imyanya ikomeye, kutihangana n’ibindi ..bitari munyungu z’igihugu, ahubwo biri munyungu zabwo bwite, Urugero : Mitali Protais, Mushayidi Deo, Gen. Kayumba, Rudasingwa, Gahima n’abandi…
Twagiramungu Faustin RDI- Rwandarwiza
Umunyaporitiki Tomas Nahimana Ishema Party
Umunyaporitiki Gasana Anastase, Ishyaka MRP-Abasangizi
Mubyukuri ngibi ibiteye ikibazo mu banyarwanda b’impunzi batazi ukuri kuri mu Rwanda. Yego ntabyera ngo deee, ariko mwibuke ko habayeho Jenoside ikozwe n’ubutegetsi bubi bwariho, iza guhagarikwa na RPF, yari igizwe n’impunzi z’abanyarwanda zari zimaze imyaka isaga 30 mu buhunzi, ibi byatwaye ikiguzi kinini cyane, ubuzima bw ‘abantu n’ibintu.
Kurundi ruhande abakoze Jenoside baracyahanyanyaza kuko bambuwe ubutegetsi kungufu ariko bari bakwiye kwemera ko batsinzwe bakaza gufatanya n’abandi kubaka iki gihugu naho guca muri Twagiramungu, Ingabire V. cyangwa padiri Nahimana Thomas bakitwaza iturufu y’Ubuhutu bakibwira ko bagaruka mu rwanda gusoza umugambi wabo wa Jenoside, izo ni inzozi.
Umunyaporitiki Ingabire Victoire wa FDU-Inkingi n’umwunganizi we
Isomo twatanga muri iyi nyandiko yacu ni irya Ingabire Victoire wahereye muri Congo akarangiriza muri 1930 na Deo Mushayindi wahereye i Burayi akarangiriza i Mpanga ndetse n’Umuhanzi Kizito Mihigo wavuye mu kuririmba Jenoside agatangira guhimbira indirimbo abicanyi uyu nawe yabaye isomo.
Mwibuke intambara za Congo, abacengezi, FDLR, ALIR, Igihango n’indi mitwe ikorera mu mashyamba ya congo yiganjemo abahoze mungabo za Habyarimana n’interahamwe n’ubu bagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda ngo bararwanira kugaruka kubutegetsi ariko ibi byose byabaye inzozi.
Umunyaporitiki Deo Mushayidi wa PDP-Imanzi wafatiwe i burundi yakatiwe burundu
Hari n’abandi babunze mu bihugu byabakiriye ibyinshi by’uburayi, Amerika, Azia n’ahandi..aba bo sinavuga ko bashaka ubutegetsi, ahubwo barasha amaramuko, ikibabaje ariko n’uko bibwirako gusebya abayobozi b’iki gihugu byabafasha guca intege abahagaritse Jenoside ntibamenye ko aribwo imbaraga ziyongereye.
Hari n’abandi bibwiraga bati ubwo igihugu kibohowe urugamba rurangiye reka twikorere ibyo dushatse, uyu murengwe niwo utumye bamwe muri abo barimo kwicuza kuko bahaniwe ibyaha bitandukanye bakoze nyamara batakagombye kuba bakorakoze mu byukuri.
Umuhanzi Kizito Mihigo yitangiriye itama akimara kumva imyanzuro y’urukiko uyu yashutswe naba Kayumba
Urugero : Frank Rusagara, Tom Byabagamba n’abandi… bagiye bakora ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho. Sibibi kunezezwa n’ibyiza by’igihugu, ariko bakwiye kuzirikana ko hari n’abatarabibonye, hari n’abakirwana n’ubuzima bubi kugeza n’ubu, ibi byose bisaba kwihangana, ari nacyo mu byukuri kigora abantu benshi bagahemuka.
Col. Tom Byabagamba ahoberewe n’umugorowe, uyu nawe aho ari arigaya
Frank Rusagara aho ari aricuza
Tugarutse rero kuri muzunga ibyinisha amashyaka yitwako ari muri Opposition ibi byo kutumvikana bishingiye ku myanya y’ishyaka n’inkunga bahabwa no kutumvikana ku cyerekezo cy’ishyaka bityo ubwo bwumvikane buke bukagira ingaruka zikomeye ku ishyaka n’abayoboke baryo muri rusange.
Uku kutumvikana kw’abashinze ishyaka RNC, kurakomeye cyane kuko kwasenye ishyaka bitewe n’igumuka rya Rudasingwa. Iri gumuka rirakomeye kandi ntiryafatwa nk’irya Rusesabagira wikuye mu ishyaka akagenda cyangwa irya ba Kazungu na Dr Murayi bagiye bava muri RNC bagashinga ayabo mashyaka.
Mwibuke ko Rudasingwa yari inshuti magara ya Kayumba kuko bari bahujwe no kurwanya Perezida Kagame, kubera ko bombi yabakomye mu nkokora, abakura amata mukanwa kuko bararenzwe bagera naho bumva ko bamusimbura. Ariko abo bombi icyo buri umwe arwanira n’inyunyu si ibibazo by’abanyarwanda.
Rudasingwa yayoboye RNC imyaka irenga 5. Ibibi yakoze nibyinshi cyane. Niba avuga ko atari akiyiyobora mu by’ukuri, ibyo ni ibintu bikomeye byatuma umuntu yibaza ati niba yarananiranywe na Kayumba ninde wundi washobokana nawe ? Ese Rudasingwa ibyo yita agatsiko k’abatutsi we ntiyari akarimo, ese aho we nishyashya ! Ese ninde muhutu cyangwa undi uwariwe wese wayoboka RNC akayishobora uretse uwaba yiyemeje kumira bunguri ibyo bamupakira ?
Agatsiko ka RNC kasubiranyemo
Nanzura kuri iki kibazo navuga nti ikibazo kinini kiri hagati mu mashyaka ya Opposition ni indanini. Kayumba na Rudasingwa na Condo rero urega Rudasingwa kudakorera mu nzego ni ubuda bunini, namubwira ko icyo kibazo kitari kujyanwa mu nzego za RNC kubera impamvu ebyiri : Iya mbere ni uko ikibazo atari icya RNC ahubwo ari icya Kayumba na Rudasingwa bananiwe gusangira ibyibano.
Icya kabiri ni uko izo nzego Condo avuga zari kugikemura, Kayumba ntazigaragaramo kuko aba mu ma Safehouse y’abasilikare b’afrika y’epfo. Kuko n’urugo rwe ubu rwigaruriwe n’aba generali bomuri Mozambike n’Afrika y’epfo nibo batunze umugore we !
Ariko ikibazo gihari ni uko bakomeza kuroga abanyarwanda bitwa abayobotse iri shyaka nabo bamaze kwinjirwa na Virus kuko bamwe bashyigikiye Kayumba abandi bagashyigikira Rudasignwa kandi bombi bari mumafuti.
Umwanditsi wacu