Umunyarwanda Ndayisenga Valens ukinira ikipe Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa mbere muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare mu batarengeje imyaka 23 mu gace ko gusiganwa n’isaha.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo abatarengeje imyaka 23 basiganwaga ku giti cyabo hakurijwe isaha (course contre la montre) mu mihanda y’i Cassablanca muri Maroc, Abanyarwanda bigaragaje cyane nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda.
Uyu musore wanatwaye Tour du Rwanda yo mu 2014 abandi bose mu rugendo bakoze ruri ku ntera ya Km 40,4.
Usibye Ndayisenga Valens wabaye uwa mbere akaba ari ku mwanya wa 6 ku rutonde rusange, undi Munyarwanda witwa Areruya Joseph yabaye uwa kane ndetse ku rutonde rusange akaba ari ku mwanya wa cyenda.
Kuwa Kabiri nabwo Umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc yabonye umudali muri aya marushanwa mu gusiganwa umuntu ku giti cye mu bagore, aho yabonye umwanya wa kabiri akurikiye Umunyanamibia Adrian Vera.
Mu cyiciro cy’abagabo mu isiganwa ryo kuwa Mbere, Ndayisenga Valens, Areruya Joseph, Biziyaremye Joseph na Byukusenge Patrick babaye aba gatanu inyuma ya Eritrea ya mbere, Algeria na Maroc.
Kuwa Kane hazakinwa amasiganwa yo mu muhanda ku ngimbi [120 Km] n’abagore nabo bakore Km 120.
Iyi shampiyona iri gukinwa ku nshuro ya 11 izasozwa kuwa Gatanu hakinwa isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo bakore intera ya Km 180.
Source/Ferwacy
M.Fils