• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ibihumbi by’abanya-Algérie byakiriye bidasanzwe ikipe yabo yegukanye Igikombe cya Afurika

Ibihumbi by’abanya-Algérie byakiriye bidasanzwe ikipe yabo yegukanye Igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 21 Jul 2019 IMIKINO

Ikipe y’igihugu ya Algérie yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri ku wa Gatanu ubwo yari imaze gutsinda Sénégal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka ryabereye mu Misiri, yageze iwabo kuri uyu wa Gatandatu ikorerwa akarasisi kadasanzwe.

Igitego cya Baghdad Bounedjah ku munota wa gatatu w’umukino cyahesheje igihugu cye kwegukana iri rushanwa cyaherukaga mu 1990.

Ubwo Les Fennecs yageraga muri Algérie, yasanze ibihumbi by’abatuye iki gihugu buzuye imbere y’ikibuga cy’indege cya Houari Boumediene mu murwa mukuru Alger.

Televiziyo y’iki gihugu yerekanye kapiteni w’ikipe, Riyad Mahrez ateruye igikombe ubwo yasohokaga mu ndege, aho hamwe na bagenzi be bari bambaye imidali mu ijosi.

Ikipe yari yateguriwe itapi itukura ishyirirwaho abanyacyubahiro, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Noureddine Bedoui.

Abakinnyi bahise bajya mu modoka yari ishushanyijeho inyenyeri ebyiri zigaragaza igikombe cya kabiri batwaye ndetse yanditseho n’amagambo agira ati ‘Dutewe ishema na mwe’ ari mu cyarabu cyangwa iki-Berber.

Abakinnyi bagiye basuhuza abafana mu muhanda, bazenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi.

Ibi bihumbi by’abafana byarimo abaje bitwaje amabendera y’igihugu mu gihe abandi bari bambaye imyenda y’ikipe yabo.

Ibi byabaye nk’ibitanga umutozo kuri uyu wa Gatandatu mu gihe iki gihugu kimaze iminsi kivugwamo kwigaragambya gukomeye kwanatumye uwari Perezida, Abdelaziz Bouteflika yegura ku buyobozi muri Mata.

Kuva icyo gihe, hakomeje kuba imyigaragambyo, abadashyigikiye ubutegetsi bwariho basaba abahoze bakorana na Bouteflika ko na bo batanga ubuyobozi.

Ikipe y’igihugu ya Algerie yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2019 yageze iwabo kuri uyu wa Gatandatu

Abakinnyi bari bateguriwe bus iriho inyenyeri ebyiri zingana n’ibikombe bya Afurika imaze kwegukana

Abanya-Algerie baje kwakira ikipe yabo bari biganjemo abaje bitwaje amabendera y’igihugu

Byari ibyishimo kuri Les Fennecs yaherukaga kwegukana CAN mu 1990

Umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru Alger

Abakinnyi bagendaga bapepera abaturage baje kwishimira igikombe

Ibihumbi by’abanya-Algerie bakiriye ikipe yabo yegukanye Igikombe cya Afurika

2019-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Ubwanditsi 21 Jun 2022
Kayiranga Baptiste  yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Ubwanditsi 17 Nov 2023
Byari nk’igitangaza kubona APR itsindwa na Rayon Sports ku gikombe cy’amahoro

Byari nk’igitangaza kubona APR itsindwa na Rayon Sports ku gikombe cy’amahoro

Ubwanditsi 05 Jul 2016
CHAN 2016: RD Congo irakina Guinea muri kimwe cya 2,byinshi utari Uzi kuri uyu mukino

CHAN 2016: RD Congo irakina Guinea muri kimwe cya 2,byinshi utari Uzi kuri uyu mukino

Ubwanditsi 03 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?
Amakuru

Ingabire Victoire akomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, ashishikariza abaturage ba Kangondo na Kibiraro kwigomeka kuri Leta. Harya amategeko azakomeza arebere ikibi?

Ubwanditsi 12 Sep 2022
APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC
Amakuru

APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

Ubwanditsi 21 May 2023
Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia
POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Ethiopia

Ubwanditsi 02 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru