• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari

Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari

Editorial 09 Sep 2022 Amakuru, Mu Rwanda, UBUREZI

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco wo gusoma. Umuyobozi mukuru wa REB (Rwanda Education Board) yakanguriye abana b’inshuke gukunda gusoma ibitabo, kugira ngo bazigirire akamaro ndetse bakagirire n’igihugu muri rusange.

Byavugiwe mu munsi mpuzamahanga wahaiwe gusoma no kwandika wabaye none tariki ya 8 Nzeri 2022 byahuriranye no gutangiza ukwezi ko gusoma.Umuhango wabereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini, wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wa’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze muri ( REB). Muri uyu muhango abayobozi basuye amashuri y’inshuke ategura abana ndetse akanabakundisha gusoma.

Umuyobozi w’Ubunyamabanga bukuru bwa SOMA RWANDA Musafiri Patrick yashishikarije abantu kurushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari,kuko no mu rugo iwawe hashobora kuba isomero bitewe nuko ababyeyi bashishikariza abana babo gutira ibitabo bakabisomera mu rugo. Ati “nka SOMA RWANDA Turashishikariza abarimu gusomera no gukundisha abanyeshuri gusoma, kandi umwana yanataha bakamushishikariza gucyura igitabo agakomeza gusomera mu rugo afatanije n’ababyeyi”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Nyaruguru Byukusenge Assumpta , avuga ko kuba umunsi mpuzamahanga wizihirijwe mu karere kabo ari byiza cyane kuko nabo bari basanzwe bigisha abantu bakuru gusoma kuko bashaka ko abantu bakuru babimenya bityo abato nabo bakabikundishwa.

Ubusanzwe SOMA RWANDA ni urubuga abafatanyabikorwa mu burezi bahuriraho kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bateza imbere umuco wo gusoma, ubuyobozi bukaba bugizwe na minisiteri y’uburezi, USAID, hamwe na Save children international. Naho abanyamuryango bakaba bagizwe n’ibigo by’amashuri,imishinga myinshi itandukanye bireba ibijyanye n’uburezi hamwe no kumenya kwandika no gusoma.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze ( REB) Bwana Ndagijimana Nelson, arashishikariza abanditsi b’ibitabo gukora mu nganzo bityo begere urwego rwa REB bagerageze guhana umurongo kugira ngo bandike ibitabo byinshi bifasha abanyeshuri gusoma.

Agira ati “udasomye ntumenya ibirimo kuba,iyo udasomye ntabwo wunguka ubwenge cyangwa hari amakuru uba utari kubona, ni umwanya mwiza wo gushishikariza buri muntu wese dore ko ari umunsi mpuzamahanga wo gusoma bityo aho turi mu miryango yacu, habeho ahantu ho gusomera ibitabo”.

2022-09-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Editorial 05 Nov 2017
Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Editorial 06 Apr 2023

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Editorial 26 Feb 2023
Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Editorial 20 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!
Amakuru

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Editorial 06 Sep 2024
Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda
POLITIKI

Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Editorial 08 Nov 2017
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima
Amakuru

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Editorial 28 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru