Amakuru aturuka imbere mu buyobozi bwa Uganda aravuga ko Philomen Mateke Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere mu gihugu cya Uganda niwe wahawe kuba umuhuza w’impande zitavugana rumwe hagati y’umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa[ RNC ] n’agatsiko kamwigometseho karimo Jean Paul Turayishimye, Major Micombero, umuryango wa Ben Rutabana waburiwe irengero na Lea Karegeya ndetse n’ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda Brig.Abel Kandiho. Ni nyuma y’amabaruwa menshi umuryango wa rutabana umaze iminsi wandika utabaza.
Hashize igihe kinini Igihugu cya Uganda gikoresha uko gishoboye ngo gitere inkunga imitwe yitwaje intwaro mu buryo bwose bushoboka, haba kubaha ibikoresho,amafaranga, ubujyanama, kubacumbikira, ndetse no kubaha ibyangombwa by’inzira bituma bajya mubindi bihugu, imitwe yitwaje intwaro yose ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda imigambi yayo yose icurirwa muri Uganda.
Leta ya Uganda ifasha imitwe nka FDLR, M23 ya Makenga Sultan, ikongera ikanaha ubufasha n’ingabo za RUD-Urunana zibumbiye mu mutwe witerabwoba uzwi ku izina rya P5 wibumbiyemo igirwa mashyaka 5 [RNC, FDU-Inkingi, AMAHORO PC,PS-Imberakuri na PDP-Imanzi ] uyobowe na Kayumba Nyamwasa, haba muri Uganda ndetse no muri DRC.
Umwaka ushize mu kwezi kwa 12, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye Fils ndetse n’ushinzwe iperereza Lt Col Abega batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Icyo gihe Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza 2018. Izi ntumwa za FDLR zari zatumiwe kugirango zihuzwe n’indi mitwe yibumbiye muri P5 kugirango bashyire ingufu hamwe bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Uwari umuhuza muricyo gikorwa ahagarariye Museveni ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwererane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire nayo ibarizwa muri P5.
Umutwe wa RNC wacitsemo ibice nyuma yaho ingabo za RNC zirasiwe umugenda muri congo zikahasiga ubuzima abandi bagafatwa mpiri, ibi byarakaje Jean Paul Turayishimye, Major Micombero na Ben Rutabana. Aba bagabo bashinja Kayumba Nyamwasa Kwicisha abarwanyi ba RNC muri RD-Congo, Ben Rutabana yafatiwe muri Uganda kukagambane ka Kayumba na Frank Ntwali babifashijwemo na Brig.Abel Kandiho, yari amaze guhura n’abayobozi batandukanye bakomeye mu nzego z’ubutasi bw’imbere mu gihugu harimo n’ umuyobozi wa ISO, Kaka. Akaba yari afite gahunda yo kwerekeza muri Congo kuyobora ingabo za RNC zacitse ku icumu zikiyunga ni za RUD-Urunana, Rutabana muri Uganda bivugwa ko yari yemerewe ubufasha bwose bushoboka.
Ibi nibyo byatumye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wari ufite amakuru ya Rutabana aha misiyo Philomen Mateke kujya guhuza Kayumba n’igice cyamwigometseho ndetse na CMI mugihe muri iyi minsi barimo kwakamo umuriro nyuma yaho Kayumba afungishe umwe mu bakomeye ba CMI azirako akorana byahafi na Ben Rutabana.
Leta ya Uganda ntayandi mahitamo isigaranye yo guhungabanya u Rwanda binyuze muri RNC cyangwa FDLR, n’indi mitwe ya gisilikare iha ubufasha kuko imigambi yabo imaze iminsi ishyirwa ku karubanda biherekejwe n’ibimenyetso, byasigiye ibikomere ubutegetsi bwa Museveni, nta mahitamo asigaye, usibye guhimbahimba udukuru tw’ibinyoma agamije gusa gutera ubwoba no gukomeza guhindanya isura y’u Rwanda.
Ibi ngo bikaba bikomeje kugaragararira mu nkuru zibasira u Rwanda mu binyamakuru bikorera propaganda ubutegetsi bwa Kampala, birimo n’ikinyamakuru cya Leta, New Vision. Ibindi ni nka Commandpost, Chimpreports n’ibindi byinshi biterwa inkunga n’inzego z’ubutasi.
Iki kinyamakuru Chimpreports mu minsi ishize cyo kikaba cyarigaragaje kurusha ibindi ubwo cyagenderaga ku butumwa umuhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yanyuzaga kuri twitter, bagashaka kugaragaza ko u Rwanda rushaka gutera Uganda.
Gen. Muhoozi Kainerugaba
Iki kinyamakuru kikaba cyarabigaragaje nk’aho Lt Gen. Kainerugaba yavugaga u Rwanda ubwo cyavugaga kuri ubwo butumwa yatambukije kuwa 09 Ukwakira, ku munsi w’Ubwigenge bwa Uganda aho yagiraga ati: “Nta wabasha gutsinda Uganda! Iki ni igihugu cy’Imana! Uzagerageza wese azagirwa umuyonga.”
Kidendeye kuri ubu butumwa bwo ku Munsi w’Ubwigenge bwa Muhoozi, Chimpreports kuri uyu wa Mbere yabwongeye ku bundi bwagenewe abanzi ba Uganda, umuhungu wa Museveni atavuze izina bwagiraga buti: “Nabizeza ko uwo ari wese utekereza no gukinisha Uganda azahura n’umunsi mubi.”
Muhoozi ntabwo yigeze avuga u Rwanda. Ariko iki kinyamakuru cyakoresheje ubutumwa bwe gishaka kugaragaza ko u Rwanda rushaka gutera Uganda.
Ni Inkuru yo kuri uyu wa Kabiri Chimpreports yahaye umutwe uvuga ngo “ U Rwanda rwaba ruri gutegura gutera uburengerazuba bwa Uganda?”. Inkuru igatangira ivuga ko Igisirikare cya Uganda cyakajije imyiteguro yo kurinda igihugu by’umwihariko uburengerazuba bwa Uganda bwitezweho guterwa n’Igisirikare cy’u Rwanda n’imitwe bafatanyije.
Gutyo gusa, nta kindi kigendeweho usibye ubutumwa bw’umuhungu wa Museveni, Chimpreports yasubiyemo ishaka gutanga ubutumwa yashakaga, iki kinyamakuru ibyo gishinja u Rwanda ni ibintu bikomeye.
Umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba koko yagaragaje ko Uganda ifite ubwoba bwo kugabwaho ibitero.
Ikibazo ariko kibazwa ni; None se uku niko Uganda itwara ibintu bifite agaciro karemereye, binyuze muri tweets z’umuntu, ku ikubitiro utari n’umuntu ukwiye no no kuba avuga ku bibazo nk’ibyo?
Iyi nkuru uko yakabaye ni ikinyoma nka cya kindi cyo muri Gicurasi 2018 cyavugaga ko, “u Rwanda rwohereje abasirikare bakabakaba 10,000 hafi y’umupaka wa Uganda rwitegura intambara”, cyangwa ko “u Rwanda rufite ingabo mu 10,000 mu burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kwirinda kurwanira iyo ntambara mu Rwanda”.
Ikibazo nyamukuru kibazwa ni ukuntu ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo bwo buravuga kuri ibyo bintu bivugwa bibera ku butaka bwabo, ariko ibinyamakuru bikorera Uganda bikaba byirirwa ari byo bikoma akaruru.
Amakuru kuri ubu ari kuva muri Congo muri iyi minsi n’uko iki gihugu kiri kwishimira intambwe gikomeje gutera mu gushakira amahoro abaturage bacyo, gikura mu nzira imitwe ikomeje guhungabanya umutekano y’amabandi nka RNC na FDLR,, kandi ngo bigaragaza ko iki gihugu kidashobora gukomeza kuba ijuru ry’imitwe y’abanyabyaha ari nayo nkomoko y’amakimbirane adashira.
Mu minsi ishize byagaragariye buri wese ukuntu inyeshyamba za RNC zahuye n’uruva gusenya ubwo zageragezaga kwimuka ziva Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, zijya Binza muri Kivu y’Amajyaruguru.
Bivugwa ko muri uyu mwaka bapfushije abarwanyi 200, barimo na Capt. (Rtd) Charles Sibo, wari umwe mu bayobozi babo bakuru, abandi benshi bagafatwa ari bazima n’intwaro zabo, barimo Maj. (Rtd) Habib Mudathir ngo akaba ari ikintu RNC itazapfa gukira, ariko na Museveni n’imigambi ye imaze igihe yo guhungabanya u Rwanda. Mu minsi ishize kandi Lt Gen. Mudacumura wari umugaba wa FDLR nawe yiciwe mu mashyamba ya Congo.
Amakuru ava mu nzego z’umutekano akaba avuga ukuntu gukubitwa inshuro kwa RNC na FDLR bitigeze bishimisha Museveni. Abafashwe bagiye bavuga byinshi ku kuntu ubutegetsi bwe bufasha imitwe irwanya u Rwanda ku mugaragaro. Biravugwa ko Uganda yarushijeho guhungabana kubera amakuru yandi yaba yaragiwe atangirwa mu ibazwa ryihariye nk’iry’uwari Umuvugizi wa FDLR, LaForge Fils Bazeye, na Theophile Abega ndetse n’abandi nka Callixte Sankara.
Impamvu nyamukuru rero iri inyuma y’izi poropaganda ziri kuva muri Chimpreports no mu bindi binyamakuru by’I Kampala, ngo ni uguhisha aya makuru arimo kujya ku mugaragaro.
Ikindi kiruseho kuri ubu kuri Uganda, ni uko byamaze kumenyekana ko igitero giherutse kugabwa I Musanze cyatwaye ubuzima bw’abantu 14 abandi bagakomereka, cyavuye muri Uganda. Igisirikare cy’u Rwanda kishe 19 mu bateye gifatanyije n’abaturage hafatwa abateye batanu ari bazima.
Umwe mu bateye witwa Theoneste Habumukiza, uri mu bafashwe, yavuze ko yari arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Makerere, ubwo umuntu wambaye neza yamujyanaga muri FDLR amwizeza ko bazafata u Rwanda.
Kuri ubu amakuru yizewe aravuga ko igitero cya RUD Urunana mu Kinigi itegurwa ryacyo ryagizwemo uruhare n’Umunyamabanga wa Leta ya Uganda, ushinzwe imibanire yo mu karere, Philemon Mateke. Ari nawe wahawe inshingano zo kugarura ituze muri RNC.
Abakurikirana amakuru kandi ngo bibuka ko ubwo Bazeye na Abega bafatwaga kuwa 15 Ukuboza, mu mwaka ushize, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana muri Congo, bari bavuye mu nama yari igamije guhuza ibikorwa bya FDLR na RNC. Iyi nama ngo ikaba yarabereye muri Kampala Serena, kandi yari yatumijwe na Mateke, ku mabwiriza ya Museveni.
Reka tubitege amaso..