• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Paul Kagame yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ‘ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ‘

Paul Kagame yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ‘ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ‘

Editorial 26 Jul 2017 Mu Rwanda

Nyuma y’ikiruhuko gito cy’iminsi ibiri atiyamamaza Paul Kagame , kuri uyu wa Gatatu yasubukuye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

Muri iki gitondo ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye i Busogo kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryayo ryigisha ubuhinzi n’ubworozi.

Ibyo bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame byabereye kuri sitade iherereye mu mudugudu wa Gahanga , Akagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR baturutse hirya nohino mu mirenge 15, igize akarere ka Musanze bararata ibigwi by’umuryango FPR-Inkotanyi, babifashijwemo n’abahanzi batandukanye barimo Intore Tuyisenge igira iti: TORA KAGAME .

Kuri iyo sitade hahuriye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi hamwe n’andi mashyaka bafatanyije mu kwamamaza umukandida Paul Kagame.

Umukandida wa RPF Paul Kagame ati : abo mu majyaruguru oyeeee, PFR oyeeee, mwaje muri benshi bishimishije ntabwo ari igitangaza abanyamusanze dusanzwe dufitanye igihango.

Ejo hashize nagombaga kuza sinabishobora ijwi ryange ryari ryabuze narihase, sinagera iminsi ibiri ntaraza kuvugana n’inshuti zanjye, uko mungana n’ikimenyetso cy’ingufu uhereye aha, ni ikimenyetso cy’ingufu za FPR- inkotanyi.

Kagame yakomeje agira ati “Uko mungana mutya, nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura… n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera. Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano.”

Ati :“ Hanyuma rero, imyaka irindwi izaba ikurikira, twubake amajyambere, twubake amashuri, twubake andi mashuri, duhe abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho. Bambwiye ko abatuye hejuru muri iriya misozi amashanyarazi atarabegera, arabageraho vuba, vuba cyane. Hanyuma ayo mashanyarazi usibye kutumurikira mu ngo, adufashe kubaka inganda n’ibindi byose twifuza.”

Yasabye abaturage kumutora n’ubwo azi neza ko azatsinda 100%, kugira ngo bakomeze inzira yo kubaka amajyambere, umutekano, kubana neza n’ibindi abanyarwanda bifuza.

Ati “biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo. Itariki iratinze ngo mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera mu masaa tanu twabirangije… si byo?

-7366.jpg

-7367.jpg

-7368.jpg

-7362.jpg

-7360.jpg

-7364.jpg

-7354.jpg

-7353.jpg

-7355.jpg

2017-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Editorial 15 Apr 2020
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Editorial 08 Feb 2022
Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Editorial 11 Jul 2017
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Editorial 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni
IKORANABUHANGA

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Editorial 16 Jan 2019
Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi
ITOHOZA

Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Editorial 08 Jul 2016
U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia
Amakuru

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Editorial 17 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru