Perezida Kagame yageze muri Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nouakchott Oumtounsy.
Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bya bombi (tête-à-tête) hakurikireho inama ireba ibihugu byombi bari kumwe n’abayobozi batandukanye bo mu bihugu byombi.
Nyuma y’ibiganiro bireba abahagarariye izo ntumwa zombi bazashyira umukono ku masezerano rusange y’ubufatanye, hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ahantu hashoboka mubufatanye harimo n’umutekano, Ikoranabubanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari n’ibindi. Nyuma yicyo gikorwa, Perezida Ghazouani azakira Perezida Kagame ku meza.