• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Perezida Kagame yihakanye umukandida wa MDC uvuga ko yagize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda

Perezida Kagame yihakanye umukandida wa MDC uvuga ko yagize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda

Editorial 30 May 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yihakanye umunyapolitiki wo muri Zimbabwe, Nelson Chamisa, uzaba uhagarariye MDC mu matora y’umukuru w’igihugu, nyuma y’aho uyu atangarije mu mpera z’icyumweru gishize ko yagize uruhare mu kongera kubyutsa ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa kabiri nibwo twari twabagejejeho inkuru ivuga ko ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke ba MDC kuri uyu wa Gatandatu ushize ahitwa Beibridge muri Zimbabwe, uyu munyapolitiki Nelson Chamisa, wigeze kuba minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko yafashije umuyobozi w’u Rwanda (Perezida Kagame) kongera kubyutsa u Rwanda nk’uko byatangajwe n’urubuga, Newzimbabwe.com.

Yagize ati: “Reba ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame ari gukorera igihugu cye, Naramufashije kuri politiki ye ya ICT, ku kuntu wahindura igihugu ubwo twahuriraga I Geneve, mu Busuwisi kandi yishimiye presentation yanjye.”

Yakomeje agira ati: “Yarabajije ndetse ambaza uwari perezida Robert Mugabe amubwira ko nabaga mu ishyaka rye Zanu PF, ariko namubwiriye (Kagame), aho ngaho ko mbarizwa mu ishyaka MDC riyobowe na nyakwigendera Morgan Tsvangirai.”

Umunyapolitiki Nelson Chamisa

Nyuma yo kumva ibi perezida Kagame yifashishije twitter yahakanye ko azi Nelson Chamisa, avuga ko nta biganiro yigeze agirana nawe ahantu aho ari ho hose, yongeraho ko politiki n’imishinga by’ikoranabuhanga by’u Rwanda byatangiye mbere y’uko ishyaka MDC na politiki yayo bibaho. Yasoje yifuriza abaturage ba Zimbabwe kumererwa neza.

 

 

2018-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Editorial 08 Jun 2019
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Editorial 19 Sep 2019
Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Editorial 11 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet
Amakuru

Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Editorial 07 Oct 2020
Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha
Amakuru

Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Editorial 27 Jun 2016
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri
INKURU NYAMUKURU

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Editorial 03 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru