• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Editorial 30 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Muri iki gitondo, Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry’Ihuriro ry’Abashoramari n’Abikorera ku Mugabane wa Afurika ribera i Addis Ababa muri Etiyopiya.

Abandi Bakuru b’Ibihugu itangizwa ry’iri huriro barimo Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Hailemariam Desalegn, na Perezida w’u Bugande Yoweri Kaguta Museveni. Iri huriro ryanitabiriwe kandi na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Iri huriro rihuje n’abashoramari n’abikorera barenga 240 bahagarariye abandi, baturutse ku Mugabane wa Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigamije gushyiraho uburyo bunoze bwafasha abayobozi mu nzego za leta kumva ijwi ry’abikorera kugira ngo politiki za leta zitandukanye zifashe mu gukuraho imbogamizi abashoramari n’abikorera bagihura.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame, akaba kandi n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimangiye ko uruhare rw’abikorera ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye.

Perezida Kagame yagize ati: “Dukeneye ko abikorera bagira uruhare rugaragara. Iyo uruhare rwabo rudahari, hari ikintu kinini tuba tubura. Nyinshi mu ntego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye zigamije gukura ho imbogamizi ku ishoramari n’ubucuruzi. Byose kandi biganisha ku guhindura imibereho y’abaturage bacu ikaba myiza kurushaho.”

Perezida Kagame yongeyeho ko ubufatanye hagati ya leta n’abikorera bugomba kwiyongera kuko bose basenyera umugozi umwe bagamije guhindura ubuzima b’abaturage ba Afurika.

“Hari byinshi twageraho dukomeje gufatanya nk’abanyafurika nkuko dusanzwe tubikora binyuze mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse tunafatanya n’abandi bo ku yindi migabane harimo n’abo turi kumwe hano.”

U Rwanda kandi rwanatumiye gutanga ibitekerezo mu biganiro byitabanda ku buzima, cyane cyane hibandwa ku bufatanya bwa leta n’abikorera. Ibi biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere ubufatanye bwa leta n’abikorera mu kurwanya indwara zitandura.”

Iri huriro rwateguwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu (UNECA) ifatanyije n’akanama kagamije guteza imbere umubano mu by’ubucuruzi hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kazwi nka CCA.

2018-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 30 Nov 2018
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Editorial 07 Aug 2020
Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Editorial 01 Aug 2018
Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Editorial 29 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwenge bucuramye bw’abarwanya Kagame nka Leah Karegeya, bwatumye ahabwa urw’amenyo nyuma yo kugaragaza ubuswa mu mibare
INKURU NYAMUKURU

Ubwenge bucuramye bw’abarwanya Kagame nka Leah Karegeya, bwatumye ahabwa urw’amenyo nyuma yo kugaragaza ubuswa mu mibare

Editorial 30 Mar 2020
Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura
POLITIKI

Canada yirukanye ambasaderi wa Venezuela ku butaka bwayo yihimura

Editorial 27 Dec 2017
APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6
Amakuru

APR FC yatandukanye n’abakinnyi 3, yongerera amasezerano 5 barimo Djabel wahawe amasezerano y’imyaka 4 ndetse igura mu yandi makipe abakinnyi 6

Editorial 13 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru