Ikipe ya Police FC yaharutse mu Rwanda yerekeza muri Sudani y’Epfo ejo taliki 24 ubwo yahageze amahoro ya kiriwe na bayobozi ba Police bari mu butumwa bwa mahoro hamwe naba Atlabara muri Sudani Gashyantare 2016, igiye gukina umukino wo kwishyura na Atlabara mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo «Orange CAF Confederation 2016».
Bari ku kibuga kindege cyo muri Sudani
Iyi kipe izajya muri Sudani y’Epfo ifite impamba y’ibitego 2 kuko yatsinze Atlabara mu mukino ubanza wabereye mu Rwanda ibitego 3-1, byatsinzwe na Usengimana Danny, Twagizimana na Songa Isaie.
Kugira ngo iyi kipe ikomeze biyisaba kwihagararaho ntizishyurwe ibi bitego cyangwa ngo itsindwe ibirenzeho.
Ubwo umutoza wa Atlabara, Erima Leo Adraa yari amaze gutsindwa yavuze ko afite icyizere ko azasezerera Police FC kuko ataba ari ubwa mbere asezereye ikipe yamutsinze muri ubu buryo.
Umutoza wa Police FC, Casa Mbungo Andre we avuga ko burya umutoza atajya acika intege.
Ati “N’iyo twamutsinda bitanu hariya azakomerezeho umwaka utaha azitwara neza”.
Umukino wo kwishyura hagati ya Atlabara na Police FC uzaba ku Cyumweru taliki 28 Gashyantare 2016. Ikipe izakomeza hagati ya Police FC na Atlabara izahura n’izatsinda hagati ya GD Sagrada Esperança yo muri Angola na Ajax Cape Town yo muri Afurika y’Epfo.
M.Fils