Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Donath Kinani, yakanguriye abacukura amabuye y’agaciro kurengera ibidukikije mu gihe bari gukora uwo mwuga.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 7 Mutarama 2016 mu nama yagiranye n’abayacukura mu mirenge ya Karama na Kageyo bagera kuri mirongo itanu.
SP Kinani yabwiye abo bacukura amabuye y’agaciro muri iyo mirenge yombi kwirinda ibikorwa bishobora kwangiza imigezi, nko kuyiyungururiramo imicanga bavanye mu birombe.
Yagize ati: “Umucanga ushakwamo amabuye y’agaciro ugomba kuyungururirwa i gasozi, kandi ntibigomba gukorerwa hafi y’umugezi, ikiyaga, cyangwa uruzi.”
Yababwiye kandi kujya bacukura ibizenga bifata amazi bakoresheje bayungurura umucanga kugira ngo atangiza ibidukikije.
Na none SP Kinani yasabye abakora uyu mwuga kujya basiba aho bacukuye amabuye y’agaciro, kandi bakahatera ibiti kugira ngo harwanywe isuri ndetse n’ibindi biza.
Yababwiye kandi kudakoresha abantu batagejeje ku myaka 18 y’amavuko mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
SP Kinani yabakanguriye kandi gukoresha ibikoresho bigezweho kugira ngo birinde impanuka mu gihe bari gukora iyo mirimo ndetse barusheho kubungabunga ibidukikije .
Yabwiye abaturage kwirinda gukorera mu nkengero z’imigezi, ibiyaga, n’inzuzi ibikorwa bitahagenewe, ariko na none abasaba kubahiriza amategeko agenga ibikorwa byemewe kuhakorerwa.
Yabagiriye kandi inama yo kutohereza abana kubivomamo kuko bashobora kubirohamamo mu gihe bari kubyidumbaguzamo.
Umwe muri abo bacukura amabuye y’agaciro witwa Niyigena Felix, akaba yari ahagarariye muri iyo nama imwe muri Kompanyi zikora uwo mwuga yitwa Kayenzi Mining Company (KAMICO) yagize ati:”Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro kuko twakibukirijwemo ko tugomba kubungabunga ibidukikije mu gihe turi gukora imirimo yacu y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Niyigena yakomeje agira ati:”Tugomba gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bugezweho,ni ukuvuga, uburyo butangiza ibidukikije.”
Yagize kandi ati:” Hamwe mu hantu ducukura amabuye y’agaciro hegereye umugezi wa Nyabarongo. Nk’uko twabikanguriwe n’inzego zitandukanye, tuzirinda kuwangiza kugira ngo amazi yawo abe urubogobogo.”
Yabwiye bagenzi be kuzirikana inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, kandi abasaba kuzishyira mu bikorwa.
RNP