kipe y’igihugu ya Portugal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi muri 2004 yongeye kuhagera uyu mwaka itsinze Wales ibitego bibiri ku busa muri 1/2.
Ronaldo atsinda igitego cyumutwe
Mu mukino wari ukomeye wabaye kuri uyu wa Gatatu kuri Stade des Lumières mu mujyi wa Lyon, Cristiano Ronaldo yafashije igihugu cye kuyobora umukino ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 50 agitsindishije umutwe.
Gareth Bale wakomeje kotsa igitutu abinyuma ba Portugal bakomeza kuba ibamba
Nani atsinda igitego cya kabiri
Nyuma y’iminota itatu gusa Nani yahise ashyiramo icya kabiri cyahaye Portugal umutuzo wo gukina nta gihunga.
Muri uyu mukino ikipe ya Wales yaje muri iri rushanwa nta mahirwe yo kugera kure ihabwa, nayo yagaragaje ko ari imwe mu makipe akomeye by’umwihariko rutahizamu wayo Gareth Bale nubwo nta gitego yatsinze ariko ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza.
Ramsey wabuze mu mukino
Wales yagize icyuho cyo kubura umukinnyi wo hagati mu kibuga Aaron Ramsey , wigaragaje cyane kuva irushanwa ryatangira.
Portugal yaherukaga ku mukino wa nyuma mu myaka 12 ishize ubwo yatsindwaga n’u Bugereki igitego 1-0 muri Euro yabereye muri Portugal.
Ronaldo na bagenzi be bagomba gutegereza ikipe irokoka hagati y’u Bufaransa n’u Budage zirakina uyu munsi, irokoka ikaba ariyo bazahurira ku mukino wa nyuma uzaba tariki 10 Nyakanga 2016.