• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa 24 wa RPL usize Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya kwa APR FC na Etincelles FC

Umunsi wa 24 wa RPL usize Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo kunganya kwa APR FC na Etincelles FC

Ubwanditsi 20 Apr 2025 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhazi United naho APR FC inganya na Etincelles FC.

Ubwo shampiyona y’u Rwanda yakinwaga ku munsi wa 24, habayeho impinduka ku myanya amakipe atandukanye yariho bitewe n’umusaruro w’Amakipe amwe n’amwe.

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Muhazi United yahatsindiwe na Rayon Sports ibitego 2-0 byatsinzwe na Adama Bagayogo na Biramahire Abeddy.

Ibi bitego byafashije kugera ku mwanya wa mbere w’agateganyo aho yagejeje amanota 50, ikaba ikurikirwa na APR igejeje amanota 49 nyuma yaho inganyije kuri iki cyumweru.

Mu mukino wabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium, APR FC yatsindiwe na Djibril Outarra ku munota wa 9 na 45 w’umukino.

Kuri Etincelles FC yari imaze iminsi idatsinda  ikipe y’ingabo z’igihugu yo yatsindiwe na Nsabimana Hussein na Ishimwe Djabilu.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi, Police FC yatsinze Gasogi United 2-0, Kiyovu SC yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma yaraye itsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa.

Marines FC yatsinze Gorilla 2-1, AS Kigali yatsinze Amagaju FC 2-1, Musanze FC yanganyije na Vision FC 0-0, ikipe ya Rutsiro FC yatsinze Bugesera FC ibitego 4-2.

2025-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yageze mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel–Premier Tech

Ubwanditsi 16 Feb 2023
APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Ubwanditsi 05 Apr 2025
Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Ubwanditsi 18 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe
INKURU NYAMUKURU

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye
INKURU NYAMUKURU

Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara
INKURU NYAMUKURU

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Ubwanditsi 27 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru