• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Editorial 14 Jan 2017 ITOHOZA

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2016 kugeza taliki 11 Mutarama 2017 ntabwo Perezida watorewe kuzayobora Amerika, Donald Trump ntabwo yari yagakoze ikiganiro n’itangazamakuru muri rusange akaba akenshi yatangazaga ibyo ashaka kuvuga abinyujije kuri Twitter ye.

Kuri iyi taliki ya 11 Mutarama 2017 ahagana 11:22 ku isaha ya New York nibwo ikiganiro cya mbere cy’abanyamakuru na Trump cyafunguwe na Vice-president we afata umwanya muto maze aha ikaze prerezida watorewe kuyobora Amerika mumyaka ine iri imbere uhereye taliki ya 20 Mutarama 2017.

Ubwo Trump yafataga ijambo yatangiye ashimira abari aho, atangira avuga ibyo azakora. Mubwishongozi buhanitse yavuze ko agiye gukora amateka maze agakora ibyo Imana itakoze. Yavuze ko yemereye abanyamerika ko azakora gahunda ibaha imirimo gusumba ibyo Imana yakoze ko yiyemeje kuzayiza imbere.

-5345.jpg

Perezida watowe Donald Trump

Yakomeje avuga ko nta gihe afite cyo kuzajya ategereza igihe kinini mubyo agomba gukora ko ariyo mpamvu icyumweru cya mbere kizaba icyo gusinyana n’ibigo bitandukanye ibikorwa bazakora, ndetse avuga ko kubaka urukuta rubatandukanya n’igihugu cya Mexique bizashyirwa mu bikorwa vuba kandi igihugu cya Mexique kikaba kigomba kwishyura amafaranga azaba yarakoreshejwe ntayandi mananiza.

Nyuma yaho nibwo yikomye inzego ziperereza avuga ko ari irresponsible (abadasohoza inshingano zabo) kuko ibintu byamabanga byagiye bijya hanze kandi ari amabanga akomeye bitaragombaga gusohoka ibyo akaba aribyo byateye ibibazo mu matora. Yakomeje avuga ko biteye isoni kuko abo yari ahanganye nabo babikoresheje nk’intwaro kugira ngo berekane impamvu batsinzwe amatora.

Yanavuze ko kuba igihugu cy’Uburusiya cyarashoboye kwiba amabanga y’abademokarate byerekana inzego zijegajega zigomba kongera kubakwa neza. Uko Donald Trump yagaragaye mugihe cyo kwiyamamariza amatoro ntabwo yahindutse cyane bigaragara ko uko yitwaye bitazahinduka nagera no kubutegetsi.

Umuriro kandi watse ubwo Trump yavuzeko ibinyamakuru byinshi nubwo atari byose bikora bitangaza amakuru yubakiye kukinyoma. Yatanze urugero kurubuga ruboneka kuri internet BUZZFEED avuga ko kuba rwarabaye imbarutso y’amakuru atizewe rwatangaje igihe cyo kwiyamamaza ruvuga ko Uburusiya aribwo bwahaye inyandiko z’amabanga Trump kugira ngo atsinde amatora, aha rero yavuze ko Buzzfeed igomba kuzabiryozwa ndetse akaba yavze ko ruzishyura ikiguzi cyabyo rwiyushye icyuya.

-5344.jpg

Ikindi kigo cy’itangazamakuru cyibasiwe cyane ni CNN isa naho ibogamiye kubademokarate. Umunyamakuru wayo Jim Acosta yashatse kubaza ikibazo perezida Trump ikibazo ntiyagisubiza, hanyuma ashatse gukomeza kubaza Trump yamusubije nagasuzuguro kenshi aranamwicaza bituma umunyamakuru wa CNN abura kwihangana maze atera hejuru cyane avuga ngo wowe perezida watowe tanga ibisobanuro birambuye ku kigo cyanjye wikomye ariko bahita bamwicaza araruca ararumira ubwo Trump yahise amubwira ngo: Be quiet. I am not going to give you a question. You are a fake news” tugenekereje yamubwiye ngo: Tuza, ntabwo nkwemerera kubaza ikibazo. Mutanga amakuru y’ibinyoma.

Aha byagaragaye ko Trump afitiye CNN umujinya w’umuranduranzuzi kuko muminsi ishize yongeye kuyikoma avuga ko igihe cyose imwerekanye ifata amafoto mabi ikaba ariyo icisha kuri Televiziyo yayo, akaba yarabasabye kuyakuraho.

Trump yabajijwe kandi kubijyanye na video agaragaramo ubwo yari mu Burusiya akaba aregwa kuba yaragize imyitwarire mibi, ubwo Trump yabihakanye avuga ko azi neza ko ahantu hose haba hateze Camera akaba ariyo mpamvu atari kwitwara nabi kandi azi neza ko ahantu hose haba hateze Camera ndetse no mu mahoteli.

Trump yongeye kwerekana ko ashaka gukorana n’igihugu cy’Uburusiya avugako aramutse yumvikanye na Putin byaba ari nyungu kuri Amerika ndetse n’isi yose.

Biragaragara ko abanyamakuru babazaga nkana kuko usanga ibinyamakuru byinshi bidashaka kumva Uburusiya buyobowe na Putin akaba ariyo mpamvu batifuza kumva igitekerezo cyubaka ubumwe hagati y’Amerika n’Ubuusiya. Gusa Trump asa nugenda yivuguruza kubyo avuga kuko yari yaranambye k’ Uburusiya avuga ko ari ibinyoma kuba baribye amabanga y’abademokarate akaza guhabwa Trump bikamufasha gutsinda amatora.

Ubwo ikiganiro n’abanyamakuru cyarangiraga hahise hatangira intambara yabashyigikiye Trump ubwo bahanganaga n’itangazamakuru kuri Twitter. Umuherwe ufite ikinyamakuru The Washington Post yahise afatwa n’uburakari maze Jeff Bezos asaba ko Trump yazakorerwa kudeta. Yamututse ibitutsi byinshi avuga ko Trump ari agatebo gapakiyemo ibibi byose, avuga ko ari umujura utishyura imisoro, umubeshyi wikunda akanga abakene, yamututse amumariraho umujinya we wose. Yanasabye ko bishoboka abashoboye bakwigaragambya umunsi Trump azarahira.

Ikigaragara gishobora kandi kutazorohera Trump ashaka gufata isi yose nk’Amerika ntabwo abona ko isi irimo guhinduka. Yavuze ko kubutegetsi bwe yizeye ko Uburusiya, ubushinwa, ubuyapani n’ibindi bihugu bikomeye bigomba kuzubaha Amerika uko byagenda kose ngo arabyizeye. Gusa amenye ko uko isi yariteye mumyaka 25 cg 30 ishize ubwo Amerika yavugaga rikijyana, bihabanye kure nuko isi iteye uyu munsi hari ibintu byinshi byahindutse.

-5343.jpg

Umuntu akaba yakwibaza ingamba Trump azakoresha kugira ngo bubahe ubutegertsi bwe n’Amerika kuko ntabwo bizapfa kwikora mu isi ya none.

Kubasomyi bacu muzi neza ko iki kibazo twari twakivuze mu nkuru twahitishije mu minsi ishize tubabwira ko bitazoroha hagati ya Trump n’itangazamakuru none ikibazo gikomeje gufata intera itari nziza bikaba bisaba komisiyo yo kubunga naho ubundi uko byagenda kose izi nzego zirakeneranye cyane mu gihugu nkakiriya gisa nikiyoboya isi aho itangazamakru riba umuyoboro wo gucengeza amatwara y’imigabo n’imigambi ya leta y’Amerika.

Hakizimana Themistocle

2017-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Editorial 26 Mar 2020
Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda  yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Editorial 04 Oct 2018
Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Editorial 25 Dec 2019
Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Uganda: umunyarwanda yaguye mu bitaro bya Mbarara azira ingaruka z’i’yicarubozo yakorewe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI)

Editorial 10 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda
IMIKINO

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda

Editorial 29 Feb 2016
Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare
Mu Mahanga

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Editorial 18 Feb 2017
Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza
Uncategorized

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Editorial 04 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru