Jean Pierre Bemba, Umunyapolitiki uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yasesekaye i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu, aho agiye gutanga kandidatire mu matora ya Perezida ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.
Bemba w’imyaka 55 uheruka muri iki gihugu mu myaka 11 ishize, yageze ku kibuga cy’indege cya N’djili saa 9h30. Yari yahagurutse mu Bubiligi mu gicuku cyo ku wa 31 Nyakanga.
Akimara kugera i Kinshasa, Bemba yabwiye abanyamakuru ati “Ndishimye cyane kongera kugaruka mu gihugu cyanjye.”
Bemba yageze ku kibuga cy’indege asanga imbaga y’abamushyigikiye baje kumwakira, biganjemo abambaye imyenda, imiringa n’ibindi biriho ibirango n’amafoto ye.
Bemba ufite imvugo zumvikanisha ko akunda igihugu cye, mbere yo gufata indege yanditse ubutumwa kuri twitter ati “Mu nzira yerekeza ku butaka bw’abakurambere, igihugu cyanjye.”
Umwe mu banyamuryango b’ishyaka rye witwa Toussaint Bodongo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko uyu munsi ari umwe mu yari itegerejwe na benshi.
Ati “Abanye-Congo bamaze igihe bategereje igihe nk’iki… Bemba ashobora kuzazana igisubizo twifuriza Congo.”
Yijejwe umutekano
Umwe mu bakomeye mu ishyaka rya Jean Pierre Bemba, MLC, yatangaje ko Guverinoma ya Kinshasa yijeje ko umutekano we uzaba ucunzwe ku buryo buhambaye, ndetse ko yagenewe abapolisi 10 bo kumurinda kuva akigera ku kibuga cy’indege i Kinshasa.
AFP yo yatangaje ko uretse iryo tsinda ry’abapolisi 10 bamurinda, ku biro by’ishyaka rye aho azaruhukira hoherejwe n’irindi ry’abapolisi benshi bagomba kubungabunga umutekano.
Bemba agiye gutanga kandidatire mu matora ya Perezida agamije gushaka uzasimbura Joseph Kabila, wafashe ubutegetsi mu 2001 ndetse no mu 2006 agatsinda amatora ahigitse Bemba.
Kugeza ubu Perezida Kabila utemerewe n’Itegeko Nshinga kongera kwiyamamaza, nta jambo na rimwe aratangaza ko aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza.