• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe

RwandAir igiye gufungura ibyerekezo bishya bitanu mu mwaka umwe

Editorial 10 Aug 2018 UBUKERARUGENDO

Minisiteri y’ibikorwa remezo (Mininfra) yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kizafungura ibyerekezo bitanu bishya mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Mininfra yasinyanaga n’ibigo biyishamikiyeho imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Mu byerekezo bishya indege za RwandAir zizatangira gukoreramo harimo Addis Ababa muri Ethiopia, Guanghzou mu Bushinwa, Tel Aviv muri Israel, Guinea na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gufungura ibyerekezo bitanu bishya, bivuze ko ibyerekezo by’indege za RwandAir biziyongera bikava kuri 26 bikagera kuri 31. Bizajyana no kongera abagenzi iki kigo gitwara, kuko bazava ku 926 571 bariho kugeza muri Kamena uyu mwaka bakagera ku 1,151,300 mu mwaka utaha.

RwandAir, iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’ikigo gitanga serivizi z’indege cya Aziya na Pasifika (Centre for Asia Pacific aviation, CAPA) CAPA TV muri Kamena uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko iki kigo cy’indege gikomeje kwaguka kandi mu buryo bwihuse.

Yagize ati “RwandAir iri gukura yihuta, ubu dufite ibyerekezo 26, mu kwezi gushize twatangiye urugendo rugana Cape Town na Abuja mbere yaho, ubu turashaka gutangira ingendo ndende nka Guangzhou mu Bushinwa na New York nko muri Kamena 2019. Naho mu bijyanye n’umubare w’indege ubu dufite 12 kandi turifuza kuzikuba kabiri mu myaka itanu iri imbere.”

Makolo avuga ko intego ari uko Kigali iba igicumbi cy’ingendo muri Afurika, ndetse RwandAir yamaze kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.

Yakomeje agira ati “Ubu turi kureba Addis nk’icyerekezo gishya, turi kureba kuri Djibouti, turi guteganya gufungura ingendo nshya nyinshi muri Afurika. Ubu tuhafite 22 ku buryo twifuza gukomeza kwagura isoko.”

Avuze ko baegana kwakira izindi ndege ebyiri nshya za Airbus A330 zizaza mu ntangiriro z’umwaka utaha n’izindi ebyiri za Boeing 737 MAX. Indege za Max ni nziza kuri Afurika kuko zizafasha RwandAir mu ngendo ndende.

2018-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Editorial 10 Mar 2020
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Editorial 29 Sep 2018
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025
U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

Editorial 19 Sep 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Bongwa Beatrice
    August 17, 20189:22 am -

    Mwatubwira muri make niba RWANDAIR yunguka? Twumva ngo bashyizemo amafaranga ku ngengo y’imari. Ajyahe? Azagaruka ate?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League
Amakuru

APR FC yagabanyije ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports – Uko imikino yo kwishyura yagenze muri Rwanda Premier League

Editorial 10 Feb 2025
U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere
INKURU NYAMUKURU

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Editorial 28 Aug 2018
RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi  w’Umugande mu ndege yayo
ITOHOZA

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Editorial 29 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru