U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere gikatishije itike yo kwerekeza muri ½ cy’igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya nyuma yo gutsinda Uruguay ibitego bibiri ku busa bya Raphael Varane na Antoine Griezmann.
Uruguay yagiye guhura n’u Bufaransa ifite ikibazo gikomeye cya rutahizamu Edinson Cavani wagiriye ikibazo cy’imvune ku mukino wa 1/8 yasezereyemo Portugal ari nawe watsinze ibitego bibiri ikipe ye yatsinze muri uwo mukino.
U Bufaransa buri mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa bwanagaragaje ko buri hejuru busezerera Argentine ya Messi buyinyagiye ibitego 4-3, bwatangiye umukino burusha Uruguay iminota itanu ya mbere bwiharira umupira ku kigereranyo cya 81%.
Ikipe iyobowe na Didier Deschamps yakomeje gukina neza ishaka ibitego ntibiyihire, izakukibona ku munota wa 40 cya myugariro Raphael Varane watsinze n’umutwe ku mupira wavuye kuri corner yatewe na Antoine Griezmann.
Mu gice cya kabiri Umutoza Oscar Tabarez yakoze impinduka ashaka kureba uko ikipe ye yakwishyura, akuramo Cristhian Stuani yinjiza Maximiliano Gomez anakuramo Rodrigo Bentancur yinjiza Cristian Rodriguez ariko ntibyamuhira kuko ku munota wa 61, Antoine Griezmann yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yatereye kure, umunyezamu Fernando Muslera ashaka kuwukubita ibipfunsi umurusha imbaraga ujya mu rushundura.
U Bufaransa bwasaga n’ubamaze kwizera gukomeza muri ½ kuko bwarushaka Uruguay hagati mu kibuga itakibasha kubusatira, bwakoze impinduka mu rwego rwo kuruhutsa abakinnyi barimo Kylian Mbappe wasimbuwe na Ousmane Dembele kimwe na Antoine Griezmann wahaye umwanya Nabil Fekir.
Uyu mukino urakurikirwa n’undi utangira saa 20:00 hagati ya Brazil n’u Bubiligi ugomba gusiga hamenyekanye ikipe ya kabiri ikatisha itike, naho kuri uyu wa Gatandatu u Bwongereza bukazakina na Suède mu gihe u Burusiya buzisobanura na Croatia.