Minisitiri Isabelle Ndahayo, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yavuze ko amatora y’umukuru w’Inteko ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA) aherutse kuba mu mpera z’umwaka ushize u Burundi butayemera ngo kubera ko amahame n’amabwiriza bitubahirijwe. Ndetse ngo leta ikaba yarasabye ibisobanuro.
Ku kibazo cyo gukura abadepite b’abarundi batorewe kujya muri EALA ku buyobozi bw’Umunyarwanda, Martin Ngoga, Minisitiri Ndahayo yavuze ko atasubiza iki kibazo ako kanya.
Gusa yatangaje ko nta bikorwa biteganyijwe abadepite b’u Burundi barasiba kugeza ubu. Turacyategereje igisubizo cya EALA ku bisobanuro u Burundi bwasabye. Ati; “Nizeye ko bazasubiza mbere y’uko ibikorwa bizatangira.”
Abadepite b’u Burundi basabye ibisobanuro nyuma y’amatora bo kimwe n’abadepite ba Tanzania batitabiriye, ariko akaza kurangira umunyarwanda, Martin Ngoga atsindiye kuyobora EALA.
Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa bya EAC uko yasobanuriye ikinyamakuru Iwacu-Burundi dukesha iyi nkuru, bigaragaza ko ari imfunwe igihugu cye gifite ku kuba ku mwanya w’umuyobozi wa EALA haratowe umunyarwanda.
Nyuma y’amatora, abadepite bo muri Tanzania baje kwemera umuyobozi watowe ndetse bemera gukomeza imirimo yabo muri EALA. U Burundi bwo kugeza ubu buracyatsimbaraye