• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 23 Jul 2017 Mu Rwanda

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, umkandida Paul Kagame yatangiriye mu Karere ka Kirehe, Ngoma na Rwamagana, aha ni naho yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba, atuyemo ni mbere gato y’uko kuri uyu wa Kabiri azerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba.

Muri Ngoma, mu murenge wa Kibungo mu Kagari ka Cyasemakamba, aho Umunyamakuru wa Rushyashya.net yari aherereye, hagaragaye ubudasa ugereranije no mu tundi turere, ejo Paul Kagame yiyamamarijemo.

Hari abaturage benshi baturutse mu mirenge 14, igize akarere ka Ngoma, batubwiye ko bageze aho ibyo birori byabereye muri Rond Point y’umujyi wa Ngoma mu masaa kumi nimwe za mu gitondo, ariko kugeza mu masaa tanu imihanda yari icyuzuye, abandi bakinjira.

-7339.jpg

-7340.jpg
Kimwe n’ahandi tumaze kugera, ubwitabire ni bwinshi cyane kandi abaturage uba bonana Morali idasanzwe n’akanyamuneza kumaso, ari nako baririmba indirimbo zirata ibigwi bya RPF-Inkotanyi n’Ubutwari bw’umukandida Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwabohoye igihugu. Imwe mu ndirimbo yaririmbwe kenshi muri Ngoma iragira iti : ” Umva imirindi y’Amatora ” yadutuye ubukene ubu tugenda twemye bakikiriza ” Umva imirindi y’Amatora ” , ariko cyane cyane bose baba bifuza gukora mu kiganza cy’umukandida wabo Paul Kagame Chairmani wa RPF-Inkotanyi, intore izirusha intambwe.

Ikindi cyagiye kigaragara muri izingendo za Paul Kagame, hirya no hino aho yiyamamariza n’uko hari abikorera benshi bahagaritse imirimo yabo mu mujyi wa Kigali biyemeza guherekeza umukandida wa RPF, Paul Kagame, aho anyura hose yiyamamaza.

Imitwe ya Politiki nayo yiyemeje gushyigikira Paul Kagame ntiratezuka, ikomeje kwitabira ari nako abayoboke bayo bafatanya n’aba RPF, gususurutsa abaturage, ibintu byatangaje abanyamahanga baba mu Rwanda, cyane cyane ko bamenyereye ko muri Afrika mu bihe by’amatora nkaya abanyamashyaka baba barimo bicana, batwika amapine mu muhanda.

Mu buhamya bukomeje gutangwa n’abanyamuryango ba PFR-Inkotanyi, batandukanye, aho twanyuze hose bagaruka mu buzima bubi babayemo, baba abari mu gicengezi, abatahutse bavuye mu buhunzi mu bihugu duturanye ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bose bagaruka mu buzima bubi barimo, bakarata ubuyobozi bwiza bwa RPF-Inkotanyi na Perezida Kagame bwatumye biteza imbere kuburyo bugaraga.

Umuturage witwa Nyakarundi telesphore niwe uhawe umwanya i Ngoma kugira ngo atange ubuhamya bwe aho yavuze ko yari umworozi w’umunyarwanda wavukiye i Burundi, agakurira muri Tanzania aho yaje kuba umworozi , yavuze ko inka yatahukanye mu Rwanda zaje gushira ahitamo gufata isuka arahinga, yibumbira muri koperative na bagenzi we.

Koperative yashinze ngo yaje gukura ubu igizwe n’abanyamuryango 470 ikaba ifite n’umutungo wa Miliyoni 40 kuri konti. Ashimangira ko ibyo yagezeho abikesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame, yavuze ati “ Kudatora uyu mugabo mureba ni ukunyagwa zigahera, ni umwarimu mwiza cyane”.

Perezida Kagame yamushimiye muri aya magambo ati :”Nyakarundi yatubwiye amateka ye, aho yavuye, aho ageze, ndagira ngo twumve ko urwo ari urugero aduhaye ariko ni ibya benshi. Yavuze ko yari umutunzi hanyuma inka ze zikamushiraho ariko igihugu cyaramuremeye, kizongera kimuremere. Yagiye mu buhinzi, ajya mu makoperative, ndetse biramuhira nkuko yabivuze ariko buriya birakwiye ko yanabikora byombi akaba umuhinzi akaba n’umworozi. Tuzongera rero tumufashe abe byombi cyane cyane duhereye ku byo nawe amaze kwigezaho. Banya-Ngoma rero, abantu iyo bakora, iyo bafite politiki nziza, n’ibindi byose bifuza biraza.”

-7334.jpg

-7333.jpg

-7335.jpg

-7336.jpg

Rwamagana : Paul Kagame yavuzeko azahera ku mirire myiza y’umwana w’umunyarwanda

Paul Kagame avuze ko mu myaka irindwi iri imbere, nta mwana n’umwe ukwiye kurangwa na bwaki, ko ababyeyi bazajya bafashwa kugira ngo ntihagire umwana uri hagati y’imyaka itatu n’itanu ugira ikibazo cy’imirire mibi.

Ati “Mujya mubona abana bacu bafite za bwaki cyangwa kutarya neza, hano ngo mwarayirwanyije cyane yarashize ariko hari ahandi biri mu gihugu, ntaho dushaka kubibona. Mu myaka irindwi iri imbere, intego izahera kuri ibyo kubirwanya aho bikiri kuko ubwo ntabwo twubaka u Rwanda rwejo, ntabwo duha abana bacu n’abuzukuru ntabwo tubaha amahirwe uko bikwiriye.”

“Aho turi n’aho dushaka kujya niho habereye abanyarwanda […] mufite uruhare runini cyane muri ibyo byose byo kuzana impinduka kandi byavuzwe ko byinshi mumaze kubigeraho ariko mu gihugu hose hari byinshi dushaka kugeraho. Dukore rero itariki enye z’ukwezi kwa munani ni ibiduha andi mahirwe yo kongera gutera indi ntambwe mu majyambere yacu.

Twongere imbaraga, twongere intambwe, ubumwe, amajyambere. Ibyo rero birasaba imbaraga za buri wese, imbaraga z’urubyiruko, imbaraga z’abakobwa n’abahungu,imbaraga z’abagore n’abagabo ndetse n’abasaza bacu bakuze nabo bagira umusanzu wabo n’abo ndetse bagendera hamwe bakajya mu izabukuru neza u Rwanda rushobora kubagezaho.

-7338.jpg

-7337.jpg

Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame

Kimwe n’ahandi i Rwamagana abayobozi b’imitwe ya Politiki nabo bahawe ijambo
Dr Mukabaramba Alvera uyobora ishyaka PPC avuze ko ishyaka rye ryavutse mu 2003, nyuma y’ukwezi kumwe ritanga umukandida wiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ‘ariwe njye’.

Akomeza agira ati “Mbivuze kugira ngo nerekane demokarasi mwazanye mu Rwanda, agaciro mwahaye umugore, nta mugore wigeze wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mbere y’uko muyobora u Rwanda’.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu (PDC), ryahoze ari irya Nayinzira na Mukezamfura wahunze igihugu kubera ibyaha bya Jenoside Mukabaramba Agnes, niwe uhawe umwanya nka rimwe mu mashyaka yashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi, kuva na kera.

Yavuze ko abantu bakomokaga mu Karere ka Rwamagana bari barahawe akato, aho abakomoka muri aka gace hari amashuri batari bemerewe arimo kwiga ubuganga, ibijyanye n’ubukungu ariko ku buyobozi bwa Paul Kagame basubijwe agaciro.

Ati “Turashimira ibyiza byaturutse ku ntsinzi ya nyuma na demokarasi mwatuzaniye kuva aho mumajije kwinjira mu gihugu mukakiyobora […] Ubu amashuri yaradusanze mu Karere ka Rwamagana ari amato, ayisumbuye na Kaminuza…burya uguhaye ubwenge aba aguhaye ubuzima, aba aguhaye kabiri.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo FPR yigeze yiharira, buriya FPR nta gihe itagize imitwe ya politiki iyishyigikira n’igihe byari bigikomeye kubera ko yari imaze kugaragaza icyerekezo cy’aho iganisha u Rwanda.”

Burasa J. G

2017-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Amafoto – Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Muhire Kevin inasinyisha rutahizamu w’umunya-Brazil Chrismar Malta Soares

Ubwanditsi 17 Oct 2021
Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’ubujurire rwa Lt. Col. Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwashyizwe mu muhezo

Ubwanditsi 30 Apr 2018
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC
ITOHOZA

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball
Amakuru

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Ubwanditsi 18 Apr 2021
Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo
INKURU NYAMUKURU

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Ubwanditsi 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru