• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Ubwanditsi 11 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yaho Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu agiranye ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko avugana na Kayumba Nyamwasa, Ikinyamakuru Rushyashya cyashyize ahagaragara ibya Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu mubyo yavuze ko yashimishijwe akanatangazwa no kubona  Kayumba Nyamwasa wa RNC ashaka imishyikirano, bikaba byaragaraje uko inyungu bwite zibangamira  imibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo.

Abarwanya leta y’u Rwanda bacumbikiwe muri Afurika y’epfo barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa bamaze kuba nk’abajyanama muri bamwe mu bayobozi muri Afurika y’epfo ku buryo ibyemezo bimwe bifatwa hakurikije amarangamutima cyangwa propaganda zabo ntabushishozi bititaye ko byabangamira umubano w’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’epfo dailymavericks cyatangaje ko umubano hagati y’ibihugu byombi wagarutsemo agatotsi cyane kubera amabwire y’abo bahunze u Rwanda bongorera bamwe murabo bayobozi ba Afurika y’epfo ku bintu ubwabo bari bakwiye kugenzura cyangwa kubaza inzego z’ubuyobozi bw’ u Rwanda; bakerura bakavuga ko ibyo bakora bishingiye kubyo babwiwe n’abarwanya leta, ukibaza impamvu yo kugira Amabassade ukayiyoberwa. Ubwo se hari igitutsi kirenze icyo?

Ministiri Lindiwe Sisulu agirana ikiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko yishimiye kuganira na Kayumba Nyamwasa wamubwiye ko ashaka gushyikirana na leta y’u Rwanda, ibintu byaje guteza impagarara ku bakurikiranira ibya politiki hafi bazi neza amateka ya Kayumba n’ibyaha ashinjwa mu gihugu cye.

Kayumba Nyamwasa kuva yahungira muri Afurika y’epfo avugwaho kuba yaragiye akorana na bamwe mu bantu bari bakomeye mu ngabo ndetse no mu nzego z’iperereza, n’ububanyi namahanga bwa Afurika y’epfo cyane cyane abamenera amabanga y’u Rwanda ndetse anafatanya nabo mu bikorwa by’ubucuruzi aho yabizezaga ko bazabona amafaranga menshi maze binyuze ku mbuga za RNC n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, bakibasira abanyarwanda bafite ibikorwa bibyara inyungu mu bihugu nka Mozambique na Zambia.

Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira ndetse n’impunzi baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo bahatuye ni ikintu kibaho cyane, cyagaragaye muri, Afrika yepho, Malawi, Mozambique na Zambia ndetse hanaburijwemo nk’iyo muri Swaziland. Ibi bikorwa byose by’ubigizi bwa nabi ntabwo bamwe mu bayobozi ba Afrika yepfo bashaka kubimenya, ahubwo bagashaka kuyobya uburari bashaka ibirego bidafatika k’u Rwanda.

Gushyira ahagaragara ibi ni kugirango ukuri kumenyekane ntarwitwazo ruhari mu gushaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Turizera ko ukuri kuzamenyekana hagafatwa ingamba nziza zo gusubukura umubano w’ u  Rwanda na Afrika yepfo ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

2018-12-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri politiki yayo iciriritse, CNDD FDD iyoboye u Burundi yitwaza u Rwanda mu itangazamakuru ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi , kandi rufungira  amarembo n’abatahuka; abo bangiwe baratabaza abagiraneza

Ubwanditsi 21 Aug 2020
Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Dec 2020
Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Ubwanditsi 05 Jul 2019

3 Ibitekerezo

  1. Rwakimanzi
    December 11, 201810:49 am -

    Nimwe banyirabayazana. Rushyashya na mwene Ngurube nimwe muyoboye urwanda komwirirwa mutuka abayobozi bibindi bihugu?

    Subiza
  2. James
    December 12, 20187:59 am -

    Tanzania, Burundi, Uganda, hiyongereyeho SA, ase ko abatwiko biyongera aho twe imibanire yacu nabandi ni shyashya?! Mperutse no kumva Kenya bigaragambyaya bavuga izina ryacu!

    Subiza
  3. CornerStone
    December 12, 20181:24 pm -

    Ibi byose mwumva, mubona nibyo bituma Afrique idaterimbere.
    Jye sinakwita abantu abanya mashyari ahubwo nabanya butindi.
    Buri gihe numva amahanga avuga Rwanda, Rwanda, …. isomo ryabanyafrika, rwanda nta ruswa, rwanda Paris. Kagame président wumukozi. ….
    Abanyafrika bamenyereye ubuhake no kurindira ko bagendera ku nkunga Zumahanga nibo ubona batesha umutwe urwanda.
    Naho ibyaba kayumba nibyabindi byamatiku yo mucyaro aho umwe atakwifuriza ineza umuturanyi wakize akamusumba .
    Tura tugabane niwanga tubimene.
    Aba bantu ba RNC nabashenzi cyane, nubwo mubona biyegereza abahutu barwanya leta nukubura amahitamo. Ubundi ntibifuzaga ko haba umuhutu munzego za leta.
    Ariko uretse umururumba kayumba haricyo abuze ra ? Ko numvise ko yanaguze kera inzu london ya 300.000 pounds, wajya kugura inzu nkiyi utaraboze na cash ? None Ali kwicisha abana babandi inzara mumashyamba ya kongo koko ni mwumbwire uko ba mutima muke tuzabagenza.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere
HIRYA NO HINO

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira
Mu Rwanda

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Ubwanditsi 07 Jul 2017
Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo
Amakuru

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Ubwanditsi 29 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru