• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Ubwanditsi 04 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yasabye abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu gice cyahoze cyitwa Ndiza, ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu nk’uko babigaragaje ubwo bafatanyaga n’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya abacengazi mu myaka 20 ishize.

Yabisabye kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga 2018, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Rongi n’ibice byegeranye mu kwizihiza ku nshuro ya 24 isabukuru yo kwibohora.

Umurenge wa Rongi ugizwe n’ibice byahoze ari Komini Nyakabanda na Nyabikenke. Hagati ya 1997-1999, aka gace kibasiwe n’abacengezi biganjemo abari baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage ba Rongi bavuga ko abo bacengezi babaga mu ishyamba rya Busaga, ari naho baturukaga bagabye ibitero ngo baje bavuga ko ari imfubyi za Perezida Juvenal Habyarimana, baje kumuhorera. Abaturage banze gufatanya na bo inzu zabo zaratwitswe.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye abaturage bo muri aka gace bagaragaje bahashya abo bacengezi, asaba ko babukomeza mu rugendo rwo kubaka igihugu.
Yagize ati “Uko twafatanyije kwibohora icyo gihe n’ubu niko dukwiriye gufatanya mu rugamba rushya rwo gutera imbere. Ibyo rero urumva ko bihuza amateka ya kera mabi. Ibikorwa byo kwibohora byabaye byiza, byabaye intangiriro y’urugendo rw’igihugu cyacu cyiza tuganamo kugira ngo twubake igihugu giteye imbere.”

Yakomeje agira ati “Uko twafatanyije muri urwo rugamba rw’amasasu rwo kwibohora, n’ibindi bikorwa byose byabaye icyo gihe byari binagoranye, niko twifuza gufatanya urugamba rw’ubukungu, rw’imibereho myiza, rw’umutekano, ibyo ntabwo twabigeraho tudafatamyije n’abaturage.”

Mu yahoze ari Ndiza ni ho havuka Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida w’u Rwanda wa mbere, akaza gukubitwa urushya n’abarwanashyaka ba UNAR, bigatuma abatutsi mu gihugu cyose xbibasirwa.

Ni naho havuka Kambanda Jean wayoboye Guverinoma yiyise iy’Abatabazi ari nayo yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Perezida Kagame yavuze ko ayo mateka mabi yaranze abayobozi bavuka mu Ndiza akwiye kuba isomo rituma hubakwa ejo heza.

Ati “Habaye amateka mabi ariko ni amateka yacu ntabwo twayahunga. Turayibuka noneho tukayavanamo gushaka kubaka andi mateka mashya, amabi tukayasiga inyuma akajyana n’ibyahise […] bituviremo isomo twiyubake, twubake igihugu cyacu tube abantu dukwiriye kuba bo, twubake u Rwanda rutubereye.”

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko kuba ingabo z’igihugu zarafatanyije n’abaturage kugarura ituze mu gihugu, byatumye na nyuma yo kwibohora zikomeza ibikorwa by’iterambere zifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Twasanze ubufatanye n’izindi nzego butuma dukoresha bike muri byinshi, ibikorwa bikihuta, bigatwara amafaranga make kandi bikozwe neza. Ingabo z’u Rwanda zikwijeje ko zizakomeza gufatanya n’abanyarwanda mu gukora ibikorwa biteza imbere igihugu cyacu nk’uko mwabidutojwe.”

Mbere yo kugeza impanuro ku bihumbi byari byakoraniye ku kibuga cya Ndiza, yabanje gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo watujwemo imiryango ijana itishoboye yari ituye mu manegeka.

Uwo mudugudu ufite agaciro ka miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu.

Perezida Kagame aramutsa abaturage bo mu Ndiza mu Karere Ka Muhanga

2018-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ubwanditsi 22 Jun 2023
Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Ubwanditsi 11 Aug 2020
Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

RUSHYASHYA 01 Apr 2026

2 Ibitekerezo

  1. nkotanyi
    July 5, 20185:36 am -

    H.E , ingabo z’u Rwanda ndetse n’abaturage uhu bufatanye ni ikimenyetso cy’ubwiyunge bwacu abanyarwanda kandi ni ni icyimenyetso cy’itandukaniro rya RDF na ex FAR mu myaka izi ngabo za Far zamaze n’ibihe bikorwa by’iterambere zigeze zikorera abaturage koko???, uretse ku icara mu bigo bakarya bakananywa byeri???? bagasohoka bagiye gukorera abaturage urugomo. ngirango aha ibikorwa byiza bya RDF burigaragaza babandi muvugira hanze mwacecetse mwabuze icyo muvuga!!!!!!????? wakumva muvuze ngo barabeshya hariya si mu Rwanda?????,, HHHHHHHHHHHHHHHH mubihakane cg mubyemere H.E PK wacu turamukundaa.

    Subiza
  2. dada
    July 5, 20187:57 am -

    Haritandukaniro rinini cyane hagati ya EXFAR na FPR,FPR n umubyeyi n abana bavuye iwabo bafite uburere naho ibindi wagirango byaratoraguwe ntaburere namba!!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!
Amakuru

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo
Amakuru

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 23 Nov 2025
Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije
Mu Rwanda

Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 05 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru