• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Editorial 10 Oct 2022 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Tariki 10 Ukwakira buri mwaka, isi yose izirikana abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, bagashishikarizwa kwivuza, kuko iyo bavuwe hakiri kare barakira. Ikibazo ariko ni uko kenshi ufite uburwayi bwo mu mutwe atabimenya, bikaba bibi kurushaho iyo abandi babimubwira agahakana.

Buri wese kandi afite inshingano zo kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Niyo mpamvu uyu ari umwanya mwiza wo gutabariza Umunyarwanda David Himbara wasariye ku mabarabara yo muri Amerika, kubera ibiyobyabwenge byamurenze.

uburwayi bwa Himbara bugaragarira mu binyabasazi yirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, yiyita “impuguke” mu bukungu, ariko wareba ibyo yandika ukibaza niba ahubwo  yaranakandagiye mu ishuri.  

Umurwayi wo mu mutwe ashobora kwiyita”umudereva w’indege” kandi ataranayikandagiramo. Yakwiyita“Musenyeri”kandi ataranabatijwe. Muri make umusazi agira ibyo asarana, nk’uko Himbara yasaranye kwiyita impuguke mu bukungu, akabivanga no kwibasira uRwanda asesengura ubukungu bwarwo mu buryo bwe bwa gisazi.

Ikikwereka ko Himbara yacanganyukiwe, uyu munsi avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazambye kubera”imiyoborere mibi”, ejo akaza akubwira ko ubukungu bw’uRwanda bwazamutse kubera “ibyo ruvana mu bikorwa bya gisirikari rurimo mu bihugu binyuranye”. 

Dore nk’ubu Himbara aratayanjwa ngo uRwanda rukijijwe n’amafaranga ruhabwa na Repubulika ya Santarafurika, Mozambike n’ahandi rufite ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Bwana Himbara, waba warasomye nibura ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari uRwanda rwagiranye n’ibyo bihugu? Wabonye iyihe ngingo ivuga ko u Rwanda ruzohereza ingabo muri Santarafurika, Mozambike cyangwa muri Benin, rukazahabwa ingurane y’amafaranga cyangwa iy’amasoko nk’uko ubikwiza ku mbuga nkoranyambaga?

Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, ntawema gusobanura ko ibibazo by’Abanyafrika bizakemurwa nabo ubwabo, ari nayo u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo, nta kindi kiguzi rubitegerejemo. Yavuze kenshi ko u Rwanda rwatereranywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Isomo rwakuyemo rero ni ukudatererana abandi bari mu kaga, ari nayo mpamvu rwohereza ingabo zarwo hirya no hino, nta yindi nyungu rubifitemo uretse kubona nta maraso y’inzirakarengane ameneka. Intumva nka Himbara nizo zonyine zitabikozwa, ariko biranumvikana kuko kugirira abandi impuhwe bikorwa n’abafite umutima wa kimuntu.

Perezida wa Mozambike, Fillip Nyusi, nta munsi adashimira  abapolisi n’abasirikari b’u Rwanda ubwitange buziranga mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yamaze imyaka myinshi mu maboko y’ibyihebe. Imvune bahura nayo wayishyura amafaranga angahe murwayi Himbara?

Kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri Repubulika ya Santarafurika ibintu byasubiye mu buryo, ndetse Perezida Faustin-Archange Touadéra n’abaturage ayoboye, bavuga ko nta kiguzi babonera ubuhanga n’umurava biranga ababashubije ubuzima.

Bwana Himbara David, uretse n’ubusazi, unafite ipfunwe ko u Rwanda rutera imbere atabigizemo uruhare. Iri terambere niba ariryo rigusaza rero, urakomerewe kuko Abanyarwanda biyemeje kuvana amaboko mu mifuka bagakora, aho gutungwa n’ibisabano nkawe.

Ujya gukira uburwayi araburata, Bwana Himbara. Kuri iyi tariki tuzirikana abafite ibibazo byo mu mutwe, nawe emera ko urwaye, kandi uzavurwa ukire.

Ikindi reka urumogi kuko narwo ari intandaro y’ibibazo ufite, kandi uce ukubiri no gusebya Igihugu cyakubyaye, kuko gutatira igihango byakuviriyemo umuvumo, nawo ukuviramo ibisazi. 

2022-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Editorial 03 Mar 2020
Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Editorial 13 Mar 2023
Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Editorial 28 Feb 2016
Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Editorial 20 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dorothy  umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana
ITOHOZA

Dorothy umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana

Editorial 13 Jun 2016
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura
Amakuru

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Editorial 17 Jun 2021
Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake
ITOHOZA

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Editorial 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru