Tariki 10 Ukwakira buri mwaka, isi yose izirikana abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, bagashishikarizwa kwivuza, kuko iyo bavuwe hakiri kare barakira. Ikibazo ariko ni uko kenshi ufite uburwayi bwo mu mutwe atabimenya, bikaba bibi kurushaho iyo abandi babimubwira agahakana.
Buri wese kandi afite inshingano zo kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Niyo mpamvu uyu ari umwanya mwiza wo gutabariza Umunyarwanda David Himbara wasariye ku mabarabara yo muri Amerika, kubera ibiyobyabwenge byamurenze.
uburwayi bwa Himbara bugaragarira mu binyabasazi yirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, yiyita “impuguke” mu bukungu, ariko wareba ibyo yandika ukibaza niba ahubwo yaranakandagiye mu ishuri.
Umurwayi wo mu mutwe ashobora kwiyita”umudereva w’indege” kandi ataranayikandagiramo. Yakwiyita“Musenyeri”kandi ataranabatijwe. Muri make umusazi agira ibyo asarana, nk’uko Himbara yasaranye kwiyita impuguke mu bukungu, akabivanga no kwibasira uRwanda asesengura ubukungu bwarwo mu buryo bwe bwa gisazi.
Ikikwereka ko Himbara yacanganyukiwe, uyu munsi avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazambye kubera”imiyoborere mibi”, ejo akaza akubwira ko ubukungu bw’uRwanda bwazamutse kubera “ibyo ruvana mu bikorwa bya gisirikari rurimo mu bihugu binyuranye”.
Dore nk’ubu Himbara aratayanjwa ngo uRwanda rukijijwe n’amafaranga ruhabwa na Repubulika ya Santarafurika, Mozambike n’ahandi rufite ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Bwana Himbara, waba warasomye nibura ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari uRwanda rwagiranye n’ibyo bihugu? Wabonye iyihe ngingo ivuga ko u Rwanda ruzohereza ingabo muri Santarafurika, Mozambike cyangwa muri Benin, rukazahabwa ingurane y’amafaranga cyangwa iy’amasoko nk’uko ubikwiza ku mbuga nkoranyambaga?
Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, ntawema gusobanura ko ibibazo by’Abanyafrika bizakemurwa nabo ubwabo, ari nayo u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo, nta kindi kiguzi rubitegerejemo. Yavuze kenshi ko u Rwanda rwatereranywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Isomo rwakuyemo rero ni ukudatererana abandi bari mu kaga, ari nayo mpamvu rwohereza ingabo zarwo hirya no hino, nta yindi nyungu rubifitemo uretse kubona nta maraso y’inzirakarengane ameneka. Intumva nka Himbara nizo zonyine zitabikozwa, ariko biranumvikana kuko kugirira abandi impuhwe bikorwa n’abafite umutima wa kimuntu.
Perezida wa Mozambike, Fillip Nyusi, nta munsi adashimira abapolisi n’abasirikari b’u Rwanda ubwitange buziranga mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yamaze imyaka myinshi mu maboko y’ibyihebe. Imvune bahura nayo wayishyura amafaranga angahe murwayi Himbara?
Kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri Repubulika ya Santarafurika ibintu byasubiye mu buryo, ndetse Perezida Faustin-Archange Touadéra n’abaturage ayoboye, bavuga ko nta kiguzi babonera ubuhanga n’umurava biranga ababashubije ubuzima.
Bwana Himbara David, uretse n’ubusazi, unafite ipfunwe ko u Rwanda rutera imbere atabigizemo uruhare. Iri terambere niba ariryo rigusaza rero, urakomerewe kuko Abanyarwanda biyemeje kuvana amaboko mu mifuka bagakora, aho gutungwa n’ibisabano nkawe.
Ujya gukira uburwayi araburata, Bwana Himbara. Kuri iyi tariki tuzirikana abafite ibibazo byo mu mutwe, nawe emera ko urwaye, kandi uzavurwa ukire.
Ikindi reka urumogi kuko narwo ari intandaro y’ibibazo ufite, kandi uce ukubiri no gusebya Igihugu cyakubyaye, kuko gutatira igihango byakuviriyemo umuvumo, nawo ukuviramo ibisazi.