• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubwanditsi 28 Feb 2016 Mu Mahanga

Kuri icyi cyumweru tariki 28/02/2016 i Remera mu mijyina inzu yubakishijwe ibyatsi muri Spots View Hotel, iri mu marembo ya Stade Amahoro Remera, yafashwe n’inkongi y’umuliro hitabazwa kizimyamwoto ya Polisi iwuzimya nta bindi bibazo uteye kuri izo nyubako za hoteli.

Inyubako ya Sports view Hotel, yubakishijwe ibyatsi, yafashwe n’umuliro niko kari akabari kayo (kontwari) gaherereye kuri piscine (ahakorerwa imyidagaduro yo koga) akaba ari naho hantu hanini abakoreraga amanama muri iyi weckend bakirirwaga.

Uwo muliro watangiye mu ma saa sita ya kumanywa waje kuzimwa n’iyo kizimyamwoto ya polisi hadaciyeho igihe kini, ariko n’abazimya umuliro muri iyo hoteli bari babanje kwirwanaho bihagije !

Uwo muliro wari wateye ubwoba cyane abaturanye n’iyo hoteli kuko bari bazi yuko uwo muliro wananira abakozi bayo kugeza aho bitabaza Polisi y’igihugu. Ibi babishingiraga k’ukuri k’uko mu minsi ishize akabari bituranye mu migina kafashwe n’inkongi y’umuliro hiyambazwa kizimyamwoto ya polisi y’igihugu, iza byarangiye nkuko akenshi bisanzwe bigenda, ariko igihe itarahagera abo muri Sports View babanje kwirwanaho, barawuzimya, Polisi ihagera umuliro wazimye kera.

Abo baturage rero kubona abakozi ba Sports View batizimirije uwo muliro bakiyambaza Polisi y’igihugu babonaga yuko ibintu bikomeye nabo ushobora kwambuka ukabageraho. Kizimyamwoto ya Polisi yaje izimya uwo muliro nta bindi bibazo byinshi uteje, utari unambukiranya ngo ufate izindi nyubako muri iyo hoteli uretse no kuba wanagera no ku nyubako z’abaturanye nayo!

Leta y’u Rwanda imaze igihe yaraciye inzu za nyakatsi mu gihugu. Abantu babanje kubyamagana ariko nyuma baza kwemera yuko nyakatsi nta nzu iba izirimo uretse gukurura akaga gusa nk’ako k’umuliro. Nyakatsi rero igaragara hirya nohino mutubari n’amahoteli ishobora kuzakurura ibibazo n’ubwo abenshi babibonamo umutako no gukurura ba mukerarugendo.

-2314.jpg

SportsView Hotel (Remera)

Hari abantu twaganiraga bakakubaza impamvu leta yaciye inzu z’ibyatsi mu baturage ariko ukazisanga mu mahoteli amwe n’amwe, nk’aho Sports View, Mille Coline n’ahandi. Igisubizo benshi batangaga n’uko izo nyakatsi zo mu mahoteli ziba zubatswe neza. Wababaza uti se umuturage mu cyaro yiyubakiye nyakatsi ye neza nk’izo usanga muri za hoteli leta yamwemerera, ugasanga igisubizo cya hafi ari hoya kuko leta ijya kuzica ntabwo yigeze ivugwa yuko izizaba zubatswe neza zakwemerwa !

Ubu abakozi ba Sports View barimo barasakambura ibyatsi byasigaye ku gisenge. Ntabwo tuzi niba bazabisimbuza ibindi byatsi, ariko icyo twemeye n’uko nyakatsi ari nyakatsi aho yava ikagera ! Yaba nyakatsi yo mu byaro cyangwa iyo muri hoteli, ni nyakatsi.

Kayumba Casmiry

2016-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Amahugurwa afite ireme ni inkingi ya mwamba y’imikorere myiza ry’urwego rw’umutekano-IGP Gasana

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma
HIRYA NO HINO

Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma

Ubwanditsi 05 May 2017
Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda
Amakuru

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 07 Feb 2025
Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo
INKURU NYAMUKURU

Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Ubwanditsi 02 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru