• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Editorial 02 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Abagize urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bashimiye byimazeyo Perezida Kagame wahaye ijambo umugore ndetse n’umuryango wa FPR Inkotanyi utarigeze na rimwe usubiza inyuma ibitekerezo by’umugore kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi wa none aho abagore baza imbere mu kubaka igihugu abanyarwanda bifuza.

Ibi ni ibyagarutsweho na Perezidante w’urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Madamu Mukantabana Maria, ubwo yafunguraga Inama nkuru y’urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2017, I Rusororo ku kicaro gikuru cy’ Umuryango RPF Inkotanyi.

Iyi nama yahuje abayobozi b’Urugaga rw’abagore kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Umurenge, abahagarariye abagore muri Komite Nyobozi z’Umuryango kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku Karere, abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore, abakora mu miryango itari iya Leta, ba rwiyemezamirimo b’abagore n’abagore bakora mu nzego zitandukanye b’abanyamuryango.

Perezidante Mukantabana yavuze ko inama iheruka kubahuza yari yabaye muri Mata uyu mwaka aho umwe mu mihigo bari barahize yari ukuzategura amatora no kuzagiramo uruhare kugirango agende neza kandi bakaba barahiguye uwo muhigo aho umukandida wa FPR Inkotanyi yanabashije gutsinda aya matora.

Agaruka ku nkomoko y’uru rugaga rw’abagore Madamu Mukantabana yavuze ko hashyizweho uru rugagaga nk’urubuga abagore bari mu muryango FPR Inkotanyi bahuriraho bagatanga ibitekerezo byubaka umuryango ndetse n’igihugu muri rusange. Avuga kandi ko mu nshingano z’uru rugaga harimo gufasha abanyamuryango n’abanyarwandakazi bose kwigirira icyizere.

Mu zindi nshingano z’uru rugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR yavuze ko harimo guharanira uburinganire aho abagore bahuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamira iterambere ryabo abayobozi bakabikirera ubuvugizi kugira ngo bibonerwe umuti.

Madamu Mukantabana yavuze kandi ko abagore bishimira imyaka 30 umuryango uvutse, bakishimira ko abagize urugagaga rw’abagore bagaragaje ubushake n’ubwitange mu bikorwa byose byo kubohora igihugu ndetse kuri ubu bakaba banakomeje gufata iya mbere mu kubaka igihugu.

Muri uku kwezi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihizamo imyaka 30 y’isabukuru Madamu Mukantabana yavuze ko hari ibikorwa abagore bagizemo uruhare ati “Ibikorwa abagore bagizemo uruhare ni byinshi haba mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no kugeza uyu munsi aho mu bikorwa twishimira uyu munsi by’iterambere harimo, gusiza ibibanza ahazubakwa amarerero, kuremera bagenzi babo batishoboye, banatanze ibiganiro babiha abana b’abakobwa ndetse banaganirije abandi bagore ku ruhare rw’umugore mu rugamba rwo kubohora igihugu”

Muri iyi nama kandi herekanwe amashusho agaragaza urugendo rw’umugore kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’aho umugore ageze ubu aho hagaragajwe iterambere n’agaciro yahawe aho kugeza ubu abagore mu nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 64% byose bakesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame

Iyi nama nkuru kandi yitabiriwe n’abahagarariye abagore bo mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, n’abahagarariye abagore mu mitwe ya politiki y’inshuti z’Umuryango mu bihugu bitandukanye birimo: MPLA riri ku butegetsi muri Angola, EPRDF riri ku butegetsi muri Ethiopia, SWAPO ryo muri Namibie, CCM muri Tanzania, ndetse na SPLM riri ku butegetsi mu gihugu cya Sudan y’Epfo. Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame nawe yitabiriye iyi nama 

2017-12-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye  umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida  w’u Rwanda

Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida w’u Rwanda

Editorial 07 Sep 2021
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Editorial 12 Jun 2019
Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa  na FDLR

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa na FDLR

Editorial 25 Jun 2019
Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Editorial 15 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru