• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Ubwanditsi 02 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Abagize urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bashimiye byimazeyo Perezida Kagame wahaye ijambo umugore ndetse n’umuryango wa FPR Inkotanyi utarigeze na rimwe usubiza inyuma ibitekerezo by’umugore kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu kugeza uyu munsi wa none aho abagore baza imbere mu kubaka igihugu abanyarwanda bifuza.

Ibi ni ibyagarutsweho na Perezidante w’urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Madamu Mukantabana Maria, ubwo yafunguraga Inama nkuru y’urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2017, I Rusororo ku kicaro gikuru cy’ Umuryango RPF Inkotanyi.

Iyi nama yahuje abayobozi b’Urugaga rw’abagore kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Umurenge, abahagarariye abagore muri Komite Nyobozi z’Umuryango kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku Karere, abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore, abakora mu miryango itari iya Leta, ba rwiyemezamirimo b’abagore n’abagore bakora mu nzego zitandukanye b’abanyamuryango.

Perezidante Mukantabana yavuze ko inama iheruka kubahuza yari yabaye muri Mata uyu mwaka aho umwe mu mihigo bari barahize yari ukuzategura amatora no kuzagiramo uruhare kugirango agende neza kandi bakaba barahiguye uwo muhigo aho umukandida wa FPR Inkotanyi yanabashije gutsinda aya matora.

Agaruka ku nkomoko y’uru rugaga rw’abagore Madamu Mukantabana yavuze ko hashyizweho uru rugagaga nk’urubuga abagore bari mu muryango FPR Inkotanyi bahuriraho bagatanga ibitekerezo byubaka umuryango ndetse n’igihugu muri rusange. Avuga kandi ko mu nshingano z’uru rugaga harimo gufasha abanyamuryango n’abanyarwandakazi bose kwigirira icyizere.

Mu zindi nshingano z’uru rugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR yavuze ko harimo guharanira uburinganire aho abagore bahuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamira iterambere ryabo abayobozi bakabikirera ubuvugizi kugira ngo bibonerwe umuti.

Madamu Mukantabana yavuze kandi ko abagore bishimira imyaka 30 umuryango uvutse, bakishimira ko abagize urugagaga rw’abagore bagaragaje ubushake n’ubwitange mu bikorwa byose byo kubohora igihugu ndetse kuri ubu bakaba banakomeje gufata iya mbere mu kubaka igihugu.

Muri uku kwezi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihizamo imyaka 30 y’isabukuru Madamu Mukantabana yavuze ko hari ibikorwa abagore bagizemo uruhare ati “Ibikorwa abagore bagizemo uruhare ni byinshi haba mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no kugeza uyu munsi aho mu bikorwa twishimira uyu munsi by’iterambere harimo, gusiza ibibanza ahazubakwa amarerero, kuremera bagenzi babo batishoboye, banatanze ibiganiro babiha abana b’abakobwa ndetse banaganirije abandi bagore ku ruhare rw’umugore mu rugamba rwo kubohora igihugu”

Muri iyi nama kandi herekanwe amashusho agaragaza urugendo rw’umugore kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’aho umugore ageze ubu aho hagaragajwe iterambere n’agaciro yahawe aho kugeza ubu abagore mu nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 64% byose bakesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Paul Kagame

Iyi nama nkuru kandi yitabiriwe n’abahagarariye abagore bo mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda, n’abahagarariye abagore mu mitwe ya politiki y’inshuti z’Umuryango mu bihugu bitandukanye birimo: MPLA riri ku butegetsi muri Angola, EPRDF riri ku butegetsi muri Ethiopia, SWAPO ryo muri Namibie, CCM muri Tanzania, ndetse na SPLM riri ku butegetsi mu gihugu cya Sudan y’Epfo. Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame nawe yitabiriye iyi nama 

2017-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018
“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

“Uzitura impene yamara kurenga imbibe ugahebeba nka yo”-Umugani w’ikirundi

Ubwanditsi 04 Feb 2025
COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 08 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi
Mu Mahanga

Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée
IMIKINO

Areruya ni we Munyarwanda washoboye gusoza Tour de Vendée

Ubwanditsi 07 Oct 2018
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Ubwanditsi 21 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru