• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Editorial 13 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru mashya aturuka mu gihugu cya Uganda aremeza ko uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale kayihura yatawe muri yombi ndetse na bagenzi be aho bivugwa ko ari guhatwa ibibazo ku byaha bitaratangazwa ashinjwa. Ni mu gihe iyi nkuru yari yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kabiri ariko ikanyomozwa.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kiravuga ko Gen Kale Kayihura yakuwe iwe ahitwa Lyantonde akajyanwa I Kampala muri kajugujugu nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Kamena rivuga.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard karemire akaba avuga ko Kayihura akiri umusirikare wa UPDF kandi yabaga Kashagama mu Karere ka Lyantonde kuva kuwa 15 Werurwe 2018 yahererekanya ububasha n’uwamusimbuye ku buyobozi bw’Igipolisi.

Biravugwa ko kuri uyu wa kabiri, itariki 12 Kamena 2018 Kayihura yari yasabwe kwitaba umugaba mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi ku cyicaro gikuru kiri ahitwa Mbuya, hakoherezwa kajugujugu yo kumufata ariko yahagera igasanga yagiye I Mbarara bikaba ngombwa ko isubira ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Entebbe.

Kuri uyu wa gatatu rero ngo nibwo iyi kajugujugu yasubiyeyo kashagama isubirana I Kampala Gen Kale Kayihura.

Iri tabwa muri yombi rya kayihura risa nk’iritatunguranye kuko hari hashize iminsi avugwaho ibibazo birimo kwangirwa gusohoka mu gihugu ariko nawe ubwe akabihakana.

Yakuwe ku buyobozi bw’igipolisi muri Werurwe asimbuzwa IGP Ochola nyuma yo gushinjwa kunanirwa inshingano ze zo kuyobora igipolisi perezida Museveni yavugaga ko cyacengewemo n’abanyabyaha benshi.

 

2018-06-13
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Editorial 15 Oct 2020
Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora  bicwa

Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora bicwa

Editorial 14 Mar 2019
Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Editorial 18 Aug 2023
Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Leta ya Nkurunziza ntiyorohera Umurundi wifuza kujya mu Rwanda

Editorial 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru