• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Ubwanditsi 10 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umuryango w’Umwongereza witwaga Robert Matthew Wilson witabye Imana ari mu Rwanda ku itariki 03 Mata 2020, hamwe n’Inzego za Leta y’u Rwanda, bavuga ko uwo mugabo atishwe n’icyorezo Covid-19.

Wilson wari ufite imyaka 56, bahimbaga Matt, yaguye mu rugo iwe ku Kacyiru aho yabaga wenyine, akaba yari amaze imyaka 12 aba mu Rwanda.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko yaba yazize Covid-19, kuko na we ubwe ngo yari yarishyize mu kato mu rugo iwe.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) ndetse n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), bavuga ko ibipimo ku cyateye urupfu rwa Wilson bigaragaza ko nta bwandu bwa Coronavirus yari afite.

Ibi kandi birashimangirwa n’itangazo ryanditswe ku wa kane tariki 09 Mata 2020, na Mushiki wa Robert Matthew Wilson witwa Emma Wilson mu izina ry’umuryango, rivuga ko uyu mugabo yazize urupfu rusanzwe.

Iri tangazo rigira riti “Tubabajwe bikomeye no kubika urupfu rwa Matthew Robert Wilson, umwana wacu twakundaga, umuvandimwe n’umubyeyi, rwabaye ku wa gatanu tariki 03 Mata 2020. Urupfu rwa Matthew wari mu rugo iwe i Kigali rwaturutse ku mpamvu zisanzwe, aho yari amaze icyumweru yarishyize mu kato.

Bitewe n’icyorezo cyugarije isi, ntabwo dushoboye gutegura ikiriyo cyo kwibuka ubuzima bwa Matthew, ariko tuzagerageza kubikora mu gihe ibintu byasubiye mu buryo. Ndabizi ko yari afite inshuti nyinshi zifuza kumusezeraho”.

Urupfu rwa Matthew rwabitswe n’inshuti ye y’Umunya-Canada utuye i Kigali, ngo bari bavuganye ku munsi wabanjirijeho akamubwira ko arwaye kandi nta cyo yabikoraho, bwacya agiye kumureba iwe agasanga yashizemo umwuka, arahaguma kugeza ubwo abakozi ba RIB bamugezeho.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko RIB ikimara kumumenyesha iby’urupfu rutunguranye rwa Matthew n’uburyo yari abayeho, bahise bohereza itsinda rijya gukumira ibibazo byavuka, nko gutera imiti mu nzu mbere y’uko umurambo ujyanwa gupimwa.

Dr. Nsanzimana yatangarije KT Press dukesha iyi nkuru ko bafashe ibizamini by’uwapfuye, babipima bashingiye ku buryo bukoreshwa mu gupima Coronavirus, bagasanga ako gakoko katari mu mubiri wa Matthew.

Akomeza agira ati “Twapimye n’abantu bahuye na we mbere, banashyirwa mu kato, ariko bimaze kugaragara ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite bahise basubira mu ngo zabo. Nubwo abantu bari bafite ubwoba birumvikana, ariko icyiza ni uko ibisubizo byabonetse”.

Dr. Nsanzimana avuga ko impungenge z’abantu zari zifite ishingiro bitewe n’akato Matthew yari yarishyizemo hamwe n’ubukana icyorezo Covid-19 gifite, kandi ko raporo y’urupfu rwe yashyikirijwe umuryango we.

Agira ati “Kugeza ubu ntituramenya impamvu y’ukuri yateye urupfu rwa Matthew ku bw’ubuzima bwite bw’umuntu, ariko ntaho ihuriye n’icyorezo Covid-19”.

Itangazo mushiki wa Robert Wilson Matthew yanditse, riravuga ko umuryango wanyuzwe n’uko agiye mu mahoro kandi aguye mu gihugu yakundaga.

Mu Rwanda yari yarahashinze icapiro ryitwa Croydon, akaba yikundiraga gutwara imodoka ziruka cyane, kumva umuziki uvuga cyane ndetse no kugenda kuri moto z’abasirimu.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie-Michelle Umuhoza, yari yabwiye Itangazamakuru  ko iby’urupfu rutunguranye rwa Robert Matthew Wilson muri ibi bihe bya Covid-19, byagombaga gusuzumanwa ubushishozi ku bufatanye bwa RIB na RBC.

Izi nzego zirasaba abantu kuguma mu rugo, kwirinda amakuru y’ibihuha cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19, kandi ko icyo cyorezo kitagomba gupimishwa ijisho kugeza igihe ibisubizo bya muganga bibonekeye.

2020-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Ubwanditsi 30 Jan 2018
RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Ubwanditsi 28 Jun 2021
Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Ubwanditsi 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe
ITOHOZA

Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe

Ubwanditsi 03 Aug 2016
Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto
Mu Mahanga

Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Ubwanditsi 01 Jul 2016
CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 19 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru