Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igaragaje ko umuryango wa Rwigara barimo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara badafunze; bamwe mu bavugiraga uyu muryango barimo n’umubiligi batangiye gusaba imbabazi.
Ubwo hatangiraga gucicikana ko Diane Rwigara afunze bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga na mpuzabantu basaba Leta y’u Rwanda gufungura uyu mukobwa wahimbye ikinyoma kigakwira muri rubanda.
Bamwe batangiye kuvuga banandika ko ibiri gukorerwa uyu muryango biri guhuzwa n’uko yifuje kuba Perezida bikanga, nyamara Polisi isobanura ko uyu mukobwa akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, abo mu muryango we bagashinjwa gutanga imisoro y’uruganda rw’itaba kuva mu 2012.
Ku wa 31 Kanama 2017, Umubiligi Filip Reyntjens umwarimu muri kaminuza mu Bubiligi umaze igihe utangaza inkuru z’ibinyoma ku Rwanda yifashishije France 24, nkaho yavuze ko umwanzuro wa EICV4 ugaragaza ubukene mu Rwanda, yazamuye ijwi asebya Leta y’u Rwanda anandika kuri Twitter avuga ko Diane akwiriye kurekurwa mu maguru mashya.
Icyo gihe yanditse ashimangira ko Diane Rwigara yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, yagize ati “ukuburirwa irengero kwe kwemejwe n’abantu be ba hafi i Kigali”, akomeza avuga ko “Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda.”
Umubiligi Filip Reyntjens
Uyu mugabo yongeye kwandika yishinja ikosa ryo kumvira ibyo yabwiwe n’ibyo yasomye, yavuze ko amakosa Diane Rwigara yakoze adakwiye kuba ari nayo akoresha mu kuyobya abaturage.
Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yo kubeshya ko yaburiwe irengero cyangwa afunzwe nk’uko bigaragara kuri konti ye ya twitter. Ni imyitwarire idakwiye, agomba kubisabira imbabazi nk’uko nanjye mbikoze.”
Nyuma yo kubazwa n’ubugenzacyaha, abagize umuryango wa Rwigara basubijwe mu rugo baherekejwe na polisi, mu gihe iperereza rigikomeje.
Diane Rwigara akurikiranweho iInyandiko mpimbano z’ igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza ririmo n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Polisi y’igihugu yatangaje ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we babajijwe ibibazo ku byaha bakurikiranyweho n’urwego rw’ubugenzacyaha (CID), birangiye basubizwa mu rugo rwabo mu Kiyovu. N’ubu twandika iyi nkuru niho bari.