• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Ubwanditsi 15 Feb 2018 IMIKINO

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane i Kigali hakomeje imikino nyafurika yo gusiganwa ku magare (Africa Road Championships), u Rwanda rukaba rwegukanye imidari ine (4) harimo uwa zahabu wegukanywe na ARERUYA Joseph mu batarengeje imyaka 23, n’ibiri ya ‘Silver’.

Ku munsi wa kabiri w’iyi mikino, habanje gusiganwa abakobwa bakiri bato (abangavu) aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na IRAKOZE NEZA Violette na MUSHIMIYIMANA Samantha, gusa ntibabashije kegukana umudari nk’uko bari babikoze ejo begukana uwa zahabu.

Muri iki kiciro, intera y’ibilometero 18.6 birukaga Umunya-Eritrea KIDANE Desiet wabaye uwa mbere yahakoresheje iminota 31 (31’30”24) gusa. Ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu haje abakobwa b’abanya-Ethiopia, KASAHUN Tsadkan na HAILU Zayid.

Naho umunyarwandakazi IRAKOZE NEZA Violette aza ku mwanya wa kane yasizwe n’uwa mbere iminota ine (04’08”61), naho MUSHIMIYIMANA Samantha we aza ku mwanya wa gatanu ysizwe n’uwa mbere iminota itanu (05’14”26).

Ikiciro k’abasore b’ingimbi cyakurikiyeho nicyo u Rwanda rwabonyemo umudari wa ‘Silver’ wegukanywe NKURUNZIZA Yves wabaye uwa kabiri inyuma y’umunya-Eritrea GHIRMAY Biniyam wabaye uwa mbere, ndetse n’uwa gatatu MEDHANIE Natan ni umuny-Eritrea.

Undi mwana w’umunyarwanda witwa NZAFASHWANAYO Jean Claude yaje ku mwanya wa gatanu arushwa n’uwa mbere iminota ibiri (02’06”01).

Mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kabiri na ARERUYA Joseph wabaye uwa gatatu ari nabo gusa bari bahagarariye u Rwanda muri iki kiciro, baje bakurikiye umunya-Eritrea kabuhariwe Mekseb Debesay wari wahize gutwara uyu mudari wa zahabu.

Debesay n’ubundi wahabwaga amahirwe yakoreshaje iminota 53 (53’25”) ku ntera y’ibilometero 40 birukaga, asiga Nsengimana Jean Bosco amasegonda 51, ndetse asiga Areruya Joseph alias “Kimasa” amasegonda 54.

Byatumye Nsengimana yegukanye umudari wa ‘Silver’, naho Areruya yegukana umudari wa ‘Bronze’ mu bakuru, ndetse n’uwa zahabu mu batarengeje imyaka 23.

Urutonde rusange rw'ikiciro cy'abakuru, abanyarwanda babiri bitwaye neza.

Urutonde rusange rw’ikiciro cy’abakuru, abanyarwanda babiri bitwaye neza.

Ubu muri rusange, u Rwanda rumaze kwegukana imidari umunani (8) harimo iya Zahabu ibiri, rukaba rurushwa imidari na Eritrea ubu ifite imidari ya zahabu igera kuri ine.

Umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage Laizer Richard wo muri Tanzania yagerageje ariko kubona umudari ntibyamukundira

Umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage Laizer Richard wo muri Tanzania yagerageje ariko kubona umudari ntibyamukundira

Muri shampiyona ya Afurika umutekano uracunzwe cyane

Muri shampiyona ya Afurika umutekano uracunzwe cyane

Mbere yo guhaguruka Debesay Mosana wa mbere muri Afurika aba yifitiye ikizere

Mbere yo guhaguruka Debesay Mosana wa mbere muri Afurika aba yifitiye ikizere

Manizabayo Magnifique yasimbujwe Jean d'Arc Girubuntu warwaye amaguru

Manizabayo Magnifique yasimbujwe Jean d’Arc Girubuntu warwaye amaguru

Buri mukinnyi yahanganaga n'igihe umuntu ku giti cye, course contre la montre individuel

Buri mukinnyi yahanganaga n’igihe umuntu ku giti cye, course contre la montre individuel

Commissaire w'umunyarwanda Ntiyamira Jean Sauveur ari mu bayoboye iri siganwa mpuzamahanga

Commissaire w’umunyarwanda Ntiyamira Jean Sauveur ari mu bayoboye iri siganwa mpuzamahanga

Biniyam Ghirmay wabaye uwa mbere mu ngimbi asa n'ubwira Nkurunziza wamukurikiye ati, Ndakwemeje

Biniyam Ghirmay wabaye uwa mbere mu ngimbi asa n’ubwira Nkurunziza wamukurikiye ati, Ndakwemeje

Algeria isanzwe itwara imidari myinshi muri shampiyona ya Afurika ariko imihanda ya Kicukiro Bugesera ntabwo yabahiriye uyu mwaka

Algeria isanzwe itwara imidari myinshi muri shampiyona ya Afurika ariko imihanda ya Kicukiro Bugesera ntabwo yabahiriye uyu mwaka

Sterling Magnell yahaye inama za nyuma Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka

Sterling Magnell yahaye inama za nyuma Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka

Ni ibyishimo kuri Nsengimana wegukanye umwanya wa kabiri muri Afurika

Ni ibyishimo kuri Nsengimana wegukanye umwanya wa kabiri muri Afurika

Nsengimana Jean Bosco uzamuka neza kurusha abandi mu Rwanda yahabwaga amahirwe kuko umuhanda, Kicukiro-Nyamata urimo ibirometero umunani (8) by'umusozi

Nsengimana Jean Bosco uzamuka neza kurusha abandi mu Rwanda yahabwaga amahirwe kuko umuhanda, Kicukiro-Nyamata urimo ibirometero umunani (8) by’umusozi

Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 niwe munyarwanda wakoresheje ibihe bito muri ITT

Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 niwe munyarwanda wakoresheje ibihe bito muri ITT

Mu muhanda abakinnyi b'u Rwanda batozwa na Felix Sempoma, aha yatangizaga Chronomètre agenderaho atanga inama mu muhanda

Mu muhanda abakinnyi b’u Rwanda batozwa na Felix Sempoma, aha yatangizaga Chronomètre agenderaho atanga inama mu muhanda

Umutoza Sterling na Areruya biragije imana mbere yo gutangira isiganwa bayisaba kubarinda impanuka mu muhanda

Umutoza Sterling na Areruya biragije imana mbere yo gutangira isiganwa bayisaba kubarinda impanuka mu muhanda

Umwe mu bayobozi ba Team Rwanda Benoit Munyankindi ashimira Areruya wabaye uwa mbere muri Afurika muri U23

Umwe mu bayobozi ba Team Rwanda Benoit Munyankindi ashimira Areruya wabaye uwa mbere muri Afurika muri U23

Sterling ashimira Eric Maniriho umukanishi wa Team Rwanda ku kazi ko gutegura neza igare aba yakoze

Sterling ashimira Eric Maniriho umukanishi wa Team Rwanda ku kazi ko gutegura neza igare aba yakoze

Dr. Mohamed Wagih Azzam uyobora umukino w'amagare muri Afurika yishimiye imyitwarire y'aba bakobwa, aha yafataga iy'urwibutso ari kumwe na Bayingana uyobora FERWACY

Dr. Mohamed Wagih Azzam uyobora umukino w’amagare muri Afurika yishimiye imyitwarire y’aba bakobwa, aha yafataga iy’urwibutso ari kumwe na Bayingana uyobora FERWACY

Umunya-Ethiopia Selam Amha (hagati) yahize abandi bakobwa batarengeje imyaka 23

Umunya-Ethiopia Selam Amha (hagati) yahize abandi bakobwa batarengeje imyaka 23

U Rwanda na Eritrea nibyo bihugu biyoboye umukino w'amagare muri Afurika mu byiciro bitandukanye harimo n'ingimbi

U Rwanda na Eritrea nibyo bihugu biyoboye umukino w’amagare muri Afurika mu byiciro bitandukanye harimo n’ingimbi

Nubwo ejo Debesay Mossana yakoze impanuka akajyanwa kwa muganga yavuwe neza arakira anasiga abandi ku munsi wa kabiri w'isiganwa

Nubwo ejo Debesay Mossana yakoze impanuka akajyanwa kwa muganga yavuwe neza arakira anasiga abandi ku munsi wa kabiri w’isiganwa

Mu kiciro cy'abangavu umunya-Eritrea Desiet Kidane yahize abandi yambikwa umudari wa zahabu akurikirwa n'abanya-Ethiopia

Mu kiciro cy’abangavu umunya-Eritrea Desiet Kidane yahize abandi yambikwa umudari wa zahabu akurikirwa n’abanya-Ethiopia

Areruya Joseph yahize abandi batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n'isaha

Areruya Joseph yahize abandi batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’isaha

Abanyarwanda babiri baje muri batatu ba mbere muri Afurika bayobowe na Debesay Mekseb wo muri Eritrea

Abanyarwanda babiri baje muri batatu ba mbere muri Afurika bayobowe na Debesay Mekseb wo muri Eritrea

Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe na Rwanda nziza iririmbwa kubera Areruya

Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe na Rwanda nziza iririmbwa kubera Areruya

Source : Umuseke

2018-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 31 Jul 2023
U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe

Ubwanditsi 05 Jun 2023
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndagisha Inama
HIRYA NO HINO

Ndagisha Inama

Ubwanditsi 17 May 2017
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi
INKURU NYAMUKURU

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Ubwanditsi 07 Aug 2020
Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu
INKURU NYAMUKURU

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Ubwanditsi 29 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru