• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Editorial 15 Feb 2018 IMIKINO

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane i Kigali hakomeje imikino nyafurika yo gusiganwa ku magare (Africa Road Championships), u Rwanda rukaba rwegukanye imidari ine (4) harimo uwa zahabu wegukanywe na ARERUYA Joseph mu batarengeje imyaka 23, n’ibiri ya ‘Silver’.

Ku munsi wa kabiri w’iyi mikino, habanje gusiganwa abakobwa bakiri bato (abangavu) aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na IRAKOZE NEZA Violette na MUSHIMIYIMANA Samantha, gusa ntibabashije kegukana umudari nk’uko bari babikoze ejo begukana uwa zahabu.

Muri iki kiciro, intera y’ibilometero 18.6 birukaga Umunya-Eritrea KIDANE Desiet wabaye uwa mbere yahakoresheje iminota 31 (31’30”24) gusa. Ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu haje abakobwa b’abanya-Ethiopia, KASAHUN Tsadkan na HAILU Zayid.

Naho umunyarwandakazi IRAKOZE NEZA Violette aza ku mwanya wa kane yasizwe n’uwa mbere iminota ine (04’08”61), naho MUSHIMIYIMANA Samantha we aza ku mwanya wa gatanu ysizwe n’uwa mbere iminota itanu (05’14”26).

Ikiciro k’abasore b’ingimbi cyakurikiyeho nicyo u Rwanda rwabonyemo umudari wa ‘Silver’ wegukanywe NKURUNZIZA Yves wabaye uwa kabiri inyuma y’umunya-Eritrea GHIRMAY Biniyam wabaye uwa mbere, ndetse n’uwa gatatu MEDHANIE Natan ni umuny-Eritrea.

Undi mwana w’umunyarwanda witwa NZAFASHWANAYO Jean Claude yaje ku mwanya wa gatanu arushwa n’uwa mbere iminota ibiri (02’06”01).

Mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa kabiri na ARERUYA Joseph wabaye uwa gatatu ari nabo gusa bari bahagarariye u Rwanda muri iki kiciro, baje bakurikiye umunya-Eritrea kabuhariwe Mekseb Debesay wari wahize gutwara uyu mudari wa zahabu.

Debesay n’ubundi wahabwaga amahirwe yakoreshaje iminota 53 (53’25”) ku ntera y’ibilometero 40 birukaga, asiga Nsengimana Jean Bosco amasegonda 51, ndetse asiga Areruya Joseph alias “Kimasa” amasegonda 54.

Byatumye Nsengimana yegukanye umudari wa ‘Silver’, naho Areruya yegukana umudari wa ‘Bronze’ mu bakuru, ndetse n’uwa zahabu mu batarengeje imyaka 23.

Urutonde rusange rw'ikiciro cy'abakuru, abanyarwanda babiri bitwaye neza.

Urutonde rusange rw’ikiciro cy’abakuru, abanyarwanda babiri bitwaye neza.

Ubu muri rusange, u Rwanda rumaze kwegukana imidari umunani (8) harimo iya Zahabu ibiri, rukaba rurushwa imidari na Eritrea ubu ifite imidari ya zahabu igera kuri ine.

Umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage Laizer Richard wo muri Tanzania yagerageje ariko kubona umudari ntibyamukundira

Umukinnyi wa Bike Aid yo mu Budage Laizer Richard wo muri Tanzania yagerageje ariko kubona umudari ntibyamukundira

Muri shampiyona ya Afurika umutekano uracunzwe cyane

Muri shampiyona ya Afurika umutekano uracunzwe cyane

Mbere yo guhaguruka Debesay Mosana wa mbere muri Afurika aba yifitiye ikizere

Mbere yo guhaguruka Debesay Mosana wa mbere muri Afurika aba yifitiye ikizere

Manizabayo Magnifique yasimbujwe Jean d'Arc Girubuntu warwaye amaguru

Manizabayo Magnifique yasimbujwe Jean d’Arc Girubuntu warwaye amaguru

Buri mukinnyi yahanganaga n'igihe umuntu ku giti cye, course contre la montre individuel

Buri mukinnyi yahanganaga n’igihe umuntu ku giti cye, course contre la montre individuel

Commissaire w'umunyarwanda Ntiyamira Jean Sauveur ari mu bayoboye iri siganwa mpuzamahanga

Commissaire w’umunyarwanda Ntiyamira Jean Sauveur ari mu bayoboye iri siganwa mpuzamahanga

Biniyam Ghirmay wabaye uwa mbere mu ngimbi asa n'ubwira Nkurunziza wamukurikiye ati, Ndakwemeje

Biniyam Ghirmay wabaye uwa mbere mu ngimbi asa n’ubwira Nkurunziza wamukurikiye ati, Ndakwemeje

Algeria isanzwe itwara imidari myinshi muri shampiyona ya Afurika ariko imihanda ya Kicukiro Bugesera ntabwo yabahiriye uyu mwaka

Algeria isanzwe itwara imidari myinshi muri shampiyona ya Afurika ariko imihanda ya Kicukiro Bugesera ntabwo yabahiriye uyu mwaka

Sterling Magnell yahaye inama za nyuma Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka

Sterling Magnell yahaye inama za nyuma Nsengimana Jean Bosco mbere yo guhaguruka

Ni ibyishimo kuri Nsengimana wegukanye umwanya wa kabiri muri Afurika

Ni ibyishimo kuri Nsengimana wegukanye umwanya wa kabiri muri Afurika

Nsengimana Jean Bosco uzamuka neza kurusha abandi mu Rwanda yahabwaga amahirwe kuko umuhanda, Kicukiro-Nyamata urimo ibirometero umunani (8) by'umusozi

Nsengimana Jean Bosco uzamuka neza kurusha abandi mu Rwanda yahabwaga amahirwe kuko umuhanda, Kicukiro-Nyamata urimo ibirometero umunani (8) by’umusozi

Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 niwe munyarwanda wakoresheje ibihe bito muri ITT

Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 niwe munyarwanda wakoresheje ibihe bito muri ITT

Mu muhanda abakinnyi b'u Rwanda batozwa na Felix Sempoma, aha yatangizaga Chronomètre agenderaho atanga inama mu muhanda

Mu muhanda abakinnyi b’u Rwanda batozwa na Felix Sempoma, aha yatangizaga Chronomètre agenderaho atanga inama mu muhanda

Umutoza Sterling na Areruya biragije imana mbere yo gutangira isiganwa bayisaba kubarinda impanuka mu muhanda

Umutoza Sterling na Areruya biragije imana mbere yo gutangira isiganwa bayisaba kubarinda impanuka mu muhanda

Umwe mu bayobozi ba Team Rwanda Benoit Munyankindi ashimira Areruya wabaye uwa mbere muri Afurika muri U23

Umwe mu bayobozi ba Team Rwanda Benoit Munyankindi ashimira Areruya wabaye uwa mbere muri Afurika muri U23

Sterling ashimira Eric Maniriho umukanishi wa Team Rwanda ku kazi ko gutegura neza igare aba yakoze

Sterling ashimira Eric Maniriho umukanishi wa Team Rwanda ku kazi ko gutegura neza igare aba yakoze

Dr. Mohamed Wagih Azzam uyobora umukino w'amagare muri Afurika yishimiye imyitwarire y'aba bakobwa, aha yafataga iy'urwibutso ari kumwe na Bayingana uyobora FERWACY

Dr. Mohamed Wagih Azzam uyobora umukino w’amagare muri Afurika yishimiye imyitwarire y’aba bakobwa, aha yafataga iy’urwibutso ari kumwe na Bayingana uyobora FERWACY

Umunya-Ethiopia Selam Amha (hagati) yahize abandi bakobwa batarengeje imyaka 23

Umunya-Ethiopia Selam Amha (hagati) yahize abandi bakobwa batarengeje imyaka 23

U Rwanda na Eritrea nibyo bihugu biyoboye umukino w'amagare muri Afurika mu byiciro bitandukanye harimo n'ingimbi

U Rwanda na Eritrea nibyo bihugu biyoboye umukino w’amagare muri Afurika mu byiciro bitandukanye harimo n’ingimbi

Nubwo ejo Debesay Mossana yakoze impanuka akajyanwa kwa muganga yavuwe neza arakira anasiga abandi ku munsi wa kabiri w'isiganwa

Nubwo ejo Debesay Mossana yakoze impanuka akajyanwa kwa muganga yavuwe neza arakira anasiga abandi ku munsi wa kabiri w’isiganwa

Mu kiciro cy'abangavu umunya-Eritrea Desiet Kidane yahize abandi yambikwa umudari wa zahabu akurikirwa n'abanya-Ethiopia

Mu kiciro cy’abangavu umunya-Eritrea Desiet Kidane yahize abandi yambikwa umudari wa zahabu akurikirwa n’abanya-Ethiopia

Areruya Joseph yahize abandi batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n'isaha

Areruya Joseph yahize abandi batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa n’isaha

Abanyarwanda babiri baje muri batatu ba mbere muri Afurika bayobowe na Debesay Mekseb wo muri Eritrea

Abanyarwanda babiri baje muri batatu ba mbere muri Afurika bayobowe na Debesay Mekseb wo muri Eritrea

Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe na Rwanda nziza iririmbwa kubera Areruya

Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe na Rwanda nziza iririmbwa kubera Areruya

Source : Umuseke

 

2018-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Amakipe 4 y’u Rwanda, 2 mu bagabo n’andi 2 mu bagore yerekeje i Mombasa gukina imikino ya Beach-Volleyball

Editorial 19 Dec 2023
Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC

Editorial 12 Mar 2023
Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Editorial 25 Jul 2024
Amafoto – Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry’inyubako y’imikino ya Petit Stade iragana ku musozo

Amafoto – Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry’inyubako y’imikino ya Petit Stade iragana ku musozo

Editorial 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma
IMIKINO

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Editorial 03 May 2018
Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi
SHOWBIZ

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Editorial 08 Feb 2017
AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025
Amakuru

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

Editorial 04 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru