• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yeguye

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yeguye

Editorial 16 Apr 2018 IMIKINO

Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 16 hatowe Komite nshya.

Mu kiganiro gito  yahaye itangazamakuru, Habineza yemeye ko amakuru yo kwegura kwe ari impamo. Yagize ati “Nibyo.”

Habineza uri gusezera bagenzi be bakoranaga muri Ferwafa ntiyatangaje impamvu z’ubwegure bwe.

Mu butumwa yari yabandikiye abasezera yagize ati “Nshuti zanjye. Biragoye cyane gusezera ku bantu babaye inshuti cyane kurusha kuba abakozi bagenzi bawe. Mu gihe negereje kugenda, nzahora nzirikana ndetse nzakumbura ubupfura bwanyu. Mbabajwe no kuba ibyishimo byo gukorana namwe bigeze ku ndunduro ariko bizampora ku mutima iteka. Nizeye kuzagaruka gukorana na FERWAFA mu gihe kizaza. Imana ihe umugisha Ferwafa n’abantu bayo.”

Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, yavuze ko kugeza ubu batarabona ibaruwa yanditse yemeza ko Habineza yeguye ariko amakuru baza kuyatangaza.

Habineza wari wagizwe Umunyamabanga wa Ferwafa ku ngoma ya Nzamwita Vincent de Gaulle muri Gashyantare 2018, asimbuye Uwamahoro Tharcille Latifah, yeguye nyuma y’uko iri Shyirahamwe ribonye umuyobozi mushya, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène watowe tariki 31 Werurwe 2018.

Mu minsi 16 uyu muyobozi amaze yakoze impinduka mu bari basanzwe mu buyobozi bwa Nzamwita Vincent de Gaulle zirimo gukuraho uwari umuvugizi, Ruboneza Prosper uwo mwanya uhabwa Bonnie Mugabe wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru agitorwa, Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko azabanza kureba imikorere y’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa mbere yo kwanzura niba bazakorana.

Yagize ati “Ibyo nzabimenya nintangira akazi. Ndashaka kubaka, ubwo ningeramo ndareba uhari niba ahuye n’ibyanjye ubwo turakomezanya niba adahuye n’uko mbitekereza ubwo ndashaka uhuye n’uwo nshaka.”

Umwanya w’Ubunyamabanga muri Ferwafa ushyirwaho n’Inteko rusange, bitandukanye n’indi aho umuyobozi w’Ishyirahamwe ariwe ugena abo yifuza gukorana nabo.

2018-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Editorial 03 Aug 2023
Volleyball :  Amatora ya  FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Editorial 11 Feb 2017
Rayon Sports yanganyije  na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia mu mukino w’amateka

Editorial 07 May 2018
Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Editorial 26 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura
Amakuru

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Editorial 11 Aug 2021
Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw
Mu Rwanda

Ingengo y’imari ya 2017/2018 yiyongereyeho miliyari 140.7 Frw

Editorial 08 Jun 2017
‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’
UBUKUNGU

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Editorial 02 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru