Umunyamakuru wa Radio1 wakoraga mugisata cy’imikino, Rutamu Elie Joe yamaze gusezera muri uyu mwuga mu buryo bwa burundu nkuko yari yarabitegeye ahitamo kwerekeza ibwotamasimbi.
Rutamu na mugenzi we Patrick bari kogeza umupira.
Mugihe gishize, Rutamu yavugiye kuri Radio1 arinayo yakoreraga ko azasezera umwuga w’ itangazamakuru ikipe ya Argentine nidatwara igikombe cy’Isi. Nyuma y’uko iki gikombe cyegukanwe n’u Bufaransa, Rutamu yashyize mu ngiro icyemezo yari yafashe.
Uyu musore yamaze gusezera k’ubuyobozi bwa Radio1 hakaba hari amakuru yamenyekanye ko Rutamu yamaze kwerekeza hanze aho agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.
Ishuri ashaka kwiga rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece.
Uyu musore azibukirwa cyane ku bumwe bwe mu kazi na mugenzi we Rugimbana Theogene. Aba bombi bazwiho ubuhanga, by’akarusho iyo bicaranaga kuri micro za Radio wumvaga ibintu bibaye mahwi ari nayo mpamvu ahanini Radio umwe muri bo akoreye ihita itumbagira ku byerekeye urujya n’uruza rw’ibigo byamamaza.
Rutamu yanyuze kuri Radio Flash, Isango Star na Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’umuvandimwe we mu mwuga Rugimbana Theogene banoza umugambi wo kwimukira kuri Radio1 aho bari bamaze kwigarurira imitima yabenshi