• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Aline Gahongayire yishumbushije umusore nyuma ya gatanya na Gahima Gabriel

Ubwanditsi 05 Feb 2018 SHOWBIZ

Hashize iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko Aline Gahongayire yaba akundana n’umusore  ukunze kugaragara aherekeje Knowless.

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yahakanye aya  amakuru avuga ko yaba akundana n’umusore witwa Arstide Gahonzire usanzwe akoranira hafi n’inzu itunganya umuziki ya KINA Music

Mu bikorwa binyuranye bya muzika akaba agaragarana cyane ari kumwe  n’abagize Kina Music, Gahongayire asigaye akoreramo ibikorwa bye bitandukanye.

Ibi byatangiye gucicikana ubwo uyu musorebavuga ko akundana na Gahongayire, yifurizwaga umunsi mwiza w’amavuko na Aline aho yanditse amagambo aherekeje ifoto yashyize kuri instagram ye amwifuriza isabukuru nziza.

Gahongayire yahakanye yivuye inyuma ibimuvugwaho, atangaza ko uyu musore ari incuti isanzwe bahuriye mu kazi , Aline Gahongayire akavuga ko ayo makuru Atari yo kuko uwo musore ari inshuti ye kandi bahuzwa n’akazi.

Yakomeje avuga  ko yaba we afite umukunzi ndetse n’uyu musore bamushinja afite umukunzi we, ngo ahubwo aya makuru y’ibinyoma yakomeje gucicikana ngo yabateye ibibazo n’abakunzi babo.

Yemeje kandi  ko abantu badakwiriye guha agaciro amakuru y’impuha atangazwa n’abantu badafite ubunyamwuga mu kazi bagamije gusebanya no guharabikana.

Aline Gahongayire aherutse guhabwa gatanya ya burundu n’umugabo bari barasezeranye nyuma bakaza gutandukana, ngo ubu akaba afite undi mukunzi mushya atifuza na rimwe gushyira mu itangazamakuru.

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

Gahima Gabriel na Aline Gahongayire  basezeranye kubana akaramata ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.

Mu iburana ry’urubanza rwabo rwa gatanya, Aline Gahongayire yagaragaje ko yifuza gutana n’umugabo we anagaragaza ko afite inyota yo kuzongera gushaka undi mugabo kuko ngo abona akiri muto.

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko Gahima Gabriel na Aline Gahongayire bari bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore , bityo bagomba guhabwa ubutane.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ndimbati ukurikiranyweho ibyaha birimo kunywesha umwana inzoga ndetse no ku musambanya yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25

Ubwanditsi 13 Sep 2022
Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Amafoto – Ibyishimo ni byinshi ku muryango w’umuhanzi Patient Bizimana wibarutse umwana w’imfura w’umuhungu

Ubwanditsi 23 Sep 2022
Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 May 2021
Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Umuhanzi Doddy Uwihirwe ubarizwa muri Finland yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love” Yakorewe n’amashusho

Ubwanditsi 24 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine  avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000
ITOHOZA

Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000

Ubwanditsi 05 May 2017
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE
Amakuru

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu
SHOWBIZ

Sheebah Kubera Kubyina Yiswe Lopez ,Alikiba arusha Diamond Kuririmba ,P Fla Yemeje Abantu

Ubwanditsi 02 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru