• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunyarwanda CP Christophe BIZIMUNGU yasimbuye Umufaransa Maj. Pascal CHAMPION ku buyobozi bukuru bw’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Santrafrika.

Umunyarwanda CP Christophe BIZIMUNGU yasimbuye Umufaransa Maj. Pascal CHAMPION ku buyobozi bukuru bw’abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Santrafrika.

Editorial 29 Jun 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Itangazo dukesha Ubunyamabanga Bukuru bwa Loni ndetse ryashimangiwe na Polisi y’u Rwanda, riravuga ko Commissioner of Police Christophe Bizimungu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ Umutwe w’Abapolisi bari muri Santrafika, mu butumwa bwa Loni bwo kubugabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, ndetse kuva ejobundi ku cyumweru akaba yaramaze kugera muri Santrafrika.

CP Bizimungu Christophe agiye kuyobora uwo mutwe w’abapolisi babarirwa mu 2.000, barimo abakabakaba 350 bakomoka mu Rwanda. Asimbuye kuri uwo mwanya Major Pascal Champion, Umufaransa wayoboraga abo bapolisi ba Loni kuva mu mwaka wa 2019.

CP Bizimungu Christopphe ni impuguke mu mategeko, dore ko anayafitemo impamyabushobozi y’ikirenga(PhD), yavanye muri Kaminuza ya Sussex,mu Bwongereza, ndetse akaba yaranabaye umwalimu w’amategeko muri kaminuza.

CP Bizimungu afite kandi uburambe buhambaye mu mirimo y’igipolisi, kuko yagiye ahabwa inshingano zikomeye muri Polisi y’uRwanda, nko kuyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha(CID), akaba agiye muri Santrafrika yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’ Abapolisi riri i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
CP Bizimungu Christophe aje yiyongera ku bandi bapolisi b’Abanyarwanda bagiye bahabwa inshingano zikomeye mu buyobozi bw’ abapolisi bari mu bumwa mpuzamahanga, nka DCG Marry Gahonzire ukuriye umutwe w’abapolisi ba Loni bari mu gace ka Abyei, na Sudani na Sudani y’Amajyepfo, CP Bruce Munyambo wayoboye abapolisi ba Loni muri Sudani y’Amajyepfo, hakaba na CP Nshimiyimana Vianney wabaye mu buyobozi bw’abapolisi ba Loni muri Cote d’Ivoire.

Rushyashya yifurije CP Christophe Bizimungu kurangiza neza inshingano, kimwe n’abandi bapolisi n’abasirikari b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu binyuranye. Ubwitange bwanyu, ubuhanga n’umurava mwakomeje kugaragaza, ni ishema rikomeye ku Gihugu cyacu.

2021-06-29
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Dec 2018
Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Karongi : Polisi y’u Rwanda yagaruje ibyuma bikoreshwa mu kubaka imihanda byibwe

Editorial 01 Nov 2016
Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 23 Nov 2018
Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Atworekeye abana mu ntambara: Intimba y’umubyeyi w’Umunye-Congo

Editorial 11 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Major Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba RD-Congo yemeye ibyaha aregwa anabisabira imbabazi
INKURU NYAMUKURU

Major Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba RD-Congo yemeye ibyaha aregwa anabisabira imbabazi

Editorial 18 Oct 2019
Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC
POLITIKI

Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC

Editorial 22 Jan 2020
Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa
ITOHOZA

Imirwano iri kubera i Bukavu yatumye umupaka uyihuza na Rusizi ufungwa

Editorial 05 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru