• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umusirikare wa RDC yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Umusirikare wa RDC yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Editorial 27 Feb 2019 Mu Mahanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abaturage bo mu Murenge wa Busasamana bafashe umusirakare wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Adjudant Chef Agere Tabani ukorera muri batayo ya 2 ibarizwa ahitwa Ruhunda, ari ku butaka bw’u Rwanda.

Yafashwe nta mbunda afite avuga ko yayambuwe n’abaturage b’iwabo. Nyuma yo kuyimwambura ngo banashatse kumushyikiriza inzego z’umutekano, arabacika ariruka niko kwisanga ku butaka bw’u Rwanda ahita anafatwa.

Umuyobozi Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Munege aho uyu musirikare yafatiwe, Cyiza Jean, avuga ko abaturage baryamiye amajanja ku buryo nta muntu wabinjirana.

Ati “Ejo mu gitondo nibwo twamufashe atubwira ko imbunda abaturage iwabo bayimwatse nuko tumushyikiriza Ingabo z’u Rwanda kuko yari yinjiye mu buryo butemewe. Hano turyamiye amajanja kuko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yemeza ko uwo musirikare yafashwe, igisigaye kikaba ari uko inzego zibishinzwe ziganira agasubizwa iwabo.

Ati “Icyo tubasaba ni uko bakomeza kwicungira umutekano nk’uko babigenje, naho uwafashwe hari inzego bicamo agasubizwa iwabo kuko si uwa mbere hari uburyo inzego z’ibihugu byombi ziganira akoherezwa iwabo’’

Abasirikare ba Congo bakunze kurenga umupaka bakisanga mu karere ka Rubavu, ariko bagiye basubizwa iwabo binyuze ku Ngabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM).

Uheruka gufatwa agasubizwa iwabo ni Sergeant Major Malanga Bombole wafatiwe mu mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge Busasamana tariki 28 Gahyantare 2018, ashyikirizwa Congo ku wa 2 Werurwe 2018.

2019-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Editorial 12 Oct 2017
Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Ntabwo twagarura abo twatakaje, ariko dufite ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho – Kagame

Editorial 12 Apr 2016
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Editorial 02 Sep 2024
Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Abanyarwanda baba i Kinshasa basabwe kwitwararika mu gihe cy’amatora yo muri RDC

Editorial 04 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa
Mu Mahanga

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016
Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube
Amakuru

Mu minsi 23 gusa, Amashusho y’indirimbo “Away “ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

Editorial 11 Jul 2021
Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 21 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru