Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abaturage bo mu Murenge wa Busasamana bafashe umusirakare wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Adjudant Chef Agere Tabani ukorera muri batayo ya 2 ibarizwa ahitwa Ruhunda, ari ku butaka bw’u Rwanda.
Yafashwe nta mbunda afite avuga ko yayambuwe n’abaturage b’iwabo. Nyuma yo kuyimwambura ngo banashatse kumushyikiriza inzego z’umutekano, arabacika ariruka niko kwisanga ku butaka bw’u Rwanda ahita anafatwa.
Umuyobozi Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Munege aho uyu musirikare yafatiwe, Cyiza Jean, avuga ko abaturage baryamiye amajanja ku buryo nta muntu wabinjirana.
Ati “Ejo mu gitondo nibwo twamufashe atubwira ko imbunda abaturage iwabo bayimwatse nuko tumushyikiriza Ingabo z’u Rwanda kuko yari yinjiye mu buryo butemewe. Hano turyamiye amajanja kuko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yemeza ko uwo musirikare yafashwe, igisigaye kikaba ari uko inzego zibishinzwe ziganira agasubizwa iwabo.
Ati “Icyo tubasaba ni uko bakomeza kwicungira umutekano nk’uko babigenje, naho uwafashwe hari inzego bicamo agasubizwa iwabo kuko si uwa mbere hari uburyo inzego z’ibihugu byombi ziganira akoherezwa iwabo’’
Abasirikare ba Congo bakunze kurenga umupaka bakisanga mu karere ka Rubavu, ariko bagiye basubizwa iwabo binyuze ku Ngabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM).
Uheruka gufatwa agasubizwa iwabo ni Sergeant Major Malanga Bombole wafatiwe mu mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge Busasamana tariki 28 Gahyantare 2018, ashyikirizwa Congo ku wa 2 Werurwe 2018.