• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC

Umutoza wa Rayon Sports Minnaert yakiriye Djoliba yitegura abakeba APR FC

Editorial 16 Mar 2018 IMIKINO

Nyuma y’imyaka isaga ibiri batandukanye, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Ivan Minnaert yongeye guhura n’ikipe yahoze atoza ya AC Djoliba, ayiha ikaze mbere y’uko aba banya-Mali bahura n’abakeba ba Rayon Sports; APR FC , muri CAF Confederation Cup.

APR FC izakira AC Djoliba mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu, umukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa 15:30.

Iyi kipe yo muri Mali yaraye igeze i Kigali, aho ije guhagarara ku gitego 1-0 yatsinze mu mukino ubanza wabaye mu minsi 10 ishize i Bamako.

AC Djoliba de Bamako yaraye igeze i Kigali gukina na APR FCAC Djoliba de Bamako yaraye igeze i Kigali gukina na APR FC

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, umutoza wa Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert yashyize hanze ifoto ye yongeye guhura na bamwe mu bo bakoranye muri iyi kipe yatoje hagati y’Ukwakira 2014 n’Ugushyingo 2015, aho yayisanganiye kuri Grand Legacy Hotel bacumbitsemo.

Nyuma yo kongera kugirwa umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya kabiri mu ntagiriro z’uku kwezi, Ivan Minnaert yaje bwa mbere muri Rayon Sporrs tariki ya 13 Ugushyingo 2015 avuye muri Djoliba, gusa ntiyahatinze kuko tariki ya 26 Gashyantare 2016 yahise yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Ivan Minnaert yaje muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 avuye muri Djoliba /Foto:Hardy Uwihanganye- RuhagoYacuIvan Minnaert yaje muri Rayon Sports bwa mbere mu 2015 avuye muri Djoliba /Foto:Hardy Uwihanganye- RuhagoYacu
Minnaert yagiye guha ikaze no kuganira n'iyi kipe yabereye umutoza mbere yo kuza mu Rwanda

Minnaert yagiye guha ikaze no kuganira n’iyi kipe yabereye umutoza mbere yo kuza mu Rwanda
Umutoza wa Rayon Sports yashyize hanze ifoto mu ijoro ryakeye

Umutoza wa Rayon Sports yashyize hanze ifoto mu ijoro ryakeye

Ivan Minnaert akomeje gutegura umukino wo kwishyura ikipe ye ya Rayon Sports izahuramo na Mamelodi Sundowns ku Cyumweru muri Afurika y’Epfo, muri 1/16 cya CAF Champions League.

Rayon Sports irasabwa gutsinda cyangwa kunganya uyu mukino, ariko yinjije byibuze igitego kugira ngo yizere gukora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda y’iri rushanwa nyafurika.

Minnaert ntabwo azareba uko ikipe yabereye umutoza izaba yesurana n’ikipe ya APR FC bahanganye hano mu Rwanda dore ko biteganyijwe ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru abereye umutoza, ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu saa Tatu za mu gitondo (09:00), yerekeza muri Afurika y’Epfo mu gihe umukino uzaba ku Cyumweru saa 19:00.

2018-03-16
Editorial

IZINDI NKURU

Mugunga Yves yerekeje muri Kiyovu SC avuye muri APR FC, Rayon Sports yasimbuje Rwaka Claude

Mugunga Yves yerekeje muri Kiyovu SC avuye muri APR FC, Rayon Sports yasimbuje Rwaka Claude

Editorial 17 Aug 2023
Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Amafoto y’imidari olimpike mu mateka

Editorial 15 Aug 2016
Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Editorial 28 Jun 2016
Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Editorial 11 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Editorial 20 Nov 2017
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Editorial 05 Oct 2018
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Amakuru

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Editorial 03 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru