Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC yongeye kugaragaza isano afitanye n’ubutegetsi bwa Kampala, aho abinyujije kuri page ye ya facebook yise, Robert Patrick Fati Gakwerere, yashyizeho video ishaje (Nyakanga 2019) igaragaza Umutwe udasanzwe w’ingabo za Uganda zigaragariza imbere ya Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, maze agira ati: “Ubuyobozi butangira mu buto,”
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, ndetse akaba anugwanugwaho kuzasimbura se, umaze imyaka 33 ayoboye Uganda ndetse ateganya no gukomeza kuyiyobora.
RNC, umutwe w’iterabwoba, yerekanye video ishimagiza umutwe udasanzwe (Special Forces)w’igisirikare cya Uganda n’umuhungu w’umuterankunga wabo bikurikizwa ibitutsi n’icengezamatwara birwanya u Rwanda.
Iyi video itarimo n’ikintu cy’umwihariko gitangaje usibye gushyigikira icyenewabo inagaragaza umutwe ushaje cyangwa unaniwe (abantu n’ibikoresho). Kayumba akomeza atera ubwoba asobanura imyitozo ya RDF nk’ikibazo kuri Uganda.
Amasezerano y’Ubwumvikane aherutse gushyirwaho umukono I Luanda yagaragaje ko umutwe we (Kayumba) ari umutwe uhungabanya umutekano, mu gihe izindi nkuru mu karere zivuga ko ari umutwe w’iterabwoba. Yihishe inyuma ya internet, Umuterabwoba Kayumba akaba arimo kugerageza kugonganisha ibisirikare by’ibihugu byombi yifuza ko byajya mu ntambara.
Ifatanyije n’inshuti zayo muri FDLR, RNC yakubitiwe inshuro kenshi mu burasirazuba bwa Congo. Ibyiringiro asigaranye bikaba ari ugukoresha icengezamatwara riciriritse kuri internet ngo arebe ko yatabara umutwe we w’iterabwoba.
Yifashishije ubu buryo bwe rero, icyo akora nta kindi usibye gukomeza kugaragaza ko ntacyo ari cyo usibye kuba ari ikibazo ku mutekano w’akarere.
Henry-Michael Ndengejeho
Guhoza Kayumba mu binyamakuru bias naho bigamije kumwamamaza! Abanyarwanda, cyane cyane abo mu majyaruguru bibashengura umutima. Ninde wibagiweko yavuze ngo azahakubura bahatere itabi mu gihe yavugaga ko arwanya abacengezi? Ntabwo RNC yaba iteye ubwoba kurusha intambara yashoje muri kariya karere! Mureke guhora mumwamamaza ngo afite ingufu, afite ingabo n’ibindi!