Omar al-Bashir uherutse guhirikwa ku butegesi, mu ijoro ryakeye baraye bamujyanye kumufungira muri Gereza yitwa Kabar mu murwa mukuru w’igihugu cya Sudan, i Khartoum.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru, biravuga ko umwe mu bo mu muryango wa Bashir yatangaje ko uyu mugabo wahiritswe ku butegetsi mu cyumweru gishize yavanywe aho yari ari arindiwe umutekano akajyanwa muri Gereza ya Kabar.
Bashir wari umaze iminsi afungiwe mu biro by’umukuru w’igihugu, bamujyanye kumufungira muri Gereza acungiwe umutekano bikomeye
Igihugu cya Uganda cyari cyatangaje ko kiri tayari guha ubuhungiro uwahoze ari perezida wa Sudan,Omar al Bashir uherutse guhirikwa n’igisirikare cye cyubahirije ibyifuzo bya rubanda rwari rumaze amezi menshi rwigaragambya.
Ubuyobozi bwa Uganda buvuga ko Bashir iyo aramuka asabye ubuhungiro yari kubuhabwa bitewe n’uruhare yagize mu mishyikirano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.