• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»“IMBWA na MALONGA”- Igitekerezo cya Pacifique MALONGA .

“IMBWA na MALONGA”- Igitekerezo cya Pacifique MALONGA .

Ubwanditsi 08 Feb 2018 POLITIKI

Umugabo w’umufaransa witwaga Gravel, yarantutse mubajije ibibazo byinshi bijyanye na Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, numva ndamugaye ariko ngira umujinya nshaka kumucishaho agashyi cyangwa akanyafu kuko icyo gihe narimfite imyaka 35 ariko nsanga nd’umwana w’umutambyi nibuka byinshi ndamwihorera ndigendera. Ngeze kuri paillage hafi ya EPR Paroisse Kiyovu, mpura n’akana gacuruza ibibwana by’imbwa bibiri nti niko sha! Ikibwana nangahe? Kati ni igihumbi Afande. Icyo gihe ntabitacuruzwaga kandi nanjye nitwaga Afande cyane cyane mu mvugo!

Ubwo nkora mu mufuka muha amafaranga ibihumbi bitatu, bibiri by’ibibwana na kimwe ko yanyise Afande, mbishyira mu modoka icyo gihe narinkiyigira ndataha. Ngeze mu rugo mbiciririye mbyita amazina kimwe nkita Jerome, ikindi nkita Gravel kubera wa mufaransa wari wandakaje. Nza kujya gukora muri Loni (UN) aho nawe yakoraga ambonye arishima cyane araseka ati uri imfura cyane bambwiyeko ufite Imbwa witiriye jyewe!!

Ibi ni umuntu yari yagiye kumunteranyaho ahakirizwa ko namwitiriye Imbwa, naho we biramuryohera ko namukunze nkamwitiririra imbwa yanjye. Abaseka mwisekere ariko niko byagenze mba ndoga Mukobanya.

Imbwa rero ivugwaho kenshi kandi byinshi. Afande w’inshuti yanjye yaranshekeje kandi sijye jyenyine yashimishije agira ati “Imbwa nimbwa yaba impigi, yaba nyagasyuguri, yaba intozo cyangwa yaba “Imbwa muntu” ati nimbwa ntukayiringire!” Iyi nkuru nayo yatumye nifuza kuganira n’uyu Afande uwampa tukaganira kuko muziho byinshi kandi byiza mu mateka ye nk’Inkotanyi. Uwiteka namwenyurira nzamugeraho!

Ubukwe natashye i Nyagatare, umugabo yabwiye mugenzi we ati nziko iwanyu ntambwa zibamo ndabona ntanizo mwazanye, mugenzi wanjye ati izo twazanye tuzigire dute ko numva uzisuzuguye? Murwenya rwinshi undi ati subiza Profesa! Baraseka cyane! Mfata ijambo doreko ngo hari abantu benshi bankundira kuvuga neza kandi byiza harimo no gutebya, gusasanura no gusesengura!

Nanjye nti kagire inkuru! Waba uzi inkuru ya Gitore cya Kigeli Mukobanya? Abaraho baraseka ibyakurikiye nzabibabwira ubutaha! Ariko ikizwi neza nuko hari abitwa abenegitore b’imfura nyazo, b’Intwari kandi ngo Gitore yari Imbwa y’Umwami Mukobanya. Byagenze bite? Nzakubwira ubutaha. Nibo se bateje urujijo bafite amatwi manini n’imirizo? Uzasome ibikurikira!

Mu Kinyarwanda, bagira bati Imbwa n’umuntu usaba uwo yimye. Bivuze iki? Birakebura abantu kujya bigengesera, bakagira ubuntu kandi bakirinda kuba ba rwabuzisoni! Umugabo w’Umuswahili we ejo bundi nasuye inshuti yanjye Albert anyereka umugabo ati umva uko uyu mugabo abona ubuzima bw’umuntu agira ati: Umuntu aca mu bihe, umuntu yashyira mu bice bitatu yagereranya ko:

  1. Kubaho nk’umuntu nyawe
  2. Kubaho nk’indogobe
  3. Kubaho nk’imbwa

Iyo umusore avuye mu bugimbi kugeza kumyaka mirongo ine (40) aba ari umuntu nyawe akora ibintu bifatika, azi ubwenge, ashobora kurongora no kurongorwa, kwiga, gucuruza, kwinezeza muri byinshi, gukorera amafaranga, kurwanira igihugu n’ibindi nko kwiyamamaza, byose abishoboye.

Ati yagera ku myaka mirongo ine kugeza kuri mirongo itandatu akaba mubihe by’Indogobe (“Punda” mu giswahili) kuko aba yikoreye ibibazo by’umuryango n’abantu akemura ibibazo by’abana, abiga, abarongora, imanza z’abaturanyi na rubanda n’izindi ngorane…

Ati yagera hagati ya 60 na 80 akaba ageze mu myaka abaho nk’Imbwa ari ukumoka gusa ntacyo ashoboye nyacyo; ati “ningufata urambona”, “umugongo ukanga”, amaguru agatangira ku murya, agatangira kwiyenza ngo rubagimpande, nibamuzanire amazi, iki n’iki akarinda apfa…

Ariko Malonga azi mu Rwanda, imbwa zagiye zirwana kuri ba shebuja ndetse zikabaherekeza ku marimbi n’ahandi. Ntagiye mu bigwi by’Imbwa rero mu gifaransa bagira bati “Avocat du diable” cyangwa se uburanira sekibi sibyo kuko n’imigani:

  • Iyahigaga yahiye ijanja.
  • Imbwa yarihuse ibyara igihumye.
  • Umugabo mbwa aseka imbohe.
  • Imbwa s’umurizo.
  • Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo intwaye, n’iyindi iganisha ku mbwa, irerekana neza ko imbwa atari imbwa, n’imbwa zose si zimwe nkuko n’abagabo bose atari bamwe si bamwe nubwo Bosenibamwe arizina ry’Umunyarwanda bishobora kugenura, abagore, abanzi, abahemu, aba….., aba…., n’ibindi

Sijye wahera, hahera umugani w’imbwa n’Umwenegitore Malonga.

Urabivugaho iki musomyi? Ubutaha nzababwira iby’inka.

Prof Pacifique MALONGA

Umwanditsi w’ibitabo n’Umunyamakuru wigenga.

becos1@yahoo.fr

2018-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 18 Jun 2017
RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Ubwanditsi 14 Dec 2018
Dr Frank Habineza  arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Dr Frank Habineza arashinjwa kutitabira Ubutumire bwa RPF muri Kongere yayo

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Ubukene bw’imitekerereze bwahejeje Twagiramungu Faustin muri gereza y’irondabwoko

Ubwanditsi 14 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP
Amakuru

Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

RUSHYASHYA 06 Jul 2026
Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Ubwanditsi 12 Aug 2017
Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe
Amakuru

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Ubwanditsi 31 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru