Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko kimwe cya Kabiri cy’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abaguzweho ingaruka n’ibiza.
Ibi byemejwe na FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho amafaranga azava ku mikino ibiri izabera i Huye izafasha abatuye mu bice by’Amajyaruguru ndetse n’i Burengerazuba.
Bagize bati “ Ubuyobozi bwa FERWAFA bwishimiye kumenyesha Abakunzi b’umupira w’Amaguru, ko 50% y’Amafaranga azava ku kibuga (Gate Revenues) mu mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro kuri vyu wa 03 Kamena 2023, i Huye, azajya mu bikorwa byo gufasha Abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Abaturage mU Nara y’¡ Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.”
Basoza basaba abakunzi ba Siporo kugera ku kibuga ngo bafatanye n’abandi guteza imbere siporo no gufasha, bati “Muzaze twishimire Ruhago, tunakomeza kuzirikana Abavandimwe bazize ibiza, ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’°ibliza muri rusange.”
FERWAFA yahise itangaza ko kandi umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu uzahuza Mukura VS na Kiyovu SC uzakinwa guhera ku isaha ya Saa Sita zuzuye.
Ni mugihe umukino wa Nyuma uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nyuma y’umukino uzahuza amakipe ahatanira umwanya wa Gatatu.
Biteganyijwe ko kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi bibiri ahasanzwe, bitanu ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro, aha ariko ibi biciro bikaba bireba abazagura amatike mbere y’umukino.
Abazagura amatike ku munsi nyirizina w’umukino uzakinwa tariki ya 3 Kamena 2023, ni amafaranga ibihumbi bitatu ahasanzwe, birindwi ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi cumi na Bitanu mu myanya y