• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa Polisi y’uRwanda, IGP Dan MUNYUZA, muri Malawi rwahahamuye Interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu.

Editorial 27 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa mbere, tariki 26 Nyakanga 2021, IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Malawi, IGP George Kainja.

Nyuma y’ibyo biganiro, Abakuru ba Polisi z’ibihugu byombi batangaje ko biyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano Malawi n’uRwanda bifitanye kuva mu mwaka wa 2019, akubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kimwe n’abagizi ba nabi bihishahisha muri ibyo bihugu ndetse no mu turere biherereyemo.

Mu ruzinduko aherutsemo mu Rwanda mu kwezi gushize, IGP Kainja nawe yatangaje ko Malawi n’uRwanda byahagurukiye guhashya imitwe y’iterabwoba n’abandi bahungabanya umutekano, bibwiraga ko bari kure y’ukuboko k’ubutabera.

Malawi ni kimwe mu bihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo bibarizwamo abajenosideri n’ibigarasha byinshi. Abo bagizi ba nabi rero bakimara kumva ko IGP Dan Munyuza ari muri Malawi ubwoba bwabatashye, kuko bumva ikizakurikiraho ari ugutabwa muri yombi, bakaryozwa ibyaha bakoze.

Amakuru yizewe dukesha abatuye muri Malawi, arahamya ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri icyo gihugu zatangiye kwibaza aho zerekeza, ndetse zimwe zikaba ziteganya gusuziza akarago ku mutwe, zigahungira mu bihugu bituranye na Malawi.

Ni ukwibeshya ariko, kuko ibihuju byinshi ubu byamaze kumenya ububi bwo gucumbikira aba bantu.
Uretse abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Malawi, Zambiya, Angola, Mozambike na Afrika y’Epfo hanatuye abayoboke benshi ba wa mutwe w’iterabwoba wa RNC, abicanyi bashyigikiye FDLR n’utundi dutsiko tw’abagizi ba nabi.

Abenshi banakorerayo ubucuruzi bukomeye, ari naho bakomora umutungo wo gukomeza ibikorwa by’iterabwoba. Abo rero nibo bahiye ubwoba, kandi impungenge zabo zifite ishingiro kuko Malawi ivuga ko itakihanganiye kuba indiri y’abagome.

Umuvumo wa Gahini wabuze amajyo amaze kwica mwene se Abeli, ni nawo ugikurikirana abahekuye uRwanda n’abarugambanira. Mu minsi ishize, ubwo uRwanda rwoherezaga ingabo n’abapolisi muri Mozambike, abajenosideri n’ibigarasha byaradagazwe, ndetse amakuru akavuga ko hari abatarasohoka mu nzu kuva umunsi abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahagera.

Turakomeza gukurikirikirana iby’izo nzererezi, kandi imyobo zizapfundamo imitwe hose ubutabera buzahazitahura.

2021-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024
Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Editorial 08 Mar 2021
Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Editorial 09 Dec 2021
Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside  yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko

Ladislas Ntaganzwa ushinjwa uruhare muri jenoside yifashe yanga kugira icyo avuga mu rukiko

Editorial 04 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza
Amakuru

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Editorial 24 Aug 2023
Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki
Amakuru

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki

Editorial 31 Jan 2026
Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu
Mu Mahanga

Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Editorial 20 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru