Kuri uyu wa mbere, tariki 26 Nyakanga 2021, IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Malawi, IGP George Kainja.
Nyuma y’ibyo biganiro, Abakuru ba Polisi z’ibihugu byombi batangaje ko biyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano Malawi n’uRwanda bifitanye kuva mu mwaka wa 2019, akubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kimwe n’abagizi ba nabi bihishahisha muri ibyo bihugu ndetse no mu turere biherereyemo.
Mu ruzinduko aherutsemo mu Rwanda mu kwezi gushize, IGP Kainja nawe yatangaje ko Malawi n’uRwanda byahagurukiye guhashya imitwe y’iterabwoba n’abandi bahungabanya umutekano, bibwiraga ko bari kure y’ukuboko k’ubutabera.
Malawi ni kimwe mu bihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo bibarizwamo abajenosideri n’ibigarasha byinshi. Abo bagizi ba nabi rero bakimara kumva ko IGP Dan Munyuza ari muri Malawi ubwoba bwabatashye, kuko bumva ikizakurikiraho ari ugutabwa muri yombi, bakaryozwa ibyaha bakoze.
Amakuru yizewe dukesha abatuye muri Malawi, arahamya ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri icyo gihugu zatangiye kwibaza aho zerekeza, ndetse zimwe zikaba ziteganya gusuziza akarago ku mutwe, zigahungira mu bihugu bituranye na Malawi.
Ni ukwibeshya ariko, kuko ibihuju byinshi ubu byamaze kumenya ububi bwo gucumbikira aba bantu.
Uretse abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Malawi, Zambiya, Angola, Mozambike na Afrika y’Epfo hanatuye abayoboke benshi ba wa mutwe w’iterabwoba wa RNC, abicanyi bashyigikiye FDLR n’utundi dutsiko tw’abagizi ba nabi.
Abenshi banakorerayo ubucuruzi bukomeye, ari naho bakomora umutungo wo gukomeza ibikorwa by’iterabwoba. Abo rero nibo bahiye ubwoba, kandi impungenge zabo zifite ishingiro kuko Malawi ivuga ko itakihanganiye kuba indiri y’abagome.
Umuvumo wa Gahini wabuze amajyo amaze kwica mwene se Abeli, ni nawo ugikurikirana abahekuye uRwanda n’abarugambanira. Mu minsi ishize, ubwo uRwanda rwoherezaga ingabo n’abapolisi muri Mozambike, abajenosideri n’ibigarasha byaradagazwe, ndetse amakuru akavuga ko hari abatarasohoka mu nzu kuva umunsi abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahagera.
Turakomeza gukurikirikirana iby’izo nzererezi, kandi imyobo zizapfundamo imitwe hose ubutabera buzahazitahura.