• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Ubwanditsi 20 Jul 2018 Mu Mahanga

Umukobwa witwa Ruth Wanjiku Kamande uzwiho kuba yaratowe nka Nyampinga wa Gereza y’Abagore ya Lang’ata muri Kenya mu 2016, yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we, akatirwa igihano cy’urupfu.

Kamande yatorewe kuba Nyampinga wa Gereza ifungirwamo abagore ya Lang’ata mu 2016. Yafunzwe azira kwica umusore w’imyaka 25 bakundanaga witwa Farid Mohammed amujombaguye icyuma inshuro 25.

Daily Nation yo muri Kenya yatangaje ko uyu mukobwa w’imyaka 24 yakatiwe igihano cy’urupfu. Mu rukiko, Kamande yavuze ko yicuza kwica umukunzi we mu 2015, ndetse akaba yarisubiyeho mu myitwarire mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda amaze afunze ariko ntibyahabwa agaciro n’ubucamanza.

Umucamanza Jessie Leesit yavuze ko igihano cy’urupfu ari cyo uyu mukobwa agomba guhabwa kuko nta kindi cyahwana n’uburemere bw’icyaha yakoze. Yongeyeho ko kumuhanisha gufungwa gusa cyangwa ibindi bishobora kumugaragaza nk’intwari.

Uyu mucamanza yavugiye mu rukiko ko igihano cya Miss Kamande kigomba kubera urundi rubyiruko rwo muri Kenya isomo ry’uko nta cyiza cyo kwica umusore cyangwa umukobwa mukundana biturutse ku munabi waturutse mu byabateranyije.

 

Miss Kamande, Nyampinga wa Gereza muri Kenya wakatiwe igihano cy’urupfu

Abanyamategeko baburanira Miss Kamande bari batanze icyifuzo ko uyu mukobwa yadohorerwa akwemererwa gutangira amasomo muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yari yariyandikishije agatsinda ndetse akemererwa kwiga binyuze mu buryo bwemewe muri gereza.

Miss Kamande yavuze ko intandaro y’amakimbirane yagiranye n’umukunzi we kugeza ubwo amwishe ari ukuba yarafataga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA undi atabizi hanyuma yabimenya akamukankamira bikabyara imirwano.

Umucamanza yavuze ko ashingiye ku bizamini byafashwe na muganga atesheje agaciro ibirego Miss Kamande yari afite ku mukunzi we amushinja ko icyo gihe yamufashe ku ngufu. Ababuranira uyu mukobwa bavuze ko bazajurira igihano cy’urupfu yakatiwe.

 

Abamuburanira bavuze ko bazajurira

 

Uyu mukobwa yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we mu 2015

 

Uyu mukobwa yavuze ko yisubiyeho ariko biteshwa agaciro n’ubucamanza

 

Miss Kamande yatorewe kuba Nyampinga wa gereza mu birori byabaye mu 2016

 

2018-07-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze:  Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye  amahugurwa y’ubuyobozi

Musanze: Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye amahugurwa y’ubuyobozi

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Police FC yatsinze AS Kigali

Police FC yatsinze AS Kigali

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Inama y’umuhora wa Ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

Inama y’umuhora wa Ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

Ubwanditsi 16 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga
POLITIKI

Amerika yasabye Odinga kureka ibyo kurahirira kuyobora Kenya arabyanga

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe
Amakuru

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021
Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi
Amakuru

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubwanditsi 10 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru