• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?

Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?

Ubwanditsi 15 Apr 2016 Mu Mahanga

Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero, mu karere ka Ngororero, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura mu buryo bunyuranije n’amategeko amabuye y’agaciro yitwa Amethyst mu rwuri rwa Gasana Aloys ruri mu kagari ka Tetero, ho mu murenge wa Kavumu.

Abafungiwe iki cyaha ni Nsabimana Fidele, Sentambara Emmanuel, Nikobateye Daniel, Manirafasha Joseph, Kanyabugoyi Thomas, Niyonsenga Jean Paul, Habiyambere Jean Pierre, Nzabanita Faustin, Kavamahanga Emmanuel, Rwagafirita Jean d’Amour, na Tuyizere James.

Bafashwe ku itariki 12 Mata nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Tetero na Rugeshi bababonye bari gucukura ayo mabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abo baturage batangiye ayo makuru mu nama bagiranye kuri uwo munsi n’abayobozi barimo abo mu nzego z’umutekano, abaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, n’abandi.

Asobanura uko bafashwe, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yagize ati:” Twasobanuriye abo baturage uko bigenda kugira ngo umuntu ahabwe uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro, n’ibitegetswe mu kuyacukura.”

Yakomeje agira ati:”Bamaze gusobanukirwa ingaruka mbi zo kubikora mu buryo butemewe n’amategeko baduhaye amakuru y’abantu bacukura Amethyst mu rwuri rwa Gasana dore ko ubwo twajyaga kubafata bahise biruka basiga moteri bakoreshaga muri icyo gikorwa, hanyuma tuyijyana aho bariya cumi n’umwe bafungiwe kubera ko bari mu bo abo baturage batubwiye.”

SSP Gasangwa yasobanuriye abo baturage ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza amazi y’ibiyaga, inzuzi, imigezi, n’amasoko, kandi ko bishyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima bibirimo.

Yakomeje ababwira ko kuyacukura mu buryo butubahirije amategeko biri mu bitera inkangu, gutemba k’ubutaka, imyuzure, n’ibindi biza bihitana abantu, bikabakomeretsa, cyangwa bikangiza ibintu bitandukanye.

Yababwiye kandi ati:” Gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije; kandi ibyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.”

Umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurengera ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU) Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yunzemo abwira abo baturage ati:”Umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira, kandi agatangira kubikora ari uko amaze kuruhabwa. Agomba kuyacukura mu buryo bwubahirije amategeko, mu buryo butabangamiye ibidukikije, kandi budashyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.”

Uretse kubakangurira kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko no gutanga amakuru y’ababikora, abo baturage babwiwe ibihano bihabwa umuntu uhamwe n’ iki cyaha.

Basobanuriwe ibivugwa mu ngingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuyey’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Perezida Kagame yatangije inama y’Umushyikirano,atangaza aho u Rwanda ruhagaze

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Ubwanditsi 01 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho
ITOHOZA

Uganda: Umuhungu Wa Perezida Museveni Yasuye Gen Kale Kayihura Muri Kasho

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Amavubi  ngo yibasiwe  n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane  byo muri Tunisia
IMIKINO

Amavubi ngo yibasiwe n’imbeho n’umuyaga bikonje cyane byo muri Tunisia

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina
Amakuru

Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Ubwanditsi 17 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru