• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Ubwanditsi 06 Nov 2017 POLITIKI

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bakoze inama yayobowe na Perezida w’Ishyaka PL, MUKABALISA Donatille.

Atangiza inama, Perezida w’Ishyaka PL yongeye gushimira abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakamamaza kandi bagatora Nyakubahwa KAGAME Paul, anabasaba kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) bikubiye mu nkingi eshatu ari zo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Yagaragaje intego ya Guverinoma ku bijyanye n’ubukungu harimo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi butagira n’umwe buheza ; ku biyanye n’imibereho myiza, intego ni ukugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango utekanye kugirango Abanyarwanda barusheho gutera imbere no kwigira naho ku bijyanye n’imiyoborere, Guverinoma yihaye intego yo gukomeza gusigasira ibyiza dukesha imiyoborere myiza n’ubutabera Igihugu cyacu kimaze kwimakaza kugira ngo birusheho gushyigikira iterambere rirambye kandi rihuriweho n’Abanyarwanda bose.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bagejejweho ikiganiro na Hon. Nyirasafari Espérance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku “Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore n’uruhare rwa byo mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu” wagaragaje ko uburinganire ari ngombwa kuko mbere na mbere ni uburenganzira n’inshingano kuri buri muntu kandi bukaba inkingi y’iterambere n’imiyoborere myiza, bikanagira uruhare mu gukoresha neza ubukungu dufite.

Yanagaragaje ko kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango bireba umugabo n’umugore kandi ko basangiye n’inshingano yo guha abana uburere bwiza no gufatanya kubitaho mubyo bakeneye byose kugirango umuryango urusheho kuba ishingiro ry’iterambere rirambye ry’Igihugu.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL gukangurira abo bahagarariye guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta n’Igihugu cyacu gikomeze gitere mbere.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL basuzumye kandi bemeza raporo y’ibikorwa by’Ishyaka PL (2016 – 2017), raporo y’imikoreshereze y’umutungo (2016 – 2017), banemeza Iteganyabikorwa ry’Ishyaka PL (Action Plan) 2017 – 2018.

Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Ugushyingo 2017.

MUKABALISA Donatille
Perezida w’Ishyaka PL

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Apr 2019
Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Ubwanditsi 06 Mar 2017
Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Ubwanditsi 04 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura
IKORANABUHANGA

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside
ITOHOZA

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?
INKURU NYAMUKURU

Ese niba Kagame adatinya Museveni ni gute yatinya ikigwari nka Kayumba Nyamwasa?

Ubwanditsi 25 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru